RFL
Kigali

Abahanzi bashyiriweho uburyo bwo gusaba uburenganzira bwo gufata amashusho

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/10/2023 14:08
0


Abahanzi mu ngeri zinyuranye bagaragarijwe urubuga bazajya bifashisha mu gusaba uburenganzira bwo gufata amashusho y’indirimbo, filime n’ibindi byerekeranye n'ubuhanzi. Ni uburenganzira butangwa mu gihe cyamenyeshejwe, kandi bukarangira.



Inteko y’Umuco ibarizwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) niyo isanzwe ifite mu nshingano gutanga uburenganzira ku bahanzi, abakinnyi ba filime n’abandi bashaka gufatira amashusho mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho Umukono n'Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera Robert rivuga ko iyi serivisi basanzwe batanga yatangiye no kuboneka ku rubuga rwa: (www.irembo.gov.rw)."

Bagize bati "Tunejejwe no kumenyesha abahanzi ba sinema, abafatanyabikorwa n'abandi bose bakenera serivisi zo gusaba ibyangombwa byo gufata amafoto n'amashusho bisanzwe bitangirwa muri One Stop Center y'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB); ko iyi serivisi ishobora no kuboneka ku rubuga rwa irembo."

Inteko y'Umuco yavuze ko yashyizeho ubu buryo "Mu rwego rwo gukomeza kunoza no kwihutisha serivisi" batanga ku babagana no gusangiza abashoramari, ubunararbonye.

Umwirondoro wa Dosiye y'usaba uburenganzira bwo gufata amashusho, ugizwe no kugaragaza ubwenegihugu bw'usaba serivisi, Nimero y'Irangamuntu ye ndetse n'umwuga akora.

Agaragaza izina ry'umushinga agiye gukora, ubwoko bw'amashusho ashaka gufata, itariki yo gutangira n'iyo gusoza, kandi akagaragaza Akarere azabikoreramo.

Ku mugereka anagaragaza ikipe y'abantu bazakora, incamake y'umushinga we n'ibindi.

Iyi serivisi yashyizweho ifasha abanyarwanda n'abanyamahanga bifuza gufata amafoto mu ruhame, n'abafata amashusho (videwo) hagamijwe gukora za filime mbarankuru cyangwa filime mpamo mu Rwanda no mu mahanga.

Ubu burenganzira buhabwa abahanzi, ntibukuraho ko ufata amashusho akomeza kubahiriza ibyo asabwa n'inzego z'ibanze ndetse n'izigenga ikoreshwa rya za dorone n'ibindi bikoresho byihariye.

 

Inteko y’Umuco yagaragaje ko gusaba uburenganzira bwo gufata amashusho bizajya bikorerwa ku rubuga Irembo 

Abahanzi bibukijwe ko uburenganzira bahabwa bujyana no kubahiriza ibyo basabwa n’inzego z’ibanze z’aho bafatira amashusho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND