Sintex n’umukunzi we
bahamije isezerano ryabo mu muhango wabaye ku wa 24 Kanama
2023, wabereye mu Murenge wa Kimironko.
Ni nyuma y’imyaka myinshi
yari ishize bari mu rukundo. Sintex yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo kwiyemeza
kubana akaramata n’umukunzi we, yagize ibyiyumviro byavuyemo album ye ya mbere
yise ‘Dedication’.
Yavuze ko buri ndirimbo
ikubiye kuri iyi album yayanditse nyuma y’uko asezeranye imbere y’amategeko ya
Repubulika y’u Rwanda n’umukunzi we.
Muri rusange, uyu muhanzi
avuga ko iyi album ari impano yageneye ‘cher we’. Yavuze ati “Ni album nashyize
hanze natuye umukunzi wanjye. Nayise ‘Dedication’ kubera ko yatumye nongera
kumwishima bihagije (umukunzi we)."
Akomeza ati “Numvise ari
ngombwa kumutura impano mfite, ari bwo nahisemo kumutura album imwumvisha
uburyo niyumvamo kuri we."
Uyu munyamuziki avuga ko
mu rwego rwo kumvikanisha neza uburyo iyi album ari intekerezo yagize nyuma y’uko
asezeranye n’umukunzi we, yanahisemo gushyira kuri album indirimbo yamwitiriye
yise ‘Keza’.
Iyi album iriho indiirmbo
nka 'Dedication' yitiriye Album ye, 'Gladiator', 'Keza', 'Te Quiero', 'Cease
Fire' ndetse na 'Street'. Yakozweho na ba Producer banyuranye barimo nka Curse
The Demons, Jules, Odilo, Ayo Rush, ni mu gihe yanononsowe na Bob Pro na Ayo
Lizer.
Sintex yamenyekanye
birushijeho binyuze mu ndirimbo nka “Twifunze ", “Why ", “You ", “Icyoroshye "
n’izindi.
Ni umuhanzi ufite
imbaraga n’ubuhanga ndetse n’umuziki uryohera benshi mu bakunda injyana ya
Dancehall. Muri iki gihe ni Umuyobozi w'inzu itunganya umuziki ya Afurica
Calabash.
Yatangiye muzika mu 2012. Aririmba injyana ya Afro music. Kugeza ubu
amaze kugira indirimbo nyinshi harimo: Indoro, akabazo, Blessed, Chocolate,
African Beauty na Money n’izindi.

Sintex yasohoye album ye
yise ‘Dedication’ yatuye umugore we Keza

Sintex yavuze ko nyuma yo gusezerana n’umugore we yongeye kujya mu nganzo
Sintex avuga ko urukundo
akunda umugore we rwatumye anamwitirira indirimbo kuri album



