Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa yagenewe n’Ubuyobozi bwa Trace Group, ni nyuma y’uko yakiriye ibyamamare byitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023.
Kuri iki Cyumweru tariki
22 Ukwakira 2023, Ibirori by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko
Perezida Kagame yakiriye kandi agirana ibiganiro n’ibyamamare byitabiriye Trace
Awards ndetse n’Umuyobozi wa Trace Group, Bwana Olivier.
Mu ijambo rye, Perezida
Kagame yabanje gushima igikombe yahawe, abwira aba banyamuziki ko mu Rwanda ari
mu rugo. Umukuru w'Igihugu, yavuze ko u Rwanda ruha ikaze buri wese, yaba uwo
muri Afurika cyangwa ahandi
Ati “Ndabizi ko abenshi
bari hano bafite aho bita mu rugo kandi icyo ni ikintu cyiza, ariko mushobora
gufata hano (Mu Rwanda) nko mu rugo igihe mutari mu rugo, abadafite mu rugo
bashobora kuba ari bake.”
Yabwiye abitabiriye Trace
Awards ko n'ubwo buri wese afite aho yita mu rugo ariko "mushobora gufata hano
nko mu rugo mu gihe muri kure yo mu rugo".
Yavuze ko abadafite mu
rugo bashobora kuba bahari. Abasangiza amateka y'ubuzima bwe, aho yamaze imyaka
irenga 30 adafite aho yita mu rugo. Ati "Namaze imyaka 30 ntafite
Igihugu." Avuga ko ibi byamwigishije agaciro ko kugira aho wita mu rugo
Yagaragarije abitabiriye
Trace Awards, ko inganda Ndangamuco ari umuyoboro mwiza wo kugaragaza impano
umuntu yifitemo, bityo bikarushaho kumwagurira amarembo hirya no ku Isi.
Yashimye abegukanye ibihembo ndetse na Trace Africa yashyize mu bikorwa iki
gikorwa.
Umukuru w’Igihugu yijeje umusanzu Trace Group wo kurushaho guteza imbere urwego rw’ibi bihembo, kandi yifuriza ishya n’ihirwe buri wese wegukanye ibikombe. Ati “Dushobora kubyagura, bigakura kurushaho.”
Rema uri mu bakiriwe na
Perezida Kagame, ahawe ijambo yavuze ko Kagame ariwe Perezida wa Mbere bahuye,
amushimira umuhate n’urukundo akunda urubyiruko kandi agateza imbere ubuhanzi
muri rusange.
Yavuze ko Perezida Kagame "niwe Perezida wa mbere mpuye nawe mu buzima bwanjye". Ati “Ni ubwa mbere
rwose. Ntabwo ndahura ‘yewe’ na Perezida wanjye (wa Nigeria).”
Uyu muhanzi yavuze ko
kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu ari igisobanuro cy’uburyo (nk’umubyeyi) Perezida
Kagame ateza imbere kandi agashyigikira urubyiruko n’ubuhanzi. Ati “Ntabwo ari
Perezida gusa, ni umubyeyi.”
Yavuze ko n’ubwo akunze
gukorera ingendo mu Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nta handi hari
itandukaniro yabonye agereranyije n’u Rwanda.
Rema yumvikanishije ko
iyo ageze mu Rwanda aba yiyumva nk’umwana mu rugo, ahantu agera umutima we
ukajya mu gitereko.
Yatangaje ibi nyuma y’uko
yanditse amateka mu bihembo bya Trace Awards akegukanamo ibikombe bibiri.
Yanavuze ko azi neza ko mu Rwanda ahafite abakunzi benshi (abafana), kandi azirikana
uburyo bamushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki.
Rema agezweho muri iki
gihe, ku buryo ubwo yegukanaga igikombe cye cya kabiri, Davido yagiye kumureba
aho yari yicaye aramwongorera, ubundi aramuhobera.
Ni umunyamuziki uri guca
ibintu mu bihugu bitandukanye, ahanini biturutse ku kuba indirimbo ze
zaracengeye mu mitima y’ibihumbi by’abantu ku Isi.
Umuyobozi wa Trace Africa
akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez aherutse gutangaza ko
inzitizi zituma umuhanzi atagera ku rwego rwiza zikwiye gukurwaho.
Ati “Turifuza gukuraho
inzitizi dutekereza ko iri isoko tugomba guhatanira ku Isi yose ndetse
tukagaragaza ikinyuranyo. Niyo mpamvu tugomba kuzana udushya twinshi dukora
nk'ikipe imwe mu bihugu bitandukanye tugashyira abantu hamwe kuko imikoranire
myiza itanga umusaruro urimo ubwenge bityo tugakora ibidasanzwe."
Ku mugoroba wo ku wa
Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, Inama y’Abaminisitiri yateraniriye muri
Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje amasezerano yo kwakira
ibi bihembo hamwe n’iserukiramuco rijyanye nabyo.
Umwanzuro wa Gatandatu ujyanye n’amasezerano Inama y’Abaminisitiri yemeje ugira uti “Amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Trace Global yerekeranye no kwakira mu Rwanda itangwa ry’ibihembo bizwi nka Trace Awards hamwe n’iserukiramuco ry’ibikorwa bitandukanye.”
Ibi bihembo bitegurwa na
Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki
w’abahanzi ku Isi, by’umwihariko abo muri Afurika.
Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban...] ifite itsinda ry'abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n'itabirikwiye.
Bamwe
mu begukanye ibikombe muri Trace Awards:
1.Davido yegukanye
igihembo cya ’Best Male Artist’ ndetse n’icya "Best Global Africa Artist’’
abicyesha indirimbo “Unavailable” yahuriyemo na Musa Keys.
2.Rema yegukanye igihembo
cya "Best Global Africa Artist’’ n’icya " Song of the year"
abikesheje ’Calm Down’.
3. Bruce
Melodie yahembwe nk’Umuhanzi Mwiza w’Umwaka mu Rwanda (Best Artist-Rwanda).
4. Mr Eazi, yahawe
igihembo cyiswe "Change Maker Award".
5. 2
Face Idibia ‘2Baba’ yashimiwe nk’umuhanzi w’ibihe byose.
6. Fally Ipupa (DRC)
yahawe igihembo cya "Best Live".
7. Ludmilla
yahawe igihembo cya "Best Artist -Brazil’’.
8. Robot
Boii (South Africa) yahembwe nk’Umubyinnyi Mwiza.
9. Lisandro
Cuxi (Cape Verde) yegukanye igikombe cya ‘Best Artist Africa – Lusophone’.
10. Roselyne
Layo (Ivory Coast) yegukanye Igihembo cy’Umuhanzi Mushya w’Umwaka (Best New
Artist).
11. Unavailable”
ya Davido na Musa Keys yahembwe nk’Indirimbo Nziza yahuje abahanzi "Best
Collaboration."
12. Nomcebo
Zikode uzwi mu ndirimbo "Jerusalema" yahawe igikombe cya "Best
Global Africa Artist’’.
13. Asake
(Nigeria) yahembwe nk’Umuhanzi Mwiza mu bihugu bivuga Icyongereza muri Afurika
"Best Artist Africa - Anglophone".
14. Rutshelle
Guillaume (Haiti) yahawe igikombe cya Caraïbes "Best Artist - The
Caribbean".
15. Goulam
wo mu Birwa bya Comores yegukanye igikombe cya "Best Artist -Indian
Ocean"
Perezida Kagame yakiriye
abahanzi begukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Kagame yabwiye
abitabiriye Trace Awards kwisanga mu Rwanda
Perezida Kagame yumvikanishije ko Inganda Ndangamuco ari umuyoboro Mwiza wo kugaragaza impano ya buri umwe
Umuhanzi Rema wo muri Nigeria asuhuzanya na Perezida Kagame
Bwiza asuhuzanya na Perezida Kagame
Umuyobozi wa Trace Group, Olivier yashyikirije Perezida Kagame igikombe cy'indashyikirwa
Bwana Olivier washinze
Trace Group yashyikirijwe igikombe cy’indashyikirwa Perezida Kagame
Rema yatangaje ko Kagame ari we Mukuru w’Igihugu wa mbere bahuye
Umuhanzikazi Bwiza ari
kumwe na Perezida Kagame
Umuhuzabikorwa wa Kikac Music Label, Uhujimfura Claude na Perezida Kagame
Umunyamideli Maria wo muri Angola wayoboye umuhango wo gutanga ibihembo Trace Awards
Rema yashimye Perezida
Kagame ku bwo guteza imbere ubuhanzi n’urubyiruko
Nomcebo wamamaye mu
ndirimbo ‘Jerusalema’ ari kumwe na Perezida Kagame
Umunyamuziki Michael Makembe
wahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi, ari kumwe na Perezida Kagame
Ibyishimo ni byose ku
muraperi Ish Kevin nyuma yo guhura na Perezida Kagame
Umuyobozi wa Trace Group
inafite Trace TV, Olivier Laouchez n’Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa
akaba n’umuyobozi wa Trace Awards & Fesival muri Afurika y’Uburasirazuba,
Valerie Gilles-Alexia bakiriwe na Perezida Kagame
Umuhanzikazi Bwiza ari kumwe n’umujyanama we Uhujimfura Claude
Umunyamuziki Mike Kayihura [Uri inyuma] ari mu bakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro
Umuraperi Kivumbi King
yahuye na Perezida Kagame
Umunyamideli wo muri
Angola, Maria Borges wayoboye umuhango wo gutanga ibihembo Trace Awards yahuye
na Perezida Kagame
Uhereye ibumoso:
Umuhanzikazi Nomcebo, Maria Borges ndetse na Perezida Kagame
Umuhanzikazi Rutshelle
Guillaume wo muri Haiti wegukanye igikombe cya “Best Caribbean Artist award”
yahuye na Perezida Kagame
Ibyishimo bisendereye ku
banyamuziki bitabiriye Trace Awards bakiriwe na Perezida Kagame
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo
gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention
Bureau-RCB), Mukazayire Nelly (Uri iburyo)
Perezida Kagame yifatanyije n’aba bahanzi mu kwishimira intsinzi n’ibihembo begukanye
Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo
Ibirori bya ‘Trace Awards
& Festival byabereye i Kigali ku wa Gatandatu Tariki 21 Ukwakira 2023
KANDA HANO UREBE IJAMBO PEREZIDA KAGAME YAGEJEJE KU BITABIRIYE TRACE AWARDS
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Perezida Kagame yakiraga abitabiriye Trace Awards 2023
AMAFOTO: Village Urugwiro
TANGA IGITECYEREZO