RFL
Kigali

Uko Abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu Cyumweru gishize

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/10/2023 8:30
0


Mu cyumweru dusoje amakipe yo hanze y'u Rwanda akinamo Abanyarwanda, yabonye umusaruro uvanze aho amwe yatsinze naho andi biranga aratsindwa.



Kumenya uko abakinnyi b'Abanyarwanda bakina imbere mu gihugu bari kwitwara mu makipe yabo ntabwo biba bihagije kuko iyo bigeze mu Amavubi bose barahamagarwa bagatahiriza umugozi umwe. 

Iyo niyo mpamvu InyaRwanda yahisemo ko buri wa mbere izajya ibagezaho uko abo bakinnyi bakina hanze bitwaye mu makipe yabo.

Duhereye muri Kenya mu ikipe ya Gormahia, kuri iki cyumweru batsinze Tusker igitego 1-0 muri shampiyona. Abanyarwanda 2 bakinira iyi kipe, Sibomana Patrick ndetse na Emery Bayisenge bose babanje mu kibuga.

Kuri Sandkven IF ikina icyiciro cya Gatatu muri Sweden, iyi kipe ku cyumweru yatsinzwe na Örebro Syrianska BK igitego 1-0 muri shampiyona. 

Byiringiro Lague yabanje hanze y'ikibuga ariko ku munota wa 21 aza kujyamo naho Mukunzi Yannick we yari yabanje mu kibuga aza kuvamo ku munota wa 75.

Ikipe ya FK Jerv ikina icyiciro cya mbere muri Norway ikaba inakinamo na myugariro w'Amavubi Mutsinzi Ange, kuwa Gatandatu yatsinzwe na Kongsvinger igitego 1-0 muri shampiyona. Uyu mukinnyi w'Umunyarwanda yabanje mu kibuga ndetse anarangiza umukino. 

FK Jerv iri ku mwanya wa 14 biteganyijwe ko izagaruka mu kibuga kuwa Gatandatu bakina na Skeid.

Kuwa Gatandatu kandi ikipe ya Al-Kawkab ikina mu cyiciro cya kabiri muri Arabia Saudite ikaba inakinamo n'umuzamu Kwizera Olivier yatsindaga Al Nojoom ikinamo Rubanguka Steve igitego 1-0. Uyu munyezamu w'Amavubi niwe wari uri mu izamu ry'ikipe kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine ikaba inakinamo kapiteni w'Amavubi Bizimana Djihad, kuwa Gatanu yatsinze FC Metalist 1925 Kharkiv ibitego 3-1.

Uyu munyarwanda yabanje mu kibuga, gusa aza gusimbuzwa mu minota ya nyuma y'umukino. Kuri ubu iyi kipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Ikipe ya SL16 Football Campus y'abana batarengeje imyaka 23 yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ikinamo Hakim Sahabo, kuwa Gatandatu yatsinzwe ibitego 3-0. Uyu mukinnyi w'Amavubi ukina mu kibuga hagati, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 46.

Kuri Rafael York ntabwo yigeze agaragara mu ikipe ye ya Gefle IF ikina icyiciro cya kabiri muri Sweden. Kuwa Gatandatu ni bwo Gefle IF yanganyaga na Helsingborg 0-0 ariko uyu mukinnyi w'Amavubi nta nubwo yari mu basimbura.

Kuri Manzi Thierry we ikipe ye ya Al Ahly Tripoli yo muri Libya ntabwo iri gukina ndetse no muri AS Far Rabat yo muri Morroco ikinamo Imanishimwe Emmanuel Manguende mu mpera z'icyumweru dusoje ntabwo bigeze bakina, bakaba bazagaruka mu kibuga taliki 29 bakina na IR Tanger.

Kuri uyu w Mbere kandi ni bwo ikipe ya FC Groningen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buhorandi ikinamo Noam Emeran iri bukine n'ikipe yitwa FC Emmen.


Bizimana Djihad wafashije ikipe ye ya FC Kryvbas Kryvyi Rih kubona intsinzi ari gukomera amashyi abafana nyuma y'umukino


Sibomana Patrick na Emery Bayisenge bafashije Gormahia gutsinda igitego 1-0 Tusker muri shampiyona ya Kenya


Kwizera Olivier nawe yafashije ikipe ye kubona intsinzi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND