Umuhanzi w’icyatwa mu muziki wa Afurika, Oladapo Daniel Oyebanjo wamenyekanye nka D'banj, yatangaje ko ku mazina asanzwe akoresha yongeyeho akabyiniriro ka "Intare Batinya."
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru
ku wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, D’Banj yavuze ko mu bihugu nka Liberia na
Kenya ahafite amazina bamwita.
Yavuze ko afite icyizere
cy’uko azava i Kigali, abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange bo mu
Rwanda bamuhaye izina ry’Ikinyarwanda azajya akoresha.
Mu minota ya mbere
agitangira kuyobora umuhango ukomeye watangiwemo ibihembo bya Trace Awards mu
ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023, D’Banj yavuze ko
yamaze guhabwa izina ry’akabyiniriro ka "Intare Batinya."
Abari bakurikiye uyu
muhango cyane cyane abo mu Rwanda bavugije akaruru k’ibyishimo, bagaragaza
uburyo batewe ishema no kuba D’Banj yafashe izina ry’ikinyarwanda.
Kubera kujya mu bihugu
bitandukanye byo ku Isi, D'Banj yagiye afata izina muri buri gihugu yanyuzemo.
Muri Ghana bamwita 'Mensaha', muri Jamaica bamwita 'Skipanch', muri Afurika
y'Epfo bamwita 'Khapela', muri Liberia bamwita 'Fidel', ni mu gihe muri
Zimbabwe bamwita 'Ed Junior.
D’Banj aherutse gutangaza
ko yifuza gukorana indirimbo na The Ben na Bruce Melodie, kuko ari abahanzi
b’abahanga, yumvikanisha ko nta muhanzi ajya asaba amafaranga igihe bagiye
gukorana.
Yavuze ko muri we yahoze
asenga asaba Imana ko igihe kimwe umuziki uzahuza abantu bo mu bihugu
bitandukanye. Avuga ko nta gushidikanya ko ubuhanzi ari cyo kintu cya mbere
kinjiriza amafaranga ibihugu byinshi 'muri iki gihe'.
Avuga ko amaze igihe
kinini yumva indirimbo z'abahanzi nyarwanda, kandi ko hari bamwe mu bo
yavuganye nabo n'ubwo atari benshi. Yavuze ko yavuganye na The Ben ndetse na
Bruce Melodie.
Uyu munyamuziki yavuze ko
aba bahanzi ari abahanga, kandi ko bafite amajwi meza. Ati "Igihe cyose nakumva ibihangano byawe niteguye gukorana nawe."
Yavuze ko umuziki ari
urubuga ruhuza abantu benshi, ari nayo mpamvu atajya yishyuza umuhanzi ushaka
ko bakorana indirimbo.
Ati "Ibyo nibyo bita
guhuza. Kubera ko gukorana indirimbo ni kimwe, ikindi gice gikomeye ni ugutuma
iyo ndirimbo imenyekana ku isi, aho niho amafaranga azira."
D’banj ni Umunya-Nigera
w’umuraperi usanzwe ukora ibiganiro bya Televiziyo. Ni we washinze inzu ifasha
abahanzi mu bya muzika ya Mo’Hits afatanyije na Producer Don Jazzy, umunyemari
wazamuye benshi mu muziki.
Mu rugendo rwe rw’umuziki
yegukanye ibikombe birimo MTV Europe Music Awards mu 2007, mu 2009 yegukanye
igikombe cy’umuhanzi w’umwaka muri MTV Africa Music Awards n’ibindi.
D’banj mu 2012 yasohoye
indirimbo yise ‘Oliver Twist’ yabaye idarapo ry’umuziki we kugeza n’ubu. Mu
2021 yatangaje isohoka rya album ye yise ‘Ikebe’.
D’Banj yatangaje ko
yahawe izina ry’ikinyarwanda “Intare Batinya”
D’Banj afatanyije na
Maria Borges bayoboye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards
D’Banj yakunze
kumvikanisha ko muri buri gihugu yagezemo bamuhaye izina
TANGA IGITECYEREZO