Umunyamuziki Divine Ikubor wamenye nka Rema wihagezeho muri iki gihe, yatangaje ko Perezida Kagame ariwe Perezida wa Mbere bahuye, amushimira umuhate n’urukundo akunda urubyiruko kandi agateza imbere ubuhanzi muri rusange.
Rema wamamaye mu ndirimbo
zirimo ‘Calm Down’ yabitangaje nyuma y’uko ari mu begukanye ibihembo bakiriwe
na Perezida Kagame muri Village Urugwiro kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira
2023.
Village Urugwiro
yatangaje ko Perezida Kagame yakiriye abatsinze muri Trace Awards ndetse n’Umuyobozi
wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez.
Rema wegukanye ibikombe
bibiri muri Trace Awards, ahawe ijambo, yavuze ko Kagame ‘niwe
Perezida wa mbere mpuye nawe mu buzima bwanjye’. Ati “Ni ubwa mbere rwose.
Ntabwo ndahura ‘yewe’ na Perezida wanjye (wa Nigeria).”
Yavuze ko kwakirwa n’Umukuru
w’Igihugu ari igisobanuro cy’uburyo (nk’umubyeyi) Perezida Kagame ateza imbere
kandi agashyigikira urubyiruko n’ubuhanzi. Ati “Ntabwo ari Perezida gusa, ni
umubyeyi.”
Uyu munyamuziki yavuze ko
nubwo akunze gukorera ingendo mu Bwongereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
nta handi, hari itandukaniro yabonye agereranyije n’u Rwanda.
Rema yumvikanishije ko
iyo ageze mu Rwanda aba yiyumva nk’umwana mu rugo, ahantu agera umutima we
ukajya mu gitereko.
Atangaje ibi nyuma y’uko
yanditse amateka mu bihembo bya Trace Awards akegukanamo ibikombe bibiri. Yanavuze
ko azi neza ko mu Rwanda ahafite abakunzi benshi (abafana), kandi azirikana
uburyo bamushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki.
Rema agezweho muri iki
gihe, ku buryo ubwo yegukanaga igikombe cye cya kabiri, Davido yagiye kumureba
aho yari yicaye aramwongorera, ubundi aramuhobera.
Ni umunyamuziki uri guca
ibintu mu bihugu bitandukanye, ahanini biturutse ku kuba indirimbo ze
zaracengeye mu mitima y’ibihumbi by’abantu ku Isi.
Ni umunyamuziki akaba n’umuraperi.
Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ‘Iron Man’, iyi ndirimbo Barack
Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yayishyize ku rutonde
rw’izo yakunze mu 2019.
Ubu ni umwe mu bahanzi
babarizwa muri Jonzing World, ishami ry’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika
yitwa Mavin Records iri mu zikomeye muri Nigeria.
Rema yavukiye mu Mujyi wa
Benin. Mu 2018 yasubiyemo indirimbo ‘Gucci Gang’ y’umuraperi D’Prince bimuhesha
amahirwe yo gufashwa n’uyu muraperi yinjira muri Label ya ‘Jonzing World’.
Mu 2019 yasohoye Extended
Play (EP) yaciye agahigo ko kuyobora indirimbo zumviswe cyane ku rubuga rwa
Apple muri Nigeria. Icyo gihe kandi Label ye yahise imufasha gukora amashusho
y’indirimbo ‘Dumebi’ yitiriye iyi EP ye.
Uyu muhanzi yegukanye
ibihembo birimo ‘Next Rated’, umuhanzi mushya mwiza w’umwaka mu bihabwa
abahanzi b’Abanyafurika bizwi nka ‘Sound City MVP Awards”.
Rema yahataniye na none
ibihembo bya BET Awards mu cyiciro kizwi nka ‘Viewers Choice’ kimwe n’abahanzi
barimo Burna Boy na Wizkid babashije guhanga muri 2020 bakomoka muri Nigeria.
Uyu muhanzi azwi mu
ndirimbo ‘Soundgasm’, ‘Spiderman’, ‘American Love’, ‘Ginger Me’, ‘Peace of
mind’ n’izindi.
Bamwe
mu begukanye ibikombe muri Trace Awards:
1.Davido yegukanye
igihembo cya ’Best Male Artist’ ndetse n’icya "Best Global Africa Artist’’
abicyesha indirimbo “Unavailable” yahuriyemo na Musa Keys.
2.Rema yegukanye igihembo
cya "Best Global Africa Artist’’ n’icya " Song of the year"
abikesheje ’Calm Down’.
3. Bruce
Melodie yahembwe nk’Umuhanzi Mwiza w’Umwaka mu Rwanda (Best Artist-Rwanda).
4. Mr Eazi, yahawe
igihembo cyiswe "Change Maker Award".
5. 2
Face Idibia ‘2Baba’ yashimiwe nk’umuhanzi w’ibihe byose.
6. Fally Ipupa (DRC)
yahawe igihembo cya "Best Live".
7. Ludmilla
yahawe igihembo cya "Best Artist -Brazil’’.
8. Robot
Boii (South Africa) yahembwe nk’Umubyinnyi Mwiza.
9. Lisandro
Cuxi (Cape Verde) yegukanye igikombe cya ‘Best Artist Africa – Lusophone’.
10. Roselyne
Layo (Ivory Coast) yegukanye Igihembo cy’Umuhanzi Mushya w’Umwaka (Best New
Artist).
11. Unavailable”
ya Davido na Musa Keys yahembwe nk’Indirimbo Nziza yahuje abahanzi "Best
Collaboration."
12. Nomcebo
Zikode uzwi mu ndirimbo "Jerusalema" yahawe igikombe cya "Best
Global Africa Artist’’.
13. Asake
(Nigeria) yahembwe nk’Umuhanzi Mwiza mu bihugu bivuga Icyongereza muri Afurika
"Best Artist Africa - Anglophone".
14. Rutshelle
Guillaume (Haiti) yahawe igikombe cya Caraïbes "Best Artist - The
Caribbean".
15. Goulam
wo mu Birwa bya Comores yegukanye igikombe cya "Best Artist -Indian
Ocean"
Rema yabwiye Kagame ko ariwe Mukuru w’Igihugu wa mbere bahuye
Rema yashimye Perezida Kagame ku bwo gushyigikira ubuhanzi n’urubyiruko
Rema yavuze ko azirikana uruhare rw’abafana afite mu Rwanda mu kuzamuka kwe mu muziki
Nomcebo wo muri Afurika y’Epfo yaririmbye indirimbo ye yamamaye yise ‘Jerusalema’ imbere ya Perezida Kagame
TANGA IGITECYEREZO