Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye kandi agirana ibiganiro n’abegukanye ibikombe muri Trace Awards bitegurwa na Televiziyo mpuzamahanga y'Imyidagaduro ya Trace Africa ifite icyicaro i Johannesburg muri Afurika y'Epfo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,
Village Urugwiro, byatangaje ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023,
ko Perezida Kagame yakiriye abatwaye ibikombe muri Trace Awards bari kumwe n’Umuyobozi
wa Trace Africa akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez.
Ibihembo bya Trace Awards
byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023 mu muhango
wabereye muri BK Arena.
Ni ubwa mbere byari
bitangiwe mu Rwanda. Byatanzwe hizihizwa imyaka 20 ishize Trace Africa igira
uruhare mu guteza imbere abahanzi.
Ni amateka avuguruye mu
muziki w’u Rwanda, kuko ari ubwa mbere ibikomerezwa mu muziki w’Afurika bari
bateraniye i Kigali. Kuva kuri Diamond kugera ku muhanzi wo mu birwa bya
Mayotte byo mu Bufaransa.
Amashusho yagiye hanze
agaragaza umuhanzikazi Nomcebo wo muri Afurika y’Epfo aririmba indirimbo ye
yamamaye yise ‘Jerusalema’ ari nako Perezida Kagame acinya akadiho. Uyu
muhanzikazi yaririmbaga asaba bagenzi be gufatanya nawe.
Ajya gusoza iyi ndirimbo,
yavuze ko azi neza ko kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023, ari bwo
Perezida Kagame azizihiza isabukuru y’amavuko. Nk’abimutsamuye, baririmbiye
hamwe bifuriza Perezida Kagame isabukuru y’amavuko, azaba
yizihiza isabukuru y’imyaka 66.
Ubwo yizihizaga isabukuru
y’imyaka 65 y’amavuko, Madamu Jeannette Kagame yanditse avuga ko “Buri gihe
bimbera umugisha kwizihiza isabukuru yawe y’amavuko Paul Kagame, Isabukuru
muyobozi mwiza, Umubyeyi, sekuru w’abuzukuru bacu, ukaba n’umugabo wanjye.
Imyaka 65 ni intera ikomeye ugezeho. Sinzahwema kukuvuga ibigwi ku
muryango twahawe, uri impano idasanzwe kuri twe twese!”
Mu mashusho Village
Urugwiro yashyize hanze, kandi hagaragaramo umunyamideli witwa Maria Borges wo
muri Angola wafatanyije n’umuziki D’Banj kuyobora itangwa ry’ibihembo bya Trace
Awards. Hanasohotse ifoto y’umuhanzikazi Bwiza ari kumwe na Perezida Kagame.
Ku mugoroba wo ku wa
Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, Inama y’Abaminisitiri yateraniriye muri
Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje amasezerano yo kwakira
ibi bihembo hamwe n’iserukiramuco rijyanye nabyo.
Umwanzuro wa Gatandatu ujyanye
n’amasezerano Inama y’Abaminisitiri yemeje ugira uti “Amasezerano hagati ya
Repubulika y’u Rwanda na Trace Global yerekeranye no kwakira mu Rwanda itangwa
ry’ibihembo bizwi nka Trace Awards hamwe n’iserukiramuco ry’ibikorwa
bitandukanye.”
Ibi bihembo bitegurwa na
Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki
w’abahanzi ku Isi, by’umwihariko abo muri Afurika.
Trace Global ifite
insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban...] ifite itsinda
ry'abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka
n'itabirikwiye.
Umuyobozi wa Trace Africa
akaba n'umwe mu bashinze Trace Group, Olivier Laouchez aherutse gutangaza ko
inzitizi zituma umuhanzi atagera ku rwego rwiza zikwiye gukurwaho.
Ati “Turifuza gukuraho
inzitizi dutekereza ko iri isoko tugomba guhatanira ku Isi yose ndetse
tukagaragaza ikinyuranyo. Niyo mpamvu tugomba kuzana udushya twinshi dukora
nk'ikipe imwe mu bihugu bitandukanye tugashyira abantu hamwe kuko imikoranire
myiza itanga umusaruro urimo ubwenge bityo tugakora ibidasanzwe."
Bamwe mu begukanye ibikombe muri Trace Awards:
1.Davido yegukanye
igihembo cya ’Best Male Artist’ ndetse n’icya "Best Global Africa Artist’’
abicyesha indirimbo “Unavailable” yahuriyemo na Musa Keys.
2.Rema yegukanye igihembo
cya "Best Global Africa Artist’’ n’icya " Song of the year"
abikesheje ’Calm Down’.
3. Bruce
Melodie yahembwe nk’Umuhanzi Mwiza w’Umwaka mu Rwanda (Best Artist-Rwanda).
4. Mr Eazi, yahawe
igihembo cyiswe "Change Maker Award".
5. 2
Face Idibia ‘2Baba’ yashimiwe nk’umuhanzi w’ibihe byose.
6. Fally Ipupa (DRC)
yahawe igihembo cya "Best Live".
7. Ludmilla
yahawe igihembo cya "Best Artist -Brazil’’.
8. Robot
Boii (South Africa) yahembwe nk’Umubyinnyi Mwiza.
9. Lisandro
Cuxi (Cape Verde) yegukanye igikombe cya ‘Best Artist Africa – Lusophone’.
10. Roselyne
Layo (Ivory Coast) yegukanye Igihembo cy’Umuhanzi Mushya w’Umwaka (Best New
Artist).
11. Unavailable”
ya Davido na Musa Keys yahembwe nk’Indirimbo Nziza yahuje abahanzi "Best
Collaboration."
12. Nomcebo
Zikode uzwi mu ndirimbo "Jerusalema" yahawe igikombe cya "Best
Global Africa Artist’’.
13. Asake
(Nigeria) yahembwe nk’Umuhanzi Mwiza mu bihugu bivuga Icyongereza muri Afurika
"Best Artist Africa - Anglophone".
14. Rutshelle
Guillaume (Haiti) yahawe igikombe cya Caraïbes "Best Artist - The
Caribbean".
15. Goulam
wo mu Birwa bya Comores yegukanye igikombe cya "Best Artist -Indian
Ocean"
Perezida Kagame yakiriye
abatwaye ibikombe muri Trace Awards n’Umuyobozi wa Trace Group
Rema yatangaje ko
Perezida Kagame ariwe Mukuru w’igihugu wa mbere bahuye
Umuhanzikazi Bwiza
yakabije inzozi zo guhura na Perezida Kagame
Kanda hano urebe amafoto menshi y’ibyaranze itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards
TANGA IGITECYEREZO