Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023, Televiziyo yihariye mu guteza imbere abahanzi ya Trace Africa, yatanze ibihembo ku bahanzi bakomeye muri Afurika mu muhango wabereye muri BK Arena. Ni ubwa mbere byari bitangiwe mu Rwanda.
Ni ibihembo byaranzwe
n’ibyishimo ku bihumbi by’abantu bitabiriye, ibitaramo by’abahanzi nka Diamond, The Ben, Zuchu, Davido, Rema, Yemi Alade, Jux, Mr Eazi n’abandi bakomeje
bumvikanishije ko gutaramira mu Rwanda byari inzozi kuri bo.
Ibi birori kandi
byaranzwe no gutambuka ku itapi itukura (Red Carpet) kw’ibyamamare mu ngeri
zinyuranye, barimo nka Levixone wo muri Uganda, Bwiza, The Ben n’umukunzi we
Uwicyeza Pamella, Davido, n’abandi bakomeye.
Ibihembo byari bihataniwe
mu byiciro birenga 10, ku buryo byari bigoye kumenya uza kwegukana igikombe
muri buri byiciro kugeza ubwo byatangajwe.
Byatanzwe hitawe ku bahanzi
bakora umuziki uri mu njyana zitandukanye zirimo Afrobeat, Dancehall, Afro-pop,
Mbalax, Amapiano, Zouk, Kizomba, Genge, Coupé Décalé, Bongo Flava, Soukous, Gospel,
Rap, Kompa, R&B na Rumba n’abandi.
Umuhango wo gutanga ibi
bihembo watambutse imbona nkubona kuri Televiziyo zikomeye nka Trace Africa,
Trace Muziki, Trace Urban n’izindi, kandi byarebwe n’abantu bo mu bihugu bitandukanye
birenga 190 byo ku Isi.
Mu bahawe ibihembo muri
Trace Awards, harimo umunya-Nigeria, Oluwatosin Oluwole Ajibade [Mr Eazi] wamamaye
mu ndirimbo zirimo nka ‘Leg Over’ wahwe igihembo cy’uwaharaniye impanduka
(Change Maker Award).
Uretse guhabwa igihembo,
uyu munyamuziki yanataramiye abakunzi be bamuherukaga mu gitaramo gikomeye cya
Chop Life cyabaye mu 2022.
Nyuma yo guhabwa iki
gihembo, Mr Eazi yashimye ahereye ku Ikipe ya Rayon Sports, avuga ko adafite
gushidikanya muri we ko ariyo kipe ya mbere ku Isi.
Yanashimye Guverinoma y’u
Rwanda n’abahanzi bagenzi be barimo Bruce Melodie. Ati “Mbere na mbere ndashaka
kubabwira ko Rayon Sports ari ikipe nziza ku Isi. Ndashimira Trace na
Guverinoma y’u Rwanda, 2Baba, D’Banj, Bruce Melodie n’abantu bose baharanira
impinduka muri hano.”
Muri Kamena 2023, nibwo Sosiyete
y’Imikino y’Amahirwe, Choplife, yashinzwe na Mr Eazi yasinyanye amasezerano
y’imikoranire na Rayon Sports arimo ko iyi kipe izajya ikina yambaye uyu
muterankunga ku kuboko.
Ibi byatumye Mr Eazi aho
agiye hose agaragaza Rayon Sports nk’ikipe ya mbere ku Isi. Ku wa Gatanu tariki
20 Gicurasi 2023, mu kiganiro n’itangazamakuru, yaratunguranye aserukana
umwambaro wa Rayon Sports, ubundi aganiriza abari bamuteze amatwi ibijyanye n’urugendo
rwe rw’umuziki.
Uyu muhanzi asanzwe
anafite ukuboko muri sosiyete y’amahirwe izwi nka BetPawa ikorera mu Rwanda.
Iyi sosiyete iri mu zateye inkunga Trace Awards.
Mr Eazi afitanye
indirimbo n’abarimo umunya-Colombi J Balvin bakoranye indirimbo ‘Lento’, Major
Lazer, umuhanzika wubakiye umuziki kuri Dancehall, Nicki Minaj na K4MO
bakoranye indirimbo ‘Oh My Gawd’.
Mr Eazi yavuze ko adafite
gushidikanya muri we ko Rayon Sports ariyo kipe ikunzwe ku Isi hose
Mr Eazi yagaragaje ko
amasezerano yagiranye na Rayon Sports yayishimiye, kandi ayitezeho kuzamura
urwego rwa Chop Life
Mr Eazi yahawe igihembo cy’uwaharaniye
impanduka (Change Maker Award), ashima byihariye Trace Awards yazirikanye
umuhate we
Mu bihe bitandukanye Mr
Eazi agenderera u Rwanda, kandi agaragaza ko yanyuzwe n’imbaraga Guverinoma
yashyize mu guteza imbere ubuhanzi
KANDA HANO UREBE UBWO MREAZI YAKIRAGA IGIKOMBE
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards
AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO