APR FC yanyagiye Etincelles FC ibitego 3-0 inganya amanota na Musanze FC iyirusha igitego kimwe.
Wari umukino w'umunsi wa munani wa shampiyona, APR FC yari yerekeje mu Karere ka Rubavu gucakirana na Etincelles FC. Ibitego 2 bya Victor Mboama ndetse na Niyibizi Ramadhan, byafashije APR FC kwikira kuri Etincelles FC yari yakaniye ariko ikaza gucika umugongo kubera ikarita y'umutuku yahawe.
UKO UMUKINO WAGENZE MURI RUSANGE
90+5" Umukino urarangiye
90" Umusifuzi yongeyeho iminota 5 kugirango umukino urangire
87" Etincelles FC ihushije igitego kidagushwa, ku mupira uzamukanwe na Kakule ahereza Dadiel wari uhagararanye n'umunyezamu gusa, ashaka gucenga umupira barawumwaka
74" APR FC ikoze impinduka Nshimiyimana Ismail yinjiye mu kibuga asimbuye Taddeo Lyanga, na Alain Kwitonda Bacca asimburwa na Apam
N'amahirwe Etincelles FC yari ibonye, biranze ndetse abakinnyi bigaragara ko bahise bacika intege
65" Etincelles FC ihushije penariti, itewe na Izabayo Daniel umupira unyura iruhande rw'izamu gato. Iyi penariti ivuye ku ikosa ryari rikorewe Kakule mu rubuga rw'amahina.
57" Samson rutahizamu wa Etincelles FC, abonye ikarita y'umuhondo nyuma yo gukubita umujyeri wo munda Niyibizi Ramadahn, abenshi bavugaga ko yakabaye ikarita y'umutuku
igitego cya kabiri Victor Mbaoma yatsinze, yahise aba umukinnyi wa kabiri ufite ibitego byinshi muri iyi shampiyona, nyuma ya Peter wa Musanze FC ufite ibitego 6
APR FC yongeye icurika ikibuga ndetse ishaka ibitego byinshi kugirango izajya guhura na Rayon Sports iyoboye shampiyona
52" APR FC ikoze izindi mpinduka, Omborenga Fitina ava mu kibuga, asimburwa na Ndayishimiye Dieudonne
Igice cya kabiri kigitangira, APR FC ikoze impinduka, Nshuti Innocent yinjira mu kibuga asimbuye Mbaoma Victor, na Salomon Bienvenue yinjira asimbuye Nshimiyimana Yunussu
45" Igice cya kabiri kiratangiye
45+4" IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE
45+3" APR FC itsinze igitego cya gatatu, gitsinzwe na Niyibizi Ramadan wazamukiye muri iyi kipe
45" APR FC ibonye igitego cya kabiri. nyuma y'umupira uturutse muri koroneri, Mbaoma atsinze igitego cya kabiri cya APR FC, cyiba icya kabiri cye muri uyu mukino.
Victor Mbaoma nyuma y'igitego atsinze Etincelles FC ahise yuzuza ibitego 4 muri shampiyona, ibi bitego akaba abitsinze mu mikino ine yikurikiranya
Etincelles FC basigaye ari abakinnyi 10, bizakubagora kubona amanota umusaruro muri uyu mukino
35" Ikarita y'umutuku ihawe kapiteni wa Etincelles FC. Nshimiyimana Abdou ahawe ikarita y'umutuku nyuma yo gushaka kurwana n'abakinnyi ba APR FC.
30" Etincelles FC ibashije kugera imbere y'izamu ku mupira wari ufitwe na Kakule Mukata, ariko atera agashoti gato, umupira ujya mu biganza by'umunyezamu
25" Alain Kwind Bacca, ahushije igitego ku ruhande rwa APR FC aho ateye umupira umunyezamu akozaho imitwe y'intoki, ujya muri koroneri
20" Etincelles FC ikomeje kugorwa n'ubuzima, kuko APR FC yacuritse ikibuga
Abakinnyi 11 Etincelles yabanje mu kibuga
Martin Elungat
Nshimiyimana Abdou
Ndonga Sivula
Niyonsenga Ibrahim
Rutayisire Aman
Rwigema Pascal
Jordan Nzan Dimbumba
Kakule Justin
Niyonkuru Sadjat
Samson Irokan
15" igitego cya mbere cya APR FC. APR FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Victor Mbaoma, ku mupira yambuye Rwigema Pascal ahita asigarana n'umunyezamu, ntakindi yari gukora usibye kwandikisha igitego.
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga
Pavelh
Niyibizi Ramadhan
Omborenga Fitina
Ishimwe Christian
Victor Mboama
Yunussu Nshimiyimana
Niyigena Clement
Ishimwe Gilbert
Ruboneka Bosco
Alain Kwitonda Bacca
Taddeo Lwanga
02" Etincelles FC niyo itangiye isatira izamu rya APR FC Niyonkuru
15:01" umukino uratangiye. Ikaze nanone nshuti bakunzi ba InyaRwanda, aho turi mu karere ka Rubavu, ahagiye kubera umukino uhuza Etincelles FC yakiriye APR FC
15:00" Amasaha y'umukino yageze ariko ntabwo umusifuzi aratanga
14:55" Amakipe yombi arimo kwifotoza amafoto y'urwibutso
14:50" Amakipe yombo avuye mu rwambariro, umukino ukaba ugiye gutangira
14:40" abakinnyi ku mpande zombi basubiye mu rwambariro
14:38" Imvura yarimo kugwa irahise, ikirere kikaba cyera de!
14:30" Imvura nyinshi iguye bitunguranye kuri sitade
Etincelles FC na APR FC, ni umwe mu mikino Itatu isoza umunsi wa 8 wa Shampiyona. APR FC igiye kujya muri uyu mukino, ibizi ko Musanze FC yamaze gutakaza amanota abiri mu mukino yaraye inganyijemo na Muhazi United igitego kimwe kuri kimwe.
Mu gihe APR FC yatsinda uyu mukino, yahita inganya amanota na Musanze FC ariko APR FC ikaba igifite ikirarane. Etincelles FC igiye kwakira APR FC nyuma yo kuvana amanota Atatu i Nyagatare.
Umukino Etincelles FC iheruka kwakirira i Gisenyi yatewe mpaga kubera kubura ingobyi y'abarwayi. Mu mikino 5 Etincelles FC iheruka gukina, yatsinzemo 2 itsindwa 3. APR FC mu mikino 5 iheruka gukina, yatsinzemo ibiri, inganya 2 itsindwa 1. Mu mikino 25 iheruka guhuza aya makipe muri Shampiyona, Etincelles FC yatsinzemo umukino 1 itsindwa 18 banganya 7.
Imikino 3 ya Shampiyona Etincelles FC iheruka kwakira, ntabwo idatsindwa na APR FC. APR FC iheruka gutsindira Etincelles FC i Gisenyi tariki 6 Nzeri 2018 ibitego 2-0. Etincelles FC iheruka gutsinda APR FC mu mukino wa Shampiyona tariki 15 Mata 2016 igitego 1-0 umukino ukaba wari wabereye i Kigali.
REBA HANO IBITEGO BYA APR FC IMBERE YA ETINCELLES
Kanda hano urebe amafoto yaranze umukino wahuje APR FC na Etincelles
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO