Kigali

Trace Awards 2023: Diamond Platnumz yazanye ababyinnyi 17, Davido ahinduka umufana - AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:21/10/2023 22:37
0


Levixone na Azawi bo muri Uganda, Chriss Eazy wo mu Rwanda, Bwiza, Yemi Alade n'abandi bari mu basusurukije abafana bateraniye muri BK Arena mu itangwa y'ibihembo bya Trace Awards 2023.



Umuhango wo gutanga ibi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023. Ni abahanzi barenga 55 bari bahatanye mu byiciro bisaga 20. Muri Nyubako y'imikino inyuzamo igatiza imyidagaduro niho hateraniye abaturutse mu bihugu bisaga 30. 

Trace Awards yatambutse imbonankubone ku nsakamazashusho za televiziyo Trace Afrika. Abafana barenga miliyoni 500 bayikurikiye bakoresheje imiyoboro itandukanye. 

Abahanzi barimo Davido wo muri Nigeria, Azawi wo muri Uganda ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Swangz Avenue, Musa Keys wo muri Afurika y'Epfo, Pheelz wo muri Nigeria, Bruce Melodie wo mu Rwanda, Bwiza (Rwanda) The Ben (Rwanda-USA), Zuchu wo muri Tanza n'abandi bahawe ubutumire n'abahatanye bari gukurikira uyu muhango uyobowe na D'Banj na Maria Borges wo muri Gabon. 

Diamond Platnumz yahageze saa 21:26 nyuma gato ya Davido winjiye muri sale abafana bakavuza akamo k'ibyishimo. Diamond Platnumz yazanye na Mama we, abana 3 na Jux. 

Ni umuhango wabanjirijwe no gutambuka ku itapi itukura. Mu cyiciro cy'umuhanzi wo muri Afurika yo hagati ikoreshwa igifaransa ni Did B. Yakira igihembo, yagize ati: "Mwarakoze kungirira icyizere, warakoze Manager, kandi ndabashimira".

Best Anglophone Artist yabaye Asake ahigika Davido, Ayra Star na Diamomd Platnumz. Global Africa Artist yabaye Rema wahise agira ati: "Ndashaka gushimira umuryango wanjye na buri wese wagize uruhare kugira ngo ngere hano". 

"Calm Down iri kubikora kubera mwebwe. Uwakoze iyi ndirimbo "Beat" ndamushimiye. Mbere yo kugenda reka mbaririmbire". Yahise atera "Calm Down" abafana bamurusha ijwi aricecekera ahita agenda asiga urusaku rw'ibyishimo. 

Saa 22:04 Nomcebo yatwaye igihembo cya Global African Artist. Yashimiye abantu bose bamushyigikiye anashimira Trace Tv yamugiriye icyizere. Ati: "Warakoze mugabo wanjye, warakoze Manager, mwarakoze mwese kunyereka urukundo". 

Saa 22:07 Pheelz yagiye ku rubyiniro aririmba "Finesse" ariko abafana bamurusha ijwi. 

Ibihembo bikomeje gutangwa ari na ko abahanzi bataramira abari muri Bk Arena. Ni inyubako ifite imyanya yambaye ubusa mu gice cyo hejuru ariko abicara ah'abafite amafaranga yo kwidagadura (VIP, VVIP) huzuye ku buryo hari abo bari guhagurutsa kugira ngo ababarusha amafaranga cyangwa se abahanzi babone aho bicara. 

Iyi nyubako irimo ibyishimo ku buryo buri gikorwa yaba igihembo, kuririmba, kuvuga ijambo runaka byakirizwa akaruru bitarinze gusabwa. 

Saa 22:14 Davido yatwaye igihembo cya Best Collaboration akesha "Unavailable", asaba abantu bose guha icyubahiro Musa Key banajyanye kugifata. Ati: "Ndishimye ariko mushimire Musa Keys, ndabona hano 2 Baba, D'Banj na Musa Keys. Ibintu muri gukorera igihugu ni iby'agaciro".

Twabibutsa ko Diamond Platnumz yahigitswe na Asake akaba yanahise ahaguruka aho yari yicaye na Mama we, abana be 3, Jux n'abakobwa 2 batari kuva ku mukandara wa Diamond Platnumz. 


Davido yabaye umufana imbere ya Diamond waririmbye agaragiwe n'ababyinnyi 17

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND