RFL
Kigali

Hari abasabiye amahoro Palestine! Ibyiyumviro bya bamwe mu begukanye ibihembo muri Trace Awards

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:22/10/2023 1:17
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, muri BK Arena habereye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace ku bahanzi bakomeye muri Africa bari bateraniye mu Rwanda n'abakoresheje uburyo bwa murandasi.



Mu Rwanda by'umwihariko muei BK Arena haraye hatangiwe ibihembo bya Trace Awards ku nshuro ya mbere ndetse hakaba hizihizwaga isabukuru y'imyaka 20 ishize Trace ishyize itafari ku iterambere ry'umuziki.

Benshi mu bahanzi bari i Kigali ndetse n'abatari bari i Kigali, bagize ibyo batangaza nyuma yo kwegukana bimwe mu bihembo bari bahatanyemo benshi bagaragazaga kwishimira kuba bakiriwe neza mu Rwanda abandi bashimira abafana babo.

Bimwe mu byo abahanzi begukanye ibihembo batangaje;

Yemi Alade watwaye igihembo mu cyiciro cya Best Music Video, yashimiye abanyaKigali avuga ko ari ibyishimo bikomeye cyane ashimira Trace Awards, umuryango we, abafana be cyane cyane abakunda injyana ya Afrobeats, yemeza iyo hataba abafana be atari kuba ageze aho ari magingo aya.

Tayc wegukanye igihembo mu cyiciro cya Best artist France and Belgium ariko akaba atabashije kugera mu Rwanda, yashimiye Trace yamutekerejeho, ashimira abo bafatanya mu muziki bose ndetse n'ababyinnyi be. Yavuze ko umuziki wa Afurikia urimo utera imbere ndetse anashimira Cameroon igihugu yavukiyemo.

KS Bloom ukomoka mu gihugu cya Cote d'Ivoire yavuze ko igikombe atwaye mu cyiciro cya Best Gospel Artist agituye kandi agishimira Umuryango we, Coye D'ivoire, Yesu, umuryango we ndetse n'abamuteye ingabo mu bitugu bose kugira ngo agere kuri uru rwego rwo gutwara iki gikombe.

Rema umaze kwereka isi yose ko ari umuhanzi ukomeye, yashimiye abafana be bose, yerekwa urukundo n'abafana be bo mu Rwanda. Rema yatangaje kandi ko yishimiye uko indirimbo ye "Calm down" yamamaye ndetse ashimira na shebuja Don Jazzy. Nyuma yo gushimira abo bose, Rema yaririmbyeho gato ku ndirimbo ye "Calm down".

Indirimbo Jerusalema yegukanye igihembo hanyuma Nomcebo ari nawe nyiri indirimbo ashimira abamufasha mu muziki we ndetse n'umugabo we ari nako ashimira Trace yabonye ko afite impano ndetse nayo bakayiha agaciro kagaragariye muri iki gihembo yahawe.

Nyuma yo gutwara igihembo mu cyiciro cya best collablation, Davido yashimiye Musa Key bakoranye indirimbo unavailable ndetse atangaza ko yishimiye kuba mu Rwanda ndetse anahishura ko Trace yagize uruhare runini mu iterambere ry'umuziki we. Davido kandi yarase ibigwi abahanzi bakomoka muri Nigeria barimo 2Baba, rema ndetse na Musa Key.

Musa Key wari waserukanye ku rubyiniro na Davido, yatangaje ko nta byinshi afite byo kuvuga uretse gushimira buri wese wagize uruhare kugira ngo abe ageze aho ari ku rubyiniro muri BK Arena.

Mr EEazy ufana Rayon Sport, yabanje kuyivuga imyato agira ati "Rayon Sport ni ikipe nziza ku isi" ashimira goverinoma y'u Rwanda, 2Baba, Bruce Melodie ndetse na buri wese ushishikazwa no kuzana impinduka kuri iyi si.

Roselyne Layo (Ivory Coast) yegukanye Igihembo cy’Umuhanzi Mushya w’Umwaka.

Akimara kugishyikirizwa, yagize ati "Imana ishimwe yo imenya byose. Kuba mfite iki gihembo ni ukubera yo."

Yashimiye abantu bose bagize uruhare mu kumushyigikira barimo umugabo we, abo bakorana umuziki, anasoreza ku Banya-Kigali bitabiriye iki gitaramo.

2Baba wahawe igihembo cy'umuhanzi wagize uruhare mu iterambere ry'umuziki wa Afurika, yatangaje ko yishimiye cyane aho umuziki wa Afurika ugeze ndetse ashimira abafana be anavuga ko yishimiye kuba ahagaze imbere y'abafana be ahabwa igihembo cye. 

Nyuma yo gutwara igihembo cya Best Male artist, Davido yagize ati "Ndashima Imana kandi namwe ndabashimira. Imana ibahe umugisha".

Burna Boy wegukanye igihembo cya Best album, ntabwo yabonetse uwaje amuhagarariye ashimira abanyafurika bose ndetse ashishikariza abantu kumva album nshya ya Burna Boy yitwa "I told them".









Ni ibirori bikomeye byabereye mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu 

Kanda hano urebe amafoto menshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND