Kigali

Rayon Sports yahaniye Sunrise FC imbere ya Mr Eazi, akamwenyu karagaruka-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/10/2023 15:02
0


Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Sunrise FC mu mikino yo ku munsi wa 8 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda ubera kuri Kigali Pele Stadium. Murera yari yarikiriye uyu mukino yawutsindiye imbere y'umuhanzi wo muri Nigeria, Mr Eazi usanzwe ari n'umufatanyabikorwa wayo binyuze muri sosiyete ye ya ChopLife.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:

Simon Tamale

Serumogo Ally 

Mitima Isaac 

Rwatubyaye Abdul 

Bugingo Hakim 

Muhire Kevin 

Emmanuel Mvuyekure

Hertier Luvumbu

Aruna Mussa Madjaliwa 

Kalisa Rashid 

Musa Esenu 

Abakinnyi 11 ba Sunrise FC babanje mu kibuga:

Mfashingabo Didier 

Nzabonimpa Prosper

Onyeabor Franklin

Byukusenge Jean Michel

Nzayisenga Jean d'Amour

Uwambajimana Leon

Habamahoro Vincent

Niyibizi Vedaste

Chimezie Oluebube

Robert Mukoghotya

Yafesi Mubiru


Uko umukino wagenze umunota ku munota

Umukino urangiye Rayon Sports itsinze ibitego 3-0

90+4' Luvumbu Heltier Nzinga atsinze igitego cya 3 ku ishoti riremereye ku mupira yahawe na Charles Bbale

90+2' Yafes Mubiru azamukanye umupira neza asiga Rwatubyaye na Mitima ariko arekuye ishoti rinyura ku ruhande gato

Umukino wongeweho iminota 5

89' Charles Bbale yinjiye mu kibuga asimbuye Muhire Kevin

84' Umuhanzi usanzwe ari umufatanya bikorwa wa Rayon Sports, Mr Eaz yinjiye muri sitade aje kureba uyu mukino

83' Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Kalisa Rachid hajyamo Ngendahimana Eric

82' Sunrise FC iri gusatira cyane muri iyi minota, Rushema winjiye mu kibuga asimbuye arekuye ishoti ariko Mitima aratabara ashyira umupira muri koroneri.

79' Abakinnyi ba Sunrise FC barimo Habamahoro Vicent bari kugerageza kugera mu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports ariko ba myugariro bakihagararaho bakuraho imipira.


71' Heltier Luvumbu Nzinga akomeje kuzonga Sunrise FC, arekuye ishoti riremereye ariko umuzamu arwana naryo arikuramo.

62' Sunrise FC yarifunguye amazamu ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Habamahoro Vicent ariko riragenda rikubita ku giti cy'izamu.

61' Rwatubyaye yaratsinze igitego cy'umutwe kuri kufura yaritewe na muhire Kevin ariko umupira unyura hejuru y'izamu gato.

57' Rayon Sports ikoze impinduka, Iraguha Hadji yinjira mu kibuga asimbuye Mvuyekure Emmanuel.

55' Musa esenu atsinze igitego ku mupira yarahawe na Luvumvu ariko umusifuzi asifura ko yari yaraririye.

53' Serumogo azamukanye umupira neza yinjira mu rubuga rw'amahina ariko arekuye ishoti myugariro wa Sunrise FC arishyira muri koroneri

51' Umukino uri kugenda gake gake ikipe ya Sunrise FC igerageza gushaka aho yamenera ariko byanze

Igice cya kabiri gitangiye Sunrise Fc ikora impinduka mu kibuga havam abakinnyi 3


Igice cya mbere kirangiye Rayon Sports  iyoboye n'ibitego 2-0

45+2' Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiharira umupira ishala igitego cya 3

Igice cya mbere cyongeweho iminota 4

42' Rayon Sports ibonye penariti ku ikosa rikorewe Musa Esenu ari mu rubuga rw'amahina maze ihita rwa na Heltier Luvumbu Nzinga ayitereka mu nshundura igitego cya 2 kiba kirabonetse.



Umutoza Muhire Hassan uri kujya mu bibazo byo kwirukanwa na Sunrise FC

Heltier Luvumbu Nzinga watsinze ibitego 3 wenyine


40' Kalisa Rashid azamuye umupira maze Musa Esenu ashyiraho umutwe ariko ukubita igiti cy'izamu 

32' Mvuyekure Emmanuel akoreweho ikosa maze Uwukunda Samuel uri gusifura uyu mukino atanga kufura yari iteretse ahantu heza ariko Luvumbu ayiteye iragenda ikubita mu rukuta umupira urongera uramusanga arajyenfa arekura ishoti umuzamu arwana naryo arishyira muri koroneri. 

30' Heltier Luvumbu Nzinga yongeye gucenga ba myugariro ba Sunrise FC arekura ishoti ariko Mfashingabo Didier arawufata.

28' Niyibizi Vedaste wa Sunrise FC yaragerageje kwirukankana umupira yinjira mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi asifura kurarira. 

24' Heltier Luvumbu Nzinga arekuye ishoti riremeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina riragenda maze umuzamu wa Sunrise FC ntiyamenya uko byagenze rijya mu nshundura igitego cya 1 cya Rayon Sports kiba kirabonetse. 

20' Kuri ubu Rayon Sports iri gukinira mu rubuga rwa Sunrise FC ishaka igitego ndetse abakinnyi barimo nka Luvumbu bari kubona uburyo ariko ntibibakundire neza. 

14' Sunrise FC irase uburyo bw'igitego cyabazwe aho Yafesi Mubiru azamukanye umupira aragenda asiga Rwatubyaye Abdul ahindura umupira imbere y'izamu ashaka Mukoghotya ariko Mitima Isaac araza aratabara akuraho umupira. 

11' Luvumbu azamuye umupira ashaka Bugingo Hakim ariko umunyezamu wa Sunrise FC ahita awufata. 

9' Ikipe ya Sunrise FC ikomeje kugerageza uburyo bw'igitego, Yafesi Mubiru acenze Serumogo Ally arekura ishoti ariko rinyura impande y'izamu gato cyane. 

7' Robert Mukoghotya abonye umupira ari mu rubuga rw'mahina ariko ntiyawubyaza umusaruro ba myugariro ba Rayon Sports bawumukuraho.

5' Abakinnyi ba Rayon Sports nibo bafite umupira bari guhererekanya mu kibuga hagati. 

3' Heltier Luvumbu Nzinga agerageje kurekura ishoti ritunguranye ariko rinyura hejuru y'izamu kure. 

1' Ikipe ya Sunrise FC niyo itangiye umukino isatira 


Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi,Mukura VS yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1, Muhazi United inganya na Musanze 1-1 naho Gasogi United itsinda Marine FC 1-0.


Mu bafana ba Rayon Sports harimo n'abazungu







Abakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports bishyushya 


AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND