Ku nshuro ya mbere mu Rwanda, hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abatetsi b’umwuga (International Chefs Day). Ni umunsi wizihirijwe muri East African University Rwanda, mu rwego rwo kurushaho guhesha agaciro umwuga wo guteka n’abawukora kinyamwuga.
Tariki 20 Ukwakira buri
mwaka, ni umunsi mpuzamahanga w’abatetsi b’umwuga (Chefs). Uyu mwaka, ni bwo bwa
mbere uyu munsi wizihijwe mu Rwanda, kuva umuryango w’abatetsi bo mu Rwanda
washyirwa mu ishyirahamwe ry’abatetsi bo muri Afurika.
Uyu munsi witabiriwe n’abatetsi
b’umwuga baturutse impande n’impande mu gihugu, baganirizwa ku byabafasha
kurushaho kunoza serivisi batanga zo kugaburira abantu, ari na ko bishimira
intambwe bamaze gutera mu guhabwa agaciro nk’abakora indi myuga yose ifitiye
igihugu akamaro.
Prof Kabera Callixte,
umuyobozi wa Kaminuza ya East African University Rwanda ari nayo yakiriye iki
gikorwa, yasobanuye ko batekereje ko ari ngombwa kwizihiza uyu munsi nyuma yo
gushyiraho umuryango uhuza abatetsi bo mu Rwanda (Rwanda Chefs Alliance), nyuma
bakajya no mu ishyirahamwe ry’abatetsi bo muri Afurika, ndetse bakaba bafite n’intumbero
yo kujya mu ishyirahamwe ry’abatetsi bo ku isi.
Yagize ati: “Twasanze ari ngombwa ko uyu munsi ubaho kugira ngo twizihize ibyiza abatetsi bo mu Rwanda bakora, kuko buriya ba mukerarugendo baraza bakarya bakagenda ariko ntibamenya abantu baba babikoze.
Nyuma y’ibyo rero hari aba chef baba babikoze
bakubaka ubuzima bw’abantu, bigatuma abantu bakunda ahantu, bakamenyekanisha
umuco w’ahantu, binyuze mu guteka, bakerekana ibyo bazi gukora, byaba byiza
bikanatuma ba bakerarugendo bagaruka kenshi. Rero twasanze ari ngombwa mu gihe
ubukerarugendo bwacu buri gutera imbere, ko ari ngombwa ko uyu munsi mukuru
uba.’’
Umuyobozi wa EAUR yakomeje avuga ko kugira ngo uyu munsi wizihizwe bwa mbere mu mateka y’igihugu kandi ubere muri iyi kaminuza, habayeho ibiganiro hagati yabo n’ishyirahamwe ry’abatetsi mu Rwanda (RCA).
Yasobanuye ko imwe mu mpamvu yatumye uyu munsi wizihirizwa
muri iyi kaminuza ntujye mu mahoteli akomeye hano mu Rwanda, aruko iyi kaminuza
isanzwe yigisha ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, kandi bakaba ari bamwe
mu bari ku isonga mu bigisha ibijyanye no guteka. Indi mpamvu, ni imikoranire
myiza iyi kaminuza isanzwe ifitanye na RCA.
Mu kwizihiza uyu munsi kandi, abanyeshuri biga mu ishami ry’amahoteli n’ubukerarugendo bahawe umwanya bamurikira abari aho ibyo bamaze kungukira muri iyi kaminuza.
Bahawe inama
zizabafasha gukomeza kwigana umwete uyu mwuga kugira ngo nibagera hanze ku
isoko ry’umurimo bazabashe gutanga umusaruro mwiza urimo no kuzana impinduka
nziza igamije guteza imbere imitangire ya serivisi batanga no guhesha ishema
igihugu cyabo mu ruhando rw’amahanga.
Insanganyamatsiko y’uyu
mwaka iragira iti: “Gutegura abatetsi b’umwuga benshi, twishimira umwambaro
bambara.” Prof Callixte yavuze ko impamvu hatoranijwe iyi nsanganyamatsiko aruko
uyu mwuga w’ubutetsi ari umwuga ukomeye cyane kandi ufite agaciro. Yongeyeho ko
kwambara umwambaro bambara wabugenewe ari ishema, agaciro ndetse n’icyubahiro
mu bandi.
Uyu muyobozi yongeyho
ko gutegura abatetsi benshi b’umwuga byongera abakora mu mahoteli no mu
maresitora beza kandi babyigiye babishoboye. Ibyo kandi bigabanya ibibazo birimo
iby’isuku nke, inakunze kugarukwaho n’umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame, kugabura indyo ituzuye kubera ubumenyi budahagije ugasanga biteye
n’abantu indwara.
Yagize ati: “Gutegura
aba chef beza kandi benshi ni ukugira ngo biyongere mu mahoteli, bagere no mu
maresitora kuko ntabwo barageramo, usanga afite abantu babyize mu buryo buciriritse
ariko tubashije kugira byibura aba chef kugera no mu maresitora byaba ari
ikintu cyiza kandi byateza imbere ubukerarugendo, bikongera abagana iki gihugu
bagasiga amadovize.”
Kugeza uyu munsi
harabarurwa abasaga 450 bahuriye mu ishyirahamwe ry’abatetsi b’umwuga mu Rwanda,
nubwo hatangajwe ko umubare munini ari abasigaye batariyandikisha. Iri huriro
ryashyizweho mu rwego rwo kugira aho abatetsi babarizwa ndetse bagire n’ahantu
bashobora gukura ubumenyi bwizewe.
Bimwe mu by’ibanze
abatetsi bose bahuriye muri kaminuza ya East Africa baganirijweho ni ibyo
bagomba kwitaho mu gutegura amafunguro y’ababagana akabageraho ari nta makemwa.
Sindayigaya Ramadhan, ushinzwe ibikorwa byo guhuza no kwandika aba chef mu Rwanda asobanura impamvu bahisemo gukorera ibi birori muri East African University yagize ati: “Hano hari amasomo ajyanye n’ubukerarugendo ndetse n’iby’amahoteli by’umwihariko ibyo guteka.
Nk’aba chef kuba twahurira hano ntabwo ari impanuka ahubwo ni ukugira
ngo na wa munyeshuri uri aha ngaha wiga ibyo guteka avuge ati koko bya bintu
ndi kwiga bizangirira akamaro. Ku rwego ariho iyo abonye umu chef aje hano
hakabera umunsi mukuru nk’uyu nguyu, hagatangwa inyigisho nk’izi ngizi,
bimutera imbaraga bikanamufasha kumva ko atari kwiga ibintu by’imfabusa.”
Ramadhan kandi uzwi ku
izina rya chef Rama yatangaje ko nubwo abakuru b’igikoni benshi bagaragara mu
mahoteli atandukanye hano mu Rwanda usanga ari abanyamahanga, biri hafi
guhinduka kuko umubare w’abatetsi b’umwuga mu Rwanda usanga wiyongera umunsi ku
wundi.
Mu gusoza uyu munsi, abitabiriye ibirori bose bateraniye hamwe maze basangira amafunguro yateguwe na bamwe mu batetsi b’umwuga baturutse hanze y’iyi Kaminuza ndetse n’abanyeshuri bakiri kwiyungura ubumenyi kuri uyu mwuga.
Bamwe muri aba babyeshuri batangaje
ko bishimiye cyane kwakira umunsi mukuru mpuzamahanga w’abatetsi, bavuga ko
byabongereye imbaraga ndetse batewe ishema no kwiga umwuga w’ubutetsi.
Reba hano amwe mu mafoto yaranze umunsi mpuzamahanga w'abatetsi wizihijwe bwa mbere mu Rwanda, ukizihirizwa muri kaminuza ya East African University.
Ibi birori byatangijwe n'isengesho
Byitabiriwe n'abagize ishyirahamwe ry'abatetsi b'umwuga mu Rwanda
Mu bitabiriye kandi harimo n'abiga ibijyanye no guteka mu mashuri makuru ndetse na za kaminuza zitandukanye
Umuyobozi mukuru wa East African University, Prof Kabera Callixte aganiriza abatumirwa
Abatetsi bahawe impanuro zibafasha gukomeza kunoza umwuga wabo
Umuyobozi mukuru wa RCA, Innocent Rutayisire, nawe yahawe umwanya wo kuganiriza abari aho byinshi kuri uyu muryango, aho wavuye, aho ugeze uyu munsi ndetse n'intumbero zawo
Abayobozi batandukanye bari aho baganirije abitabiriye ibi birori batanga impanuro
Umuyobozi wa EAUR yatangaje ko iyi kaminuza iri ku isonga mu kwigisha ibijyanye n'umwuga w'ubutetsi
Bamwe mu biga ibyo guteka bagaragaje ubumenyi bamaze kungukira muri kaminuza ya EAUR
Banasobanuraga uko bateguye amafunguro yabo
Batewe ishema n'umwuga biga kandi bizeye ko uzabatunga
Amwe mu mafunguro yamuritswe muri ibi birori
Akanyamuneza kari kose ku banyeshuri biga ibyo guteka muri kaminuza ya EAUR
Nyuma abari aho bose basangiriye hamwe amafunguro yateganijwe
AMAFOTO: Freddy Rwigema - inyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO