Umunyamuziki Oluwatosin Oluwole Ajibade wamenye nka [Mr Eazi] yatangaje ko umuziki wa Nigeria wateye imbere biturutse ku bantu barimo nka Fuse ODG wamamye mu ndirimbo 'Azonto' mu myaka ya 2013 na 2014 na studio z'abanyamuziki nka Major Lazer n'abandi bashyizeho itafari ku muziki wa Nigeria.
Yabigarutseho ku mugoroba
wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, mu kiganiro yahuriyemo na Franck
Kacou wo muri Universal Music, Ezegozie Eze Jr. wo muri Label ya Empire
ireberera abahanzi barimo nka Burna Boy, Fireboy n’abandi ndetse na Tobi Van
Zyl wo muri Bett’r
Muri iki kiganiro, Mr Eazi
yavuze ko yakuze ari umwana ushakisha ubuzima, ku buryo muri we atari yarigeze
yiyumvamo gukora umuziki. Avuga ko umuziki 'wabaye nk'ubuhungiro' kuri we.
Yavuze ko yinjira mu
muziki nko mu 2015 yatangiye kwiga buri kimwe gisabwa kugirango abe umuhanzi
ukenewe ku rwego Mpuzamahanga. Igihe kimwe yakira telefoni ya Rollen Hill wo
muri Ghana watangiye kumufasha kuva icyo gihe.
Eazi yavuze ko yari amaze
igihe yumva indirimbo za Rollen Hill, kandi ko muri 2016 ari bwo yiyemeje
gukora umuziki mu buryo bw'umwuga, kugeza ubwo atangiye gukorera ibitaramo mu
Bwongereza.
Nyuma y'imyaka ibiri,
yahisemo gushinga 'Label' ayita Empawa Africa. Yavuze ko kuva icyo gihe yahise
yiyemeza gukora umuziki w'abanyafurika gusa, kandi ashima uko abantu
bamwakiriye.
Uyu mugabo yagaragaje ko
mu rugendo rwe rw'umuziki yagiye aca uduhigo, kandi byamufashije kumurika ku
ruhando rw'umuziki abahanzi barimo nka Joe Boy, Nandi wo muri Kenya, aba
Producer benshi n'abandi.
Yavuze ko nta
gushidikanya afite muri we, ko mu myaka itatu iri imbere umuziki wa Afurika
uzaba wumvikana ku rwego rw'isi, kandi byaratangiye.
Abajijwe icyo yakoze
cyamufashije gutuma aba umuhanzi ukomeye ku Isi, yavuze ko harimo kuba yaramenye
uwo ari we, avuga ko ibi ari nabyo buri muhanzi yakabaye yubakiraho umuziki we.
Uyu muhanzi yavuze ko
ubwo yari mu rugendo aza mu Rwanda, hari amashusho yarebye agaragaza Rema
akinjira mu muziki, abona ko atigeze ahinduka mu miririmbire n'ibikorwa bye,
ibintu avuga ko byagakwiye kuba biranga buri muhanzi wese uri mu muziki.
Ati "Rema yari azi
uwo ari we. Ntiyigeze ahinduka. Yakomeje gukora indirimbo, kandi agenda azamura
urwego rwe, none afite indirimbo zikomeye ku Isi."
Icya kabiri yabwiye
abahanzi ni ikipe y'abantu bakorana mu muziki. Yavuze ko umuhanzi akwiye kwita
cyane ku kureba umujyanama bakorana n'abandi bagize ikipe ye.
Eazi yavuze ko iyo
umuhanzi yiyegereje abantu basobanukiwe neza iby'umuziki, adashobora gukora
amakosa arimo nko kubura mu gitaramo kandi yagitumiwemo.
Yavuze ko nta muhanzi wakabaye
wemera ikintu hanyuma ngo ananirwe kugikora. Icya gatatu yavuze ko ni ukwiga.
Eazi yavuze ko umuhanzi agomba kuba yarize, kandi afite ubumenyi ku muziki.
Eazi yavuze ko nta kintu
na kimwe yari azi mu muziki kugeza ubwo yigeze gukora amakosa mu gusakaza
indirimbo ze ku mbuga nkoranyambaga z'umuziki.
Yavuze ko ibi ari ubwa
mbere abigarutseho imbere. Ati "Kwiga, kwiga, kumenya uwo uri we,
kwigirira icyizere, no kumenya ikipe ngari mukorana."
Coach Gael washinze 1:55
AM, yavuze uburyo umwaka ushize yahuye na Olivier washinze Trace Group baganira
ku kuba ibihembo bya Trace Awards byatangirwa mu Rwanda. Avuga ko icyo gihe
batiyumvishakaga ko bizashoboka, ariko hamwe n’umuhate no kwiyemeza,
byarashobotse.
Uyu mugabo yagaragaje ko
umuziki ukeneye abashoramari, ashima Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu Ikigo
cy’Igihugu cy’Iterambere ku bwo gushakira inzira abahanzi.
Mr Eazi yaserutse yambaye
umwambaro wa Skol- Asanzwe afitanye amasezerano n'ikipe ya Rayon Sports binyuze muri
ChopLife
Uhereye ibumoso:
Umuyobozi wa Trace Group, Olivier Laouchez, Umuyobozi muri Universal Music,
Franck Kacou, Karomba Gael washinze 1:55 AM, Ezegozie Eze Jr. wo muri Empire, Tobi
Van Zyl wo muri Bett’r ndetse n’umuhanzi Mr Eazi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LEG OVER' YA MR EAZI
TANGA IGITECYEREZO