Umunyamuziki Oladapo Daniel Oyebanjo wamamaye nka D'banj, yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo na The Ben na Bruce Melodie, kuko ari abahanzi b’abahanga, yumvikanisha ko nta muhanzi ajya asaba amafaranga igihe bagiye gukorana.
Yabitangaje kuri uyu wa
Gatandatu tariki 20 Ukwakira 2023 mu kiganiro cyamuhuje n’itangazamakuru n’abandi
mbere y’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023 ayobora ibirori byo
gutanga ibihembo bya Trace Awards muri BK Arena.
Ni ubwa mbere D'Banj aje
mu Rwanda bitari mu rwego rw'ubuhanzi. Yavuze ko muri buri gihugu cyo muri
Afurika afitemo izina bamwita, yaba muri Kenya, muri Liberia n'ahandi, asaba ko mbere
y'uko ava mu Rwanda 'Abanyarwanda bamushakira izina ry'ikinyarwanda azitwa'.
D'Banj yavuze ko n'ubwo
abantu bamuzi cyane nk'umuhanzi ariko anagira uruhare mu kuyobora ibirori. Kuri
we, avuga ko bimushimishije cyane kuba yarahawe kuyobora Trace Awards.
Yavuze ko buri wese uko
agenda atera imbere, akwiye kureba icyo aha umwanya munini kurusha ikindi, ari
nayo mpamvu muri iki gihe ari gukoresha ijwi rye mu kugira inama urubyiruko 'kudakora
amakosa nk'ayo twakoze'.
Uyu munyamuziki yavuze ko
ashaka kwaguka muri we, agakora ibikorwa birenze kuba aririmba. Yavuze ko
Afurika izatera imbere igihe abantu bazaba bashyize hamwe kandi bagakorana. Ati
"Ugasanga uwo muri Cameroon akoranye na Nigeria cyangwa se uwo muri
Kigali..."
D'Banj yavuze ko muri we
yahoze asenga asaba Imana ko igihe kimwe umuziki uzahuza abantu bo mu bihugu
bitandukanye. Avuga ko nta gushidikanya ko ubuhanzi ari cyo kintu cya mbere
kinjiriza amafaranga ibihugu byinshi 'muri iki gihe'.
Yavuze ko habayeho ibihe
by'inkuru zitari nziza kuri afurika, ariko ko muri iki gihe abo muri Nigeria, muri
Afurika y'Epfo n'ahandi bari gutwara ibikombe bya Grammy Awards, kandi bagakorana
n'abahanzi bakomeye ku Isi.
D'Banj avuga ko uko
abahanzi bakorana n'abandi, ari byo bifungura amarembo y'ubuzima bw'abo.
Atanga urugero kuri Musa
Keys wo muri Afurika y'Epfo wakoranye indirimbo na Davido wo muri Nigeria bise
'Unavailable'.
Uyu mugabo yabajijwe niba
yiteguye kuba yakorana indirimbo n'abahanzi bo mu Rwanda, asubiza ko ashaka
gukorana indirimbo n'umwe mu bahanzi bo mu Rwanda cyangwa se babiri.
Yavuze ko amaze igihe
kinini yumva indirimbo z'abahanzi nyarwanda, kandi ko hari bamwe mu bo yavuganye
n'abo n'ubwo atari benshi. Yavuze ko yavuganye na The Ben ndetse na Bruce
Melodie.
D'Banj yavuze ko aba
bahanzi ari abahanga, kandi ko bafite amajwi meza. Ati "Igihe cyose
nakumva ibihangano byawe niteguye gukorana nawe."
Yavuze ko umuziki ari
urubuga ruhuza abantu benshi, ari nayo mpamvu atajya yishyuza umuhanzi ushaka
ko bakorana indirimbo.
Ati "Ibyo nibyo bita
guhuza. Kubera ko gukorana indirimbo ni kimwe, ikindi gice gikomeye ni ugutuma iyo
ndirimbo imenyekana ku isi, aho niho amafaranga azira."
D’banj uzayobora itangwa
ry’ibi bihembo ni umunya-Nigera w’umuraperi usanzwe ukora ibiganiro bya
Televiziyo. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Mo’Hits
afatanyije na Producer Don Jazzy, umunyemari wazamuye benshi mu muziki.
Mu rugendo rwe rw’umuziki
yegukanye ibikombe birimo MTV Europe Music Awards mu 2007, mu 2009 yegukanye
igikombe cy’umuhanzi w’umwaka muri MTV Africa Music Awards n’ibindi.
D’banj mu 2012 yasohoye
indirimbo yise ‘Oliver Twist’ yabaye idarapo ry’umuziki we kugeza n’ubu. Mu
2021 yatangaje isohoka rya album ye yise ‘Ikebe’.
D’Banj yavuze ko amaze
igihe yumva indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda
D’Banj niwe uzayobora
ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards&Festival
D’Banj yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo na The Ben kubera ko ari umwe mu bahanzi b’abahanga bo mu Rwanda yumvise
Bruce Melodie
yagarutsweho na D’Banj avuga ko akeneye ko bakorana
D'Banj ari kumwe n'Umuyobozi wa Kiss Fm, Lee Ndayisaba wamubajije ibibazo binyuranye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OLIVER TWIST' YA D'BANJ
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro D'Banj yahaye itangazamakuru
AMAFOTO: Jean Nshimiyimana-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO