RFL
Kigali

Yemi Alade yahishuye uko yashatse kuva mu muziki-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2023 10:36
0


Umunyamuziki Yemi Eberechi Alade wamamaye mu muziki nka Yemi Alade, yatangaje ko kimwe mu bimushimisha muri iki gihe ari urwego rw’ubuzima abayemo, kuko hari igihe kigeze kugera ashaka kuva mu muziki bitewe n’ibihe yarimo anyuramo.



Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, mu kiganiro yatanze muri Camp Kigali, mbere y’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023 ataramira abakunzi be mu birori bya Trace Awards muri BK Arena.

Yemi Alade yaherukaga i Kigali mu birori byo gusoza umwaka bizwi nka 'New Year's Count Down'- kuri we avuga ko ari ishema kuba yagarutse mu Rwanda noneho yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards.

Uyu mugore yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023, yiteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo ategerejwemo kizabera muri BK Arena. Ati "Ntabwo ndi mushya (I Kigali). Aha ni hamwe mu hantu heza nishimira."

Yigishijwe kuvuga ijambo 'Ndagukunda' mu Kinyarwanda, avuga ko ryoroshye kurivuga, kandi ryumvikanisha neza amarangamutima y'umuntu ku wo yakunze.

Yemi Alade wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Go Down', avuga ko imyaka 20 ishize Trace Africa igira uruhare mu guteza imbere abahanzi, ari urugendo ruvuze ikintu kinini ku bahanzi muri rusange.

Yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba Trace Africa ishima abahanzi ku bw'akazi baba bakoze, yaba abamaze igihe kinini mu muziki n'abashya bakinjira mu muziki.

Ati "Trace ni urubuga rwiza rwateje imbere cyane cyane nyinshi mu ndirimbo z'amashusho zacu. Bakoze akazi keza."

Uyu muhanzikazi avuga ko gutanga ibihembo ku bahanzi atari ukubashimira gusa, ahubwo ni ukubatera imbaraga mu rugendo rw'abo rw'umuziki.

Yavuze ko urugendo rwe rw'umuziki arufata nk'aho ari bwo rugitangira. Yumvikanisha ko kuba akora ibihangano bigasakara, ari kimwe mu bituma arushaho mu muziki. Ati "Ubwo nibwo buzima nshaka kubaho."

Yemi Alade wakoranye indirimbo n'itsinda rya Sauti Sol bise 'Afurika', yagaragaje ko nk'ubundi buzima bwose no mu muziki umuhanzi anyura mu bihe byiza n'ibikomeye.

Yavuze ko 'hari ibihe bimwe na bimwe' yagiye ashaka kuva mu muziki bitewe n'ibihe yarimo anyuramo. Avuga ko ubwo yashakaga gufata icyemezo cyo kureka umuziki 'abari hafi ye bamuteye imbaraga' zo kutava mu kibuga'. Ati "Barambwiye ngo haguruka wongere utangire bushya kandi ugira inshuti z'abantu bafite icyerekezo kandi ubahe ufite intego ihamye'.

Uyu mukobwa yavuze ko kimwe mu bitera ishema muri iki gihe, ari uko iyo asubije inyuma amaso asanga atari ku rwego rumwe n'urwo yatangiriyeho. Ati "Ibyo bituma nkomeza gukora."

Yemi Alade ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe kinini mu muziki. Azwi cyane mu ndirimbo zubakiye ku mudiho wa Afro-Pop, R&B ndetse na Dancehall.

Mu 2009 nibwo yatangiye guhangwa amaso nyuma y’uko yitabiriye irushanwa Peak Talent Show, nyuma agashyira hanze indirimbo zirimo nka Johnny, Na Gode, ndetse na Ferrari.

Afitanye indirimbo na Sauti Sol bise ‘Africa’, ‘Nakupenda’ yakoranye na Nyanshinski n’izindi.

Mu 2014, uyu mugore yasohoye indirimbo yise ‘Johnny’ yatumye aba umuhanzikazi wa mbere muri Afurika ukora injyana ya Afropop wabashije kugera Miliyoni 89 z’amurebye kuri Youtube.

Mu 2019, uyu mugore yasinye amasezerano muri Universal Music Africa (UMA) ndetse no muri UMG yo mu Bufaransa, bakomeza kumufasha mu muziki.

Kugeza ubu afite album eshanu zirimo ‘Empress’ yo mu 2020, ‘Woman of Steel’ yo mu 2019, ‘Black Magic’ yo muri 2017’ ‘Mama Africa: The Diary of An African Woman’ yo muri 2016 ndetse na ‘King Of Queens’ yo muri 2014). 

Yemi Alade yavuze ko kuba wiyumvamo ko wakora ikintu bitavuze ko wagishobora, kuko bisaba umuhate n’ubushake  


Yemi Alade yumvikanishije ko mu muziki habamo kuzamuka no kumanuka 


Yemi yavuze ko yanyuzwe n'imiterere y'u Rwanda, kandi yifuza kuzagaruka 


Umuyobozi wa Kiss Fm, Lee Ndayisaba yakira Yemi Alade




KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE YEMI ALADE YAHAYE ITANGAZAMAKURU

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BUM BUM' YA YEMI ALADE

">

Kanda hano urebe amafoto ya Yemi Alade mu kiganiro n'itangazamakuru

AMAFOTO: Jean Nshimiyimana-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND