Umunyamuziki Yemi Eberechi Alade wamamaye mu muziki nka Yemi Alade, yatangaje ko kimwe mu bimushimisha muri iki gihe ari urwego rw’ubuzima abayemo, kuko hari igihe kigeze kugera ashaka kuva mu muziki bitewe n’ibihe yarimo anyuramo.
Yabitangaje ku gicamunsi
cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, mu kiganiro yatanze muri Camp
Kigali, mbere y’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023 ataramira
abakunzi be mu birori bya Trace Awards muri BK Arena.
Yemi Alade yaherukaga i
Kigali mu birori byo gusoza umwaka bizwi nka 'New Year's Count Down'- kuri we
avuga ko ari ishema kuba yagarutse mu Rwanda noneho yitabiriye ibirori byo
gutanga ibihembo bya Trace Awards.
Uyu mugore yavuze ko kuri
uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023, yiteguye gutanga ibyishimo mu
gitaramo ategerejwemo kizabera muri BK Arena. Ati "Ntabwo ndi mushya (I
Kigali). Aha ni hamwe mu hantu heza nishimira."
Yigishijwe kuvuga ijambo
'Ndagukunda' mu Kinyarwanda, avuga ko ryoroshye kurivuga, kandi ryumvikanisha
neza amarangamutima y'umuntu ku wo yakunze.
Yemi Alade wamamaye mu
ndirimbo zirimo nka 'Go Down', avuga ko imyaka 20 ishize Trace Africa igira uruhare
mu guteza imbere abahanzi, ari urugendo ruvuze ikintu kinini ku bahanzi muri
rusange.
Yavuze ko ari ibyo
kwishimira kuba Trace Africa ishima abahanzi ku bw'akazi baba bakoze, yaba
abamaze igihe kinini mu muziki n'abashya bakinjira mu muziki.
Ati "Trace ni
urubuga rwiza rwateje imbere cyane cyane nyinshi mu ndirimbo z'amashusho zacu.
Bakoze akazi keza."
Uyu muhanzikazi avuga ko
gutanga ibihembo ku bahanzi atari ukubashimira gusa, ahubwo ni ukubatera
imbaraga mu rugendo rw'abo rw'umuziki.
Yavuze ko urugendo rwe rw'umuziki arufata nk'aho ari bwo rugitangira. Yumvikanisha ko kuba akora ibihangano bigasakara, ari kimwe mu bituma arushaho mu muziki. Ati "Ubwo nibwo buzima nshaka kubaho."
Yemi Alade wakoranye
indirimbo n'itsinda rya Sauti Sol bise 'Afurika', yagaragaje ko nk'ubundi
buzima bwose no mu muziki umuhanzi anyura mu bihe byiza n'ibikomeye.
Yavuze ko 'hari ibihe
bimwe na bimwe' yagiye ashaka kuva mu muziki bitewe n'ibihe yarimo anyuramo.
Avuga ko ubwo yashakaga gufata icyemezo cyo kureka umuziki 'abari hafi ye
bamuteye imbaraga' zo kutava mu kibuga'. Ati "Barambwiye ngo haguruka
wongere utangire bushya kandi ugira inshuti z'abantu bafite icyerekezo kandi
ubahe ufite intego ihamye'.
Uyu mukobwa yavuze ko
kimwe mu bitera ishema muri iki gihe, ari uko iyo asubije inyuma amaso asanga
atari ku rwego rumwe n'urwo yatangiriyeho. Ati "Ibyo bituma nkomeza
gukora."
Yemi Alade ni umwe mu
bahanzikazi bamaze igihe kinini mu muziki. Azwi cyane mu ndirimbo zubakiye ku
mudiho wa Afro-Pop, R&B ndetse na Dancehall.
Mu 2009 nibwo yatangiye
guhangwa amaso nyuma y’uko yitabiriye irushanwa Peak Talent Show, nyuma
agashyira hanze indirimbo zirimo nka Johnny, Na Gode, ndetse na Ferrari.
Afitanye indirimbo na
Sauti Sol bise ‘Africa’, ‘Nakupenda’ yakoranye na Nyanshinski n’izindi.
Mu 2014, uyu mugore
yasohoye indirimbo yise ‘Johnny’ yatumye aba umuhanzikazi wa mbere muri Afurika
ukora injyana ya Afropop wabashije kugera Miliyoni 89 z’amurebye kuri Youtube.
Mu 2019, uyu mugore
yasinye amasezerano muri Universal Music Africa (UMA) ndetse no muri UMG yo mu
Bufaransa, bakomeza kumufasha mu muziki.
Kugeza ubu afite album eshanu zirimo ‘Empress’ yo mu 2020, ‘Woman of Steel’ yo mu 2019, ‘Black Magic’ yo muri 2017’ ‘Mama Africa: The Diary of An African Woman’ yo muri 2016 ndetse na ‘King Of Queens’ yo muri 2014).
Yemi Alade yavuze ko kuba wiyumvamo ko wakora ikintu bitavuze ko wagishobora, kuko bisaba umuhate n’ubushake
Yemi Alade yumvikanishije ko mu muziki habamo kuzamuka no kumanuka
Yemi yavuze ko yanyuzwe n'imiterere y'u Rwanda, kandi yifuza kuzagaruka
Umuyobozi wa Kiss Fm, Lee Ndayisaba yakira Yemi Alade
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE YEMI ALADE YAHAYE ITANGAZAMAKURU
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BUM BUM' YA YEMI ALADE
Kanda hano urebe amafoto ya Yemi Alade mu kiganiro n'itangazamakuru
AMAFOTO: Jean Nshimiyimana-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO