Police FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1, ifata umwanya wa 4 wari ufitwe n'iyi kipe yo mu Biryogo.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, aho Police FC yatangiye neza muri rusange byatumye ku munota wa 16 ibona na penaliti ku ikosa ryakorewe Bigirimana Abedi.
Iyi penaliti yahise iterwa na
Mugisha Didier atsindira Police FC igitego cya mbere, kiba igitego cya 3 muri
iyi shampiyona.
N'ubwo byari bimeze gutya ariko Kiyovu Sports nayo abakinnyi nka Richard Kilongozi na Nizeyimana Djuma bakinaga neza cyane bigatuma igera imbere y'izamu cyane.
Ibi
byatumye ku munota wa 31 ibona penaliti ku mupira wakozwe na myugariro wa
Police FC Ndizeye Samuel maze Nizeyimana Djuma afasha Kiyovu Sports kwishyura
igitego.
Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mukibuga
Mbere y'uko igice cya
mbere kirangira Police FC yabonye igitego cya kabiri ku mupira Mugenzi
Bienvenue yahaye Hakizimana Muhadji agahita atsinda igitego mu gihe abakinnyi
ba Kiyovu Sports bari bazi ko habayemo kurarira, iminota 45 irangira ari 2-1.
Kapiteni
wa Kiyovu Sports Niyonzima Oliver Seif yagiye mu rwambariro nk'abandi ariko
igice cya kabiri gitangiye ahita asimbuzwa adahari ahubwo ajyanwa n'imbangukiragutabara.
Ikipe
ya Police FC yakomeje guhirwa n'umukino maze ku munota wa 61 Mugenzi Bienvenue
atsinda igitego cyari icya gatatu ku ikipe ye.
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga
Kiyovu
Sports yakomeje gukora impinduka zitandukanye, abatoza bayo n'abakinnyi
batanemera ibyemezo bimwe na bimwe byafatwaga n'umusifuzi Umutoni Aline ariko
umukino urangira Police FC yegukanye intsinzi itsinze ibitego 3-1.
Police FC yahise ifata umwanya wa 4 n'amanota 13
Kiyovu Sports yari kuri uyu mwanya, ijya ku mwanya wa 5 n'amanota 12.
Mugisha Didier ni umwe mu bakinnyi bagoye cyane ikipe ya kiyovu Sports
Hakizimana Muhadjiri yigaragaje cyane muri uyu mukino
Mugisha Didier ubwo yajyaga gutera penariti
Nzeyurwanda agerageza kuyikuramo, ariko biranga
Nizeyimana Djuma watsinze igitego rukumbi cya Kiyovu Sports
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO