RFL
Kigali

African Football League: Simba SC mu myambaro iriho 'Visit Rwanda' yatangiye itenguha abafana bayo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/10/2023 19:20
0


Simba SC yo muri Tanzania yatangiye itenguha abafana bayo inganya na Al Ahly yo mu Misiri mu mikino ya African Football League igaragaramo 'Visit Rwanda'.



Kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu gihugu cya Tanzania hatangirijwe imikino ya African Football League iri gukinwa ku nshuro yayo ya mbere. Ni imikino ngarukamwaka izajya ihuza amakipe  akomeye yo ku mugabane w'Afurika. 

Mu birori byo gutangiza iyi mikino hari abayobozi batandukanye bo mu mupira w'amaguru barimo Perezida wa FIFA, Gianni Infatino, Arsene Wenger ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru muri FIFA ndetse na Patrice Motsepe uyobora impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF).

Umukino wahise ukinwa ku ikubitiro ni uwa Simba SC na Al Ahly wabaye saa kumi n'imwe zuzuye ubera ku kibuga Uwanja wa Mkapa.

Uko wagenze muri make

Mu minota 5 ya mbere y'umukino, Al Ahly niyo yari hejuru isatira cyane ariko nyuma yaho na Simba SC yatangiye kugera imbere y'izamu binyuze kuri rutahizamu wayo Miquissone.

Ku munota wa 12 S.Lim wa Al Ahly yashoboraga gutsinda igitego aho yazamukanye umupira yihuta yinjira mu rubuga rw'mahina ariko umuzamu wa Simba Ally Khatoro aratabara ashyira umupira muri koroneri.

Ikipe ya Al Ahly yakomeje kurata uburyo bwinshi bw'ibitego nk'aho Yasser Ibrahim yahinduye umupira mwiza usanga Muzi Tau ariko arekuye ishoti rinyura hejuru y'izamu gato cyane.

Ku munota wa 35 Al Ahly yashoboraga kubona penariti aho Mahmoud Kahraba yakorewe ikosa na myugariro wa Simba SC afite umupira mu rubuga rw'amahina ariko umusifuzi yitabaza VAR ntiyayitanga.

Igice cya mbere kigiye kurangira Reda Slim yatsinze igitego ku mupira mwiza yahawe na Mahmoud Kahraba bahita bajya kuruhuka Al Ahly iyoboye n'igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Simba SC ikora impinduka mu kibuga havamo Miquissone hinjiramo Jean Baleke. Nyuma y'iminota micye Simba SC yahise ibona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Kibu Denis ku mupira yahawe na Chama.

Simba SC nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura yakomeje gukinana imbaraga isatira bituma ku munota wa 59 ibona igitego cya 2 gitsinzwe na Kanoute winjiye mu kibuga asimbuye ahawe umupira na Ntibazonkiza kuri koroneri.

Bidatinze Al Ahly nayo yahise itsinda igitego cya 2 gitsinzwe na Kahraba ku mupira wari uvuye kuri kufura. Ku munota wa 69 umuzamu wa Al Ahly yakoze akazi gakomeye akura umupira ku kirenge Baleke wari witeguye gutsinda igitego cya 3.

Mu minota ya nyuma y'umukino Simba SC yakomeje kwiharira umupira cyane inasatira ngo ishake igitego cya 3 ndetse n'umutoza, Robertinho akora impinduka mu kibuga hinjiramo abakinnyi barimo na Andre Onana wanyuze muri Rayon Sports, ariko kubona igitego biranga. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

Nyuma yuko u Rwanda rugiranye ubufatanye na CAF itegura iyi mikino, muri sitade ya Uwanja wa Mkapa hari harimo Visit Rwanda ndetse no ku myenda y'abakinnyi biriho.

Simba SC yanganyirije imbere y'abafana bayo na Al Ahly ibitego 2-2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND