Amarushanwa yateguwe na Genius Records arakomeza aho 15 bageze kuri Semi-Final bagiye guhurira ahazwi nko kwa Gisimba bahatana mu rugendo ruberekeza kuri Final. Iminsi iragenda ivaho umwe ari nako amarushanwa ya Music Up ya Genius Records arushaho gushyuha no kubona icyerekezo kiganisha ku kumenya batatu bazahembwa.
Batatu nibo bazahembwa biyongeraho umukobwa umwe mu gushyigikira iterambere ry’umwari n’umutegarugori mu muziki.
Nyuma y’icyiciro cyarimo abahanzi 100 ubu hasigaye 18 barimo batatu bahise babona itike zibaganisha kuri FinaI na 15 bahataniye muri Semi- Final izabasiga hamenyekanye 7 basanga bagenzi babo.
Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2023 ni bwo ahazwi nko kwa Gisimba munsi ya Green Corner Nyamirambo hazabera mu buryo bw’imiririmbire Semi Final ifite amanota 60/100 y’ibizagenderwaho hamenyekana abagana kuri Finali.
Mu gihe kandi 40/100 yandi azava mu matora azabera kuri noneho.com guhera kuwa 21 Ukwakira kugera ku wa 06 Ugushyingo 2023.
Abifuza bose kujya kwIhera ijisho Semi Final izabera kwa Gisimba amarembo arakinguye guhera Saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023.
Urutonde rw’abahatanye muri Semi Finali
Ishimwe Sylvie |
Mugisha Prince |
Pamella Tumukunde |
Shyaka Jean Pierre |
Mutangana Ronel |
Sicha |
Ucishamake |
Assuman Mubiru |
Kevin Onell |
2Kevin |
Teta Alicia |
Utamuriza Judith |
Khali One |
Wally |
Kidbebe Mu gihe Kenny Kennedy, Muhirwa Jean Remmy na Umutoni Carine binyuze mu matora bahise bakatisha itike ya Final. |
TANGA IGITECYEREZO