Gen Z Comedy ihuza abanyarwenya b'ikiragano gishya, yakozwe hagamije kugaragaza
impano za bamwe mu gusetsa. Imaze kuba amahitamo ya benshi harimo na bamwe mu
byamamare yaba mu myidagaduro no mu bindi bisata.
Benshi mu banya-Kigali barimo n'abamamaye mu bikorwa bitandukanye, basoza imirimo yabo bakanyarukira muri iri sekarusange mu rwego rwo kuruhura umutwe, ndetse bakibonera ibitwenge n'akanyamuneza.
Umushinga wo guhuriza hamwe ingeri z'abantu batandukanye bagasetswa n'abanyempano b'abahanga, watangiye benshi babona nta cyerekezo, gusa biza guhindukira benshi ibyishimo nk'uko byatangajwe n'umuyobozi w'abanyarwenya Fally Merci.
InyaRwanda yaguteguriye amafoto y'ibyamamare byitabiriye iri sekarusange rya Gen Z Comedy ryabaye
kuwa Kane tariki 19 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali.

Riderman umahanzi mu njyana ya Hip hop ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo cy'urwenya

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime Clapton Kibonge ntagitangwa mu bitwenge

Umuhanzi Junior wabarizwaga mu itsinda rya Juda Music yitabiriye

Nyambo Jesca wamenyekanye nka Miss Nyambo akunda gushyigikira cyane aba banyarwenya

Killerman na Mitsutsu bari kubaka izina muri filime baza kenshi kwirebera abanyempano

Umunyamakuru wa InyaRwanda Peacemaker akaba n'umusesenguzi uzwi nka Pundit ntagitangwa

Itsinda ry'abasore barimo Rufendeke na Berithra, ntiribura muri Gen Z Comedy

Gen Z Comedy yitabirwa n'ingeri zitandukanye yaba abayobozi mu nzego za Leta, Abikorera n'Ibyamamare

Ivan umunyamakuru wa Isango Star yishimira kuzamura abanyempano barimo n'abanyarwenya

Umunyamakuru wa InyaRwanda Iyamuremye Janvier ni umwe mu bitabiriye ku nshuro ya mbere

Abantu bamaze gusobanukiwa gushaka ibyishimo biremamo n'icyizere cy'ahazaza

Ibyishimo biba bikenewe mu buzima bwa buri muntu

Umubare witabira uba wiganjemo urubyiruko ndetse bagatahana inama ziba zabagenewe

Abasore bo muri Kigali basigaye bagorobereza muri iri sekarusange

Umunyamakuru wa Igihe.com Emmy Ikinege yitabira kenshi iri sekarusange

Fally Merci umuyobozi w'aba banyarwenya ataha anezerewe ku bwo kwesa imihigo

Abarimo igitsinagore barirekura bagaseka bakiyibagiza ibibazo bya Kigali

Umuhanzi Riderman yanejejwe n'urubyiruko rufite impano idasanzwe yo gusetsa

Bamwe bataha birahira iri sekarusange riba kabiri mu kwezi
AMAFOTO: Freddy Rwigema - InyaRwanda.com
