Kigali

Intambara ya Israel na Hamas yahagaritse itangwa ry’ibihembo bya MTV EMAs

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/10/2023 12:44
0


Abategura Ibihembo bya MTV Europe Music Awards batangaje ko ibirori byo gutanga ibi bihembo byahagaritswe kubera impungenge z'umutekano muke uri guturuka ku ntambara imaze iminsi iba hagati ya Isiraheli na Hamas.



Umuhango wo gutanga ibihembo MTV EMAs, wagombaga kwitabirwa n’abatoranijwe barimo Taylor Swift na Olivia Rodrigo, wari ugiye kubera i Paris mu Gushyingo wahagaritswe. Iri seswa ryatangajwe mu gihe u Bufaransa bumaze iminsi mu bibazo by’umutekano, nyuma y’uko umwarimu yishwe abandi batatu bagakomereka cyane kubera guterwa ibyuma.

Ibirori ngarukamwaka byari biteganijwe kubera i Paris ku cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo, aho abastar barimo Taylor Swift, Olivia Rodrigo, Miley Cyrus na Nicki Minaj bari bari mu b’imbere batoranijwe.

Mu itangazo ryatangaje iki cyemezo, umuvugizi wa Paramount, itegura MTV, yagize ati: "Dukurikije ihindagurika ry’ibintu bibera ku isi, twafashe icyemezo cyo guhagarika MTV EMA 2023 ku bwo kurinda umutekano w’abakozi ibihumbi, abahanzi, abafana, n’abafatanyabikorwa bakora ingendo baturutse impande zose z’Isi kugira ngo bitabire igitaramo.’’

Yongeyeho ati: "MTV EMAs ni ibirori ngarukamwaka by’umuziki ku Isi. Mu gihe tubona ibintu bibabaje biri muri Isiraheli na Gaza bikomeje kurushaho gufata indi ntera, ntabwo twumva ko aka ari akanya ko guteranya isi mu kwzihiza ibi birori. Hamwe n’ibihumbi by’abantu bimaze guhatakariza ubuzima, aka ni akanya k’icyunamo."

Nubwo ibirori byahagaritswe, gutora birakomeje kandi abahanzi batsinze bazabona ibihembo byabo bya MTV EMA. Amakuru arambuye arebana n’uko abatsinze bazamenyekana ntaramenyekana. Abategura ibi bihembo, batangaje ko bateganya  ko ibi birori bizagaruka mu Gushyingo 2024.

Umwaka ushize, ibirori bya MTV European Music Awards Awards byatandukanijwe n’ibya MTV Video Music Music Awards, byabereye muri Amerika, aho ibyinshi muri byo byegukanwe na Taylor Swift, watwaye bine muri bitandatu yahataniraga birimo: umuhanzi mwiza, video nziza, indirimbo nziza ya pop ndetse n’icya video ndende nziza.

Uyu muhango ubera mu gihugu gitandukanye buri mwaka, aho umwaka ushize wabereye i Dusseldorf, mu Budage, ukaba wakiriwe na ‘couple’ ikomeye cyane mu myidagaduro y’umwanditsi Taika Waititi n’umuhanzikazi Rita Ora.

Iri tangazo ry’iseswa ry’ibirori by’uyu mwaka, ryatangajwe kuri uyu wa Kane ubwo abaminisitiri b’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi baganiraga ku buryo bwo guhangana n’ingaruka z’iyi ntambara, imaze iminsi ihangayikishije isi.


Umwaka ushize, byinshi muri ibi bihembo byegukanwe na Taylor Swift

Ibirori byo gutanga ibihembo bya MTV EMAs 2022, byari biyobowe na Taika Waititi n'umugore we Rita Ora

Ibi birori bisanzwe bihuza imbaga y'abantu benshi baturuka impande z'impande ku Isi, byahagaritswe kubera impungenge z'umutekano mucye uri guturuka ku ntambara ihangayikishije isi ya Isiraheli na Hamas  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND