RFL
Kigali

Umutoza Yamen Zelfani uheruka kwirukanwa muri Rayon Sports yabonye akazi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/10/2023 10:54
0


Yamen Zelfani uherutse gutandukana na Rayon Sports yerekeje mu ikipe ya Alkawkab club ikina icyiciro cya 2 muri Saudi Arabia.



Tariki 8 Ukwakira 2023, nibwo Rayon Sports yatandukanye n'uwari umutoza wayo Yamen Zelfani wari wayigezemo mu mwaka w'imikino 2023-24. Uyu mutoza, yaje gutandukana n'iyi kipe ku bwumvikane nyuma yaho ikipe yari imaze gusezererwa mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Bidatinze, uyu mutoza yahise abona akazi mu ikipe ya Al-Kawkab FC isanzwe ikinamo umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Kwizera Olivier, ndetse ahita atangiza imyitozo. Al-Kawkab FC ni ikipe ibarizwa mu mujyi wa Al Khari muri Saudi Arabia, ikaba ikina icyiciro cya kabiri muri iki gihugu.

Iyi kipe Kwizera Olivier amaze hafi umwaka akinira, iheruka gukina icyiciro cya mbere muri Saudi Arabia mu mwaka w'imikino 1987-88 aho yahise isubira mu cyiciro cya kabiri.

Ntabwo ari ubwa mbere Yamen Zelfani atoje iyi kipe kuko no mu mwaka w'imikino 2021-22 uyu mutoza yari afite Al-Kawkab FC nk'umutoza mukuru. Nyuma ye iyi kipe imaze gutozwa n'abatoza bagera ku munani.


Yamen yamaze gutangira akazi mu ikipe nshya 

Kwizera Olivier agiye gutozwa n'umutoza uherutse mu Rwanda 

Yamen niwe watangije umwaka w'imikino wa Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND