Umusore witwa Osazemwinde Stephen Eghosa uri mu bahabwaga amahirwe, yegukanye ikamba rya Mister Africa International ahigitse bagenzi be batanu bageranye mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ryahuje abasore b’ibigango bo mu bihugu bitandukanye muri Afurika.
Byatangajwe mu ijoro ryo
kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2023 nyuma y’urugendo rurerure abasore bari
bamazemo bahatanye, yaba mu buryo bwo kubatora ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’amatora
yabereye ku rubuga rwa Internet.
Umunyamideli
Stephen Eghosa wegukanye ikamba rya Mister Africa International, yagaragiwe na Futur
Nyoni wo muri Zimbabwe wabaye igisonga cya Mbere ndetse na Delvin Oliver wo
muri Liberia wabaye igisonga cya kabiri.
Stephen Eghosa yifashishije
konti ye ya Instagram yagaragaje ko yishimiye kwegukana ikamba rya Mister
Africa International, kandi ashima abamushyigikiye.
Abasore batatu bagize amajwi menshi mu itora ryo kuri internet bahise babona amahirwe yo kwisanga muri ‘Top 5’.
Hatsinze Stephen Sunday wo muri Uganda, Delvin Oliver wo muri
Liberia, Osazemwinde Stephen Eghosa wo muri Nigeria, Romuald Ahoure Willy wo
muri Côte d’Ivoire na Futur Nyoni wo muri Zimbabwe.
U Rwanda rwari
ruhagarariwe n’abasore babiri muri iri rushanwa: Barimo Uwimana Gato Corneille utarabashije
kuboneka mu basore 15 bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse na Salim
Uneze Rutagengwa utarabashije kugera mu basore batanu (Top 5) bavuyemo
uwegukanye ikamba.
Rutagengwa aherutse
kubwira InyaRwanda ko yatsinzwe biturutse ku kuba atarabashije kubona amajwi
menshi mu itora ryo kuri internet.
Ati “Nakoze uko nshoboye
ariko byarangiye ntabashije gukomeza […] Batweretse ko gutorwa cyane kuri
internet aribyo byari bifite agaciro kanini kurusha no ku mbuga nkoranyambaga.”
Stephen Eghosa wegukanye
ikamba yahembwe $10,000, kandi azishyurirwa urugendo rw’indege mu Mujyi wa
London, bazamufasha kwitabira ibirori by’imideli bya European Fashion Week
bizaba umwaka utaha mu 2024.
Abategura iri rushanwa
bavuga ko ibi bihembo bitangwa bigamije gufasha umusore watsinze gushyira mu
bikorwa umushinga we no kuzamura impano ye.
Bakavuga ko iri rushanwa mu 2024 rizaba mu buryo bw’imbona nkubone, kandi hari icyizere cy’uko rizabera mu Rwanda mu 2025.
Stephen Eghosa yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje ko yishimiye kwegukana ikamba rya Mister Africa International
Umunyamideli
Stephen Eghosa wegukanye ikamba rya Mister Africa International
Futur Nyoni wo
muri Zimbabwe wabaye igisonga cya Mbere
Delvin Oliver wo
muri Liberia wabaye igisonga cya kabiri
TANGA IGITECYEREZO