RFL
Kigali

Riderman yavuze ku byo gukorana n'abapfumu, ahishura uko amaze imyaka 17 yirwariza mu muziki

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:20/10/2023 6:00
0


Riderman watangiye umuziki mu gihe mu Rwanda hari studio 2 zitunganya imiziki yahishuye ko uretse mu 2009 yakoranye na David Bayingana indi myaka yose 16 muri 17 amaze mu muziki nta mujyanama yigeze.



Riderman yagaragaje ko ubwo yinjiraga mu muziki yasanze ikibuga kigoye ku buryo yajyaga yinjjra muri studio agasangamo ba Rafiki, Miss Jojo Family Squad ku buryo nta mwanya yagiraga. 

Ni imbogamizi zamuhaye imbaraga zo gutangiza Ibisumizi Records kugirango akemure ibibazo byo kubura amahirwe ku bahanzi kubera ubuke bwa studio.

 Riderman wari umutumirwa muri Gen-Z Comedy Show mu gace bise "Meet Me Tonight" yabajijwe byinshi nawe agira ibyo atangaho umurongo. Yahakanye ko atigeze yiyambaza abapfumu kuko yizera Imana. 

Urugendo rwe yarutangiye akiri ku ntebe y'ishuri

Yatangiye yiga mu mashuri yisumbuye yandika imivugo. Asoje amasomo yakoze Hip Hop yumva birajyanye afatiraho. Indirimbo nyinshi zirimo agasembuye avuga ko aba yagasomyeho. Ati:"Mba ndi high, Cugusa, Horo, nazikoze nasomye kuri manyinya ariko ndabasaba kunywa nke #Tunyweless". 

Riderman yerekanye ko Leta ishyigikiye umuziki

Yagize ati:"Kuba Guverinoma ishyigikira umuziki nabyo bidutera imbaraga".

Yavuze ko yatangiye umuziki mu bihe bigoye. Ati "Natangiye umuziki nyuma ya Mahoniboni ariko numvaga ngomba guhindura ibintu mpasanze. Nisanishije n'isake kuko nashakaga kubyuka mbere ariko nkangure n'abandi. 

Jyewe rero nahisemo kokoriko nk'isake. Dutangira umuziki hari studio 2 gusa mu Rwanda. Rero byari bigoye twageraga muri studio ntibaduhe umwanya. Twahasangaga ba Rafiki, Miss Jojo, Family Squad. Twarinjiraga bakadusohora". 

Riderman yavuze ko ibyo yarwanye nabyo hambere bitandukanye n'ibyo ahanganye nabyo muri iyi minsi. Ati:"Ubu rero hari intambara y'abahanzi badusebya. Hari amasezerano nabuze kubera umuntu yansebeje''. 

Umuntu iyo akugendaho biba bigoye kuko mba ncunga ko uwo muntu atongera kubikora. Kuba dutandukanye nk'inshuti ntibivuze ko tuba abanzi".

Riderman avuga ko aretse umuziki :"nahera ku byo data yanshoyemo imari. Nize marketing na Tourism and Management. Ariko nanajya mu bucuruzi".

Hari inama agira abafite impano babuze aho bamenera

Riderman umaze imyaka 17 akora umuziki avuga ko yawutangiye iwabo batabishaka. Ati:"Inama mbwira abafite impano bataribona. Icya mbere ni ukwigirira icyizere. Ugomba kumva inzozi zawe utitaye ku bandi. Nta muntu wakumva wowe utiyumvise. Nta muntu uzakwizera nutiyizera. 

Nta muntu ushobora kumva inzozi zawe nk'uko uzumva. Ugomba kumva inzozi zawe. Reka mbabwire ibintu byambayeho ntangira umuziki. Mama na Papa barateze 'betting' . Mama yaravuze ngo mureke (abwira papa) akore umuziki natsindwa ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye azawureka burundu. Natsinda azakomeza. Papa we ntiyiyumvishaga ko nakora umuziki".

Riderman yahaye impanuro abanyempano bashyira imbere amafaranga. Ati: Si byiza gushyira imbere amafaranga kuko atinda kuza. Nubwo abantu batagushyigikira wowe komeza uzirikane impamvu watangiye".

Riderman yabaye icyamamare ariko ataha iwabo

Riderman yavuze ko yakoze umuziki ataha mu rugo. Iyo yakosaga yarahanwaga. Ati:"Nubu Data afite imbaraga ambwiye ngo ankubite akanyafu sinarwana. Na mama yankubita. Mama aracyansaba kogosha dread. 

Ajya ambwira ngo Emery wakogoshe izo dread? Mubwira ko ndi umurasta rero bakwiriye kubaha amahitamo yanjye. Nanjye ndi umurokore mu mutima.Ndacyari umwemeramana''.

Riderman yavuze kuri beef 

Yavuze ko adakunda umuziki wo guhangana. Ati:"Ntabwo nabaye mu ndirimbo z'ihangana. Nakoze indirimbo ibasubiza mfata CD ndayibashyira. Abanyamakuru bo kuri Contact Fm nibo bayisakaje. Ni B-Gun yayibazaniye". Riderman yavugaga ku ndirimbo yasubizaga B-Gun. 

Ati:"Mama yansabye kureka indirimbo zirimo ihangana. Yarambwiye ati" Emery ni ibi koko ugiyemo?. Nanjye nabisohotsemo kuko sibyo nari ngamije". 

Riderman yahakanye gukorana n'abapfumu

Riderman yahakanye ko afite umupfumu yiyambaza. Ati:" Umupfumu wa mbere ni Imana. Iyo usenga Imana ukabana nayo ukayizera ubigeraho. Kuri Noheri nanditse ibaruwa mu 2005 nsaba Imana ko yambera umutware. 

Iyo ngiye ku rubyiniro ndasenga. Mu 2009 nakoranye na Bayingana David ariko nakomeje kwikorana. Rero iyo wiyambaje Imana muragendana".

 Riderman yavuze ku mubyeyi wita ku rugo avuga ko :"Kuba umugabo mwiza bihera ku kuba umubyeyi. Mwambonye mpetse umwana ariko umwana ni umutware. Ndi umubyeyi. Umwana ambwiye ngo ryama hasi nkurire mpita mbikora. Imana izabinshoboze kugeza nshaje. Umubyeyi yita ku munezero w'umuryango kurusha umunezero we. 

Riderman avuga ko Imana ariyo yamushoboje gukora umuziki mu myaka 17 kandi aracyari ku gasongero mu bahanzi nyarwanda. Ni umuhanzi ufite umuryango, ubutunzi, abafana benshi ndetse akaba afatwa nk'icyitegererezo ku binjira mu muziki muri iyi minsi. 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND