RFL
Kigali

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bagiye kujya bahabwa agahimbazamusyi amaraso agishyushye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/10/2023 21:51
0


Ndorimana Jean Francois Regis uyobora Kiyovu Sports yiyemeje ko abakinnyi bazajya bahabwa agahimbazamusyi bakimara gutsinda umukino.



Nubwo muri Kiyovu Sports harimo kuvugwamo ikibazo cy'amikoro, umuyobozi w'iyi kipe yagaragaje imbaduko ndetse zihumuriza abakinnyi ko bazajya bahabwa amafaranga y'agahimbazamusyi bakiri kuri sitade. Ibi byagiye ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakire , mu mashusho yagiye hanze, Ndorimana Jean Francois ashimangira ko abakinnyi bagiye kujya bahabwa amafaranga yabo bakimara gutsinda umukino.

Ati" Nubwo mu ikipe yacu harimo ibibazo, ndagira ngo mbabwire ko ibibazo byacu igisubizo cyabyo ari iki ngiki. Umusaruro uvuye mu kibuga nicyo gisubuzi cy'ibanze. Ndagira ngo mbamenyesheko umukino muzajya mutsinda, agahimbazamusyi kanyu muzajya mukabonera aha.

Dufite ibintu byinshi turimo gukora nta muntu uryamye muri twebwe, kugira ngo ibibazo byanyu by'amafaranga bikemuke kandi ndabizeza ko biri mu nzira nziza. Ubu mfite uruvugiro kuko mwatsinze ubu uwo ngezeho wese ndamubwira ko ikipe yatsinze akanyumva nkagira n'ikintu mukuraho. Amafaranga yanyu ngaya, ubu tubarimo ikirarane cy'agahimbazamusyi cya Gorilla kandi nacyo kigeze muri 1/2. Mwe mugumishe umutima ku kazi kuko amafaranga yanyu azajya aba ari ku kibuga."

Ibi Ndorimana Jean Francois Regis yabivuze nyuma y'umukino Kiyovu Sports yatsinzemo Marine FC ibitego 2-1. Kiyovu Sports ubu iri ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 12, kuri uyu wa Gatanu ikazakirwa na Police FC mu mukino w'umunsi wa 8 wa shampiyona uzabera kuri Kigali Pele Stadium Saa 18:00 PM.

Ndorimana yijeje abakinnyi ko uko bazajya batsinda umukino, bazajya batahana  amafaranga ako kanya 

Kiyovu Sports irasura Police FC kuri uyu wa Gatanu, umukino ufungura umunsi wa 8 wa shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND