RFL
Kigali

Hagiye gukinwa imikino ya nyuma ya 'Saza Neza' igaragaramo abakinnyi bakiniye Amavubi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/10/2023 18:33
0


Imikino ya nyuma y'irushanwa ryiswe 'Saza Neza' ryateguwe na Magic Sports Association ku bufatanye n'akarere ka Bugesera rikaba rigaragaramo abakinnyi bakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" igiye gukinwa hamenyekane uwegukana igikombe.



Ku cyumweru taliki 22 ni bwo iyi mikino igomba gukinwa kuri sitade y'akarere ka Bugesera. Umukino wo guhatanira umwanya wa 3 ni wo uzabanza, bikaba biteganyijwe ko uzaba saa sita zuzuye. Uzahuza Cyeru FC ndetse na Bugesera Veterans.

Saa Cyenda ni bwo umuriro uzaka noneho hakinwa umukino wa nyuma wo uzaba uhuza Magic SA yageze hano isezereye Bugesera Veterans FC muri 1/2 na Bakambwe FC yo yageze hano isezereye Cyeru FC.

Abakinnyi bakiniye Amavubi bagaragaye muri iyi mikino kuva igitangira ndetse bakaba baranafashije ikipe yabo ya Magic SA kugera no ku mukino wa nyuma, ni umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame ndetse Ndahinduka Michel wamamaye nka 'Bugesera'.

Iri rushanwa ngarukamwaka rihuza abafite imyaka 30 ritegurwa na Magic Association yashinzwe na Habimana Hussein wahoze ari umuyobozi wa tekiniki w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA rifite intego zitandukanye zirimo kurwanya indwara ziterwa no kudakora siporo ndetse no gukangurira abantu gahunda ya 'TunyweLess'.


Ikipe ya Magic SA irimo Bakame niyo izakina umukino wa nyuma na Bakambwe FC


Cyeru FC irimo Lomami Frank na Murengezi Rodriguez bakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yo izahatanira umwanya wa 3


Umukino w'umwanya wa 3 uzakinwa saa sita ku cyumweru


Umukino wa nyuma uzakinwa saa cyenda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND