Umuhanzi akaba n’umuhanuzi' [Prophète], Ruzindana [Prince VII] yinjiye mu muziki ahita ashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ya mbere ihimbaza Imana yise “Kule” yakoranye n’umuhanzi ubimazemo igihe kinini Gabiro Guitar.
Iyi ndirimbo yasohotse ku
gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2023, yari imaze imyaka ibiri
iri muri studio, aho mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Element akiri muri
studio ya Country Records ayikomereza muri 1:55 AM aho abarizwa muri iki gihe.
Ni mu gihe mu buryo bw’amashusho
(Video) iyi ndirimbo yakozwe na John Elarts wo mu gihugu cy’u Burundi. Ibi
byatumye hari ibice binini bigeze amashusho y’iyi ndirimbo byakorewe mu Mujyi
wa Bujumbura n’ibindi byafatiwe mu Rwanda.
Prince VII ni Umushumba w’Itorero
Jesus is Coming ryakoreraga ahazwi nka Total kuva mu 2013 kugeza mu mpera za
2017. Izina rye ryagarutsweho cyane mu itangazamakuru nyuma yo kubatiza
umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Anitha Pendo.
Yabaye impfubyi akiri
muto, byatumye aba mu bihugu bitandukanye; yize amashuri abanza muri Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ayisumbuye yiga mu Rwanda n'aho Kaminuza
ayiga mu gihugu cya Kenya.
Nk’umwana wari ukuri muto
yiyumvagamo ko igihe kimwe Imana izamuhindurira amateka, ari nabyo yaririmbye
muri iyi ndirimbo ‘Kule’, yumvikanisha ko Imana igukura kure, kandi ikakugeza
kure.
Nk’umushumba w’Itorero
Jesus is Coming yafatanyaga na korali y’urusengero kuririmba, ariko muri we
akiyumvamo ko igihe kimwe kizagera agakora indirimbo ye bwite.
Yabwiye InyaRwanda ko
kwifuza guhimba indirimbo byaturutse ku buzima bugoye yanyuzemo no gushaka
kugaragariza umuryango Nyarwanda ko ntaho Imana itagukura.
Uyu mugabo usanzwe ukora
ubushabitsi muri Sallon yavuze ati “Indirimbo imfashe imyaka ibiri kugirango
ijye hanze. Urumva ko harimo no kuyitondera kugirango amarangamutima yanjye n’ibyo
nifuzaga buri umwe wese byamufasha bibashe kuhagera.”
Akomeza ati “Muri rusange
ni indirimbo ivuga ku buzima nanyuzemo nshobora kuba mpuje n’abandi. Mvuga ku
buzima bwanjye, aho navuye hasi Imana ikancira inzira, ikamvana mu kintu ubona
ko bidashoboka kugeza igihe iguhinduriye amateka, uguhinduriye ubuzima, ikugize
umugabo w’abana babiri, mbese ikugize undi muntu.”
Prince VII yavuze ko
yahereye ku busa ariko Imana iza kumwigaragariza. Ati “Urumva ko byose Imana
yarabikoze. Usibye kuyikorera, urumva ko byose byagendeyemo kandi bigenda neza.
Urumva ko yankuye kure.”
Uyu mugabo yumvikanisha
ko n’ubwo yakuriye mu bibazo by’ubuzima bugoye, yagiye ashyira imbere
isengesho, biri mu byatumye asezeranya Imana kuzayikorera mu mashyi n’umudiho
igihe izaba yaramuhinduriye ubuzima.
Avuga ko nyuma yo kubona
umugiraneza atigeze amenya akamuha amafaranga akabasha kwiga, ageze muri
Kaminuza yahisemo kwiga Tewoloji (amasomo ajyanye n’iyobokamana) kugirango
azabashe gutangira umurimo w’ivugabutumwa.
Ati “Nakomeje gusenga mu
buryo bwose bushoboka ariko ngeze no muri Kaminuza mpitamo kwiga Tewoloji. Bitewe
n’ubuzima nari mbayemo muri Kenya numvaga ntashaka kugaruka mu rugo, ariko
Imana irambwira ngo taha ku bw’umurimo nagushinze, kuva ubwo rero nshinga
itorero ryitwa Jesus is Coming, urumva rero Imana yarahabaye.”
Yishimira ko Itorero rye
ryagutse, kandi yabonye Imana ubwo yasengerwaga yinjizwa mu bavugabutumwa; ni
mu muhango wabereye muri Serena Hotel witabiriwe n’ibihumbi by’abantu.
Yavuze ko nyuma y’ibihe
by’imiraba yanyuzemo, ubuzima bwamwigishije ko ‘ntagahora gahanze’. Ati “Niba
uri mu ntambara nibivuze ko uzahora mu ntambara. Niba hari uwaguhagurikiye
ntibivuze ko azahora aguhagurukira, niba hari uwakuvuze ntibivuze ko azahora
akuvuga, Oya! Ubuzima bwanyeretse ko buhindagurika.”
Prince yisunze ijambo
riboneka mu Umubwiriza: 3:1 hagira hati “Imana igenera ikintu cyose igihe
cyacyo Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n'icyagambiriwe munsi y'ijuru cyose
gifite umwanya wacyo.” Yumvikanishije ko ntakitagira iherezo. Ati “Habaho igihe
cyo kurira, igihe cyo guseka, rero ubuzima ni uko bimeze.”
Uyu mugabo avuga ko
gukurira mu itorero rya Dr. Apotre Gitwaza biri mu byamufashije gukura mu by’umwuka
no gufata icyemezo mu gukora umuziki.
Akavuga ko nyuma yo
gusohora iyi ndirimbo ‘Kule’ afite izindi agomba gusohora hanze mu gihe kiri
imbere. Ati ‘Iyi ndirimbo siyo ya nyuma. Hari indirimbo nyinshi muri njye,
ariko iyi ivuga ku buzima nanyuzemo niyo nifuje kubanza.”
Prince VII asobanura ko
nta muntu ukwiye gutakaza icyizere cy’ubuzima, kuko gutegereza amasezerano y’Imana
bisaba kudashidikanya.
Ku bijyanye no kuba
yitegura kongera gutangiza itorero, avuga ko hari ibikiri gukorwa mu murongo w’inzira
y’Imana wo kongera kubahiriza hamwe.
Prince VII avuga ko yamaze imyaka ibiri akora kuri iyi ndirimbo bitewe n’ibyo yayifuzagaho, yaba mu buryo bw’ibitekerezo n’ibindi
Prince VII yashimye Gabiro Guitar ku bw’umusanzu we muri iyi ndirimbo y’ivugabutumwa
Prince avuga ko amashusho
y’iyi ndirimbo yakorewe mu Burundi no mu Rwanda
Prince VII niwe washinze
Itorero Jesus is Coming, ni nyuma yo kwiga amasomo ya Tewoloji muri Kenya
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KURE’ YA PRINCE VII NA GABIRO GUITAR
TANGA IGITECYEREZO