Perezida Paul Kagame yifatanyije na Sosiyete y’Itumanaho ya MTN mu kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 25 ishize ikorera ku butaka bw’u Rwanda, agaragaza ko ibi ari umusaruro w’amahitamo meza u Rwanda rwakoze yemerera ibigo by’Itumanaho gushora imari mu Rwanda.
Umukuru w’Igihugu
yabigarutseho ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023, mu
muhango wabereye mu Intare Conference Arena wo kwizihiza iyi sabukuru witabiriwe
n’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu batandukanye, abayobozi n’abakozi ba MTN n’abandi.
Mu ijambo rye, Perezida
Kagame yavuze ko imyaka 25 ishize MTN ikorera mu Rwanda ari urugendo rurerure, kandi
ari ibyo kwishimira. Yashimye MTN ku bw'iyi sabukuru y'imyaka 25 ishize
yaranzwe no kwitanga n'ubufatanye.
Umukuru w'Igihugu yavuze
ko MTN yatangiye gukorera mu Rwanda nyuma y'imyaka ine yari ishize u Rwanda
ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko ari amahitamo
atari yoroshye gufata yaba kuri MTN ndetse no ku Rwanda.
Avuga ko ari cyo kimwe na
Afurika y'Epfo aho MTN ikomoka, kuko nabo bari bari kuzamuka bava mu mateka
akomeye ya Apartheid. Ati "Barazamukaga twe tujya hasi'.
Yavuze ko umubano
w'ibihugu byombi nyuma y'imyaka ine yari ishize binyuze mu bihe bikomeye wakomejwe
no "kuba MTN yaraje gushora imari mu gihugu cyacu."
Ati “Ni nde wundi wabona
ko byoroshye gushora imari hamwe n'igihugu cyari kimaze kuva mu mateka yacu
mabi, nk'uko tubizi. Twagize ibyago twembi. Twembi twafashe icyemezo kigoranye
kuri MTN cyo gukorana nayo, ndatekereza ko MTN ariyo yafashe icyemezo gikomeye
kuri twe cyo gukorana n’u Rwanda. Nyuma
y'imyaka 25 ndatekereza ko dushobora kuvuga ko twishimye…”
Perezida Kagame yavuze ko hari ibigo bitatu byasabaga gukorera mu Rwanda birimo na MTN. Icyo gihe byabaye ngombwa ko Guverinoma ibifataho icyemezo.
Umukuru w'Igihugu avuga ko mu basabaga uburenganzira harimo ikigo cyari gifite telefoni zitajyane n’igihe (Analog system).
Hari n’ikigo cyari gifitwemo ukuboko n’umunyarwanda wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, amajwi menshi y'abari bagize Guverinoma, basabaga ko uyu munyarwanda yakwemererwa mu rwego rwo kumwitura.
Yavuze ko icyo gihe
yari Visi-Perezida, kandi ko yari atuje cyane ategereje umwanzuro wa Guverinoma. Ariko avuga ko yaje kumanika ukuboko, atangaza igitekerezo cye, avuga ko atemeranya n'umwanzuro
wari ugiye gufatwa.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko nk'abagize Guverinoma bari bakwiye kwita cyane ku kureba ikoranabuhanga 'rizadukorera neza'.
Yaravuze ati “Mwirengagize amateka n’umubano dufitanye na
Afurika y’Epfo, ibi ni ikoranabuhanga, hagati y’iri koranabuhanga rishaje n’iri
rya vuba, icyo guhitamo kiragaragara."
Yabwiye abagize Guverinoma kwirengagiza iby'uko abahataniye isoko harimo n'umunyarwanda wagize uruhare mu rugamba,
ahubwo bakita cyane ku kureba sosiyete y'itumanaho izafasha abanyarwanda mu
itumanaho.
Impaka zarakomeje mu
Inteko ariko birangira mu 1998 MTN ihawe isoko ryo gukorera mu Rwanda, kuva ubwo ifasha abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.
Umuyobozi wa MTN Rwanda,
Mapula Bodibe, yagaragaje ko imyaka 25 ishize MTN ikorera mu Rwanda yaranzwe n’ubwitange
no gukora cyane.
Ashima Guverinoma y’u
Rwanda yemereye MTN gukorera mu Rwanda nk’umufatanyabikorwa mu rugendo rw’iterambere
rihanzwe amasomo.
Imibare igaragaza ko ubu
mu Rwanda abakoresha umuyoboro wa MTN bageze kuri 64.6% by’Abanyarwanda bose.
Kandi MTN ivuga ko abakoresha serivisi ya Mobile Money bazamutse ku kigero cya
17.2%.
Muri Werurwe 2023, MTN
yavuze ko yungutse Miliyari 227 Frw, binyuze mu gucuruza Serivisi n'imigabane.
Inyungu yayo mu 2022 yarazamutse igera kuri Miliyari 221.7 Frw, avuye kuri
Miliyari 184.9 Frw yungutse mu 2021.
Mu 2022, abafatabuguzi ba
MTN biyongereyeho 381.000 bagera kuri miliyoni 6.8 muri rusange. Muri aba
bashya, abagera kuri 308.000 bakoresha umuyoboro wa Interineti.
Umuyobozi wa MTN, Mapula
Bodibe, yavuze ko ibyo bagezeho ari “ikimenyetso cy’imirimo n’ubwitange by’abakozi
bacu n’inkunga ikomeje gushyirwaho n’inama y’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa,
ndetse n’ubudahemuka bw’abakiriya bacu.”
MTN ikorera mu bihugu
bitandukanye byo muri Afurika, kandi umuntu 1 muri 3 akoresha umuyoboro wa MTN.
MTN irayoboye ku isoko
ry’itumanaho ngendanwa mu Rwanda no muri Afrika. Guhera mu mwaka wa 1998, yakomeje gushora
imari mu kwagura no kunoza imikorere y’umuyoboro wayo ndetse kuri ubu yishimiye
kuba ku mwanya wa mbere nk’umuyoboro wa interineti mu Rwanda.
MTN igeza serivise zo ku
rwego rwo hejuru abafatabuguzi bayo, zirimo ndetse n’udushya nk’iya MTN Irekure
itanga amainite yo guhamagara na bundle za interineti ku muntu.
Iyi sosiyete kandi iri
imbere mu gutanga serivise z’imari kuri telefone ngendanwa mu Rwanda hamwe na
Mobile Money, MoMoPay na MoKash itanga inguzanyo ikanazigama.
Perezida Kagame yavuze ko
kugira ngo MTN ikorere mu Rwanda byasabye ibiganiro byahuje abari bagize
Guverinoma
Perezida Kagame yavuze ko
imyaka 25 ishize MTN ikorera mu Rwanda ibumbatiye inkuru zijyanye n’itangira
ryaryo n’ibikorwa bifatika imaze gufashamo abanyarwanda
Perezida Kagame
yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita
Umuyobozi Mukuru wa MTN
Rwanda, Mapula Bodibe, yashimye Guverinoma y’u Rwanda ku bw’ubufasha n’ubufatanye
bagaragarije MTN
Umuyobozi w’Inama
y’Ubutegetsi ya MTN Rwanda, Faustin Mbundu
Umuyobozi Mukuru wa MTN
Group, Ralph Mupita
Minisitiri
w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula [Uri iburyo]
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa (Ibumoso)
Abakaraza bakiriye abashyitsi mu murishyo w'ingoma za kinyarwanda
Abarimo Gisele Phanny [Uri hagati], umuyobozi muri MTN Rwanda bitabiriye ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru
KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME MU KWIZIHIZA ISABUKURU Y’IMYAKA 25 YA MTN
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 ya MTN
TANGA IGITECYEREZO