RFL
Kigali

Harimo n’ab'uyu mwaka! Abahanzi 15 bashya muri Gospel Nyarwanda bakwiye guhangwa ijisho-VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/10/2023 14:47
1


Uko iminsi igenda ihita indi igataha, niko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ugenda waguka ari na ko wunguka abahanzi bashya b’abanyempano kandi bafite ibihangano bisubizamo benshi ibyiringiro.



Kuva muri 2020 kugeza uyu munsi, hagiye haduka amaraso mashya muri Gospel, abahanzi bashya u Rwanda n’amahanga bitezeho impinduka ikomeye muri uyu muziki uhembura imitima ya benshi. Bamwe muri abo bahanzi batangiye baririmbana n’abandi nyuma baza guhitamo gufata icyerekezo cyo gukora ku giti cyabo, abandi byaje gutyo biyumvamo umuhamagaro wo gukorera Imana.

Bamwe muri abo bahanzi ni aba bakurikira:

1. Peace Hozzy



Peace Hosiana uamze kumenyekana nka Peace Hozy ni umwe mu bahanzikazi bamaze igihe gito mu muziki, unafite ibihangano bike ariko utanga icyizere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umwe mu bakobwa bafite impano mu muziki cyane ko yigeze no kuwiga mu ishuri ry’umuziki ryahoze ku Nyundo.

Yamenyekanye cyane mu baririmbyi bafasha umwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel nyarwanda, Israel Mbonyi. Kugeza uyu munsi, Hozy afite indirimbo ebyiri gusa, ‘Uganze’ na ‘Ruhuka,’ ihumuriza imitima y’abihebye. Yafashe icyemezo cyo kuririmba wenyine muri uyu mwaka nyuma y’igihe kinini abisabwa n’abatari bake.

2. Divine Nyinawumuntu


Nyinawumuntu Divine ni umukobwa ukiri muto ufite impano idakwiye kwirengagizwa muri gospel nyarwanda. Amaze igihe gito muri muzika kuko yayinjiyemo muri Kanama 2022. Yatangiriye ku ndirimbo yitwa ‘Mbeshejweho,’ ariko muri uyu mwaka yashyize hanze indi ndirimbo ye ya kabiri yitwa ‘Urugendo.’

Divine, bigaragara ko afite impano, asanzwe ari umukristo w’Itorero ADEPR Muhima mu Mujyi wa Kigali. Kuwa 17 Gicurasi 2023 ni bwo yasinye amasezerano na kompanyi yitwa TFS (Trinity For Support) yiyemeje kumufasha mu muziki we nyuma yo kuenguka impano ye.

3. Grace Nyinawumuntu


Gace Nyinawumuntu umaze imyaka itatu gusa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni umwe mu mpano zitangaje u Rwanda rufite. Afite indirimbo nshya yitwa ‘Mu Kivunge’ ikunzwe n’abatari bake mu gihe kitageze ku kwezi imaze igiye hanze.

Iyo, yaje ikurikira izindi afite zirimo 'Narakwiringiye', 'Ndamushima' n’izindi. Mu mezi atatu ashize, uyu muramyi yakoze igitaramo cye cya mbere cy’amateka yise ‘Exceeding Love Live Concert,’ cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye.

4. Richard Zebedayo


Mahirwe Richard ukoresha amazina ya Richard Zebedayo yatangiye umwuga wo kuririmba ku giti cye indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana mu 2021. Avuga ko afatira icyitegerezo kuri Israel Mbonyi uri mu bahanzi bari ku ruhembe mu muzki wa Gospel mu Rwanda.

Ni umwe mu bakomoka kuri Zebedayo, barimo n’abafite amazina azwi muri gospel nyarwanda nka mushiki we bafitanye n’indirimbo, Diane Nyirashimwe [Diane Zebedayo]. Kuva atangiye kugeza ubu afite indirimbo ze ndetse n’iz’abandi bahanzi yagiye asubiramo.

5. Mwiza Zawadi


Mwiza Zawadi umaze imyaka ibiri muri uyu murimo, afite indirimbo eshanu zakunzwe cyane ku bw’ubutumwa bw’amashimwe no guhamya imirimo y’Imana buzumvikanamo. Ni umukobwa ukiri muto ufite impano idasanzwe n’umuhate wo gukorera Imana.

Muri iyi minsi ari kwitegura igitaramo cye cya mbere yitiriye indirimbo ye ya mbere yise ‘Imirimo Yawe Live Concert’ kizaba kuwa 29 Ukwakia 2023 kuri Bethesda Holy Church. Mu ndirimbo ze zikunzwe cyane harimo inshya afite yitwa ‘Twarahuye,’ Uhoraho, n’iyitwa 'Warakoze'. 

6. Wilson


Wilson Nsabigaba, ni umusore mushya cyane mu miziki wo kuramya Imana kuko amaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo ye ya mbere yafatanije n’uwitwa Espe yitwa ‘Ibyishimo Mporana’. Nubwo ariyo ya mbere ashyize hanze, ariko ni umwe mu baramyi bashya batanga icyizere b’abahanga haba mu mirimbire ye ndetse n’imihimbire ye.

7. Yvette na Yvonne


Aba bakobwa babiri ni impanga. Bahisemo gukorera Imana binyuze mu mwuga wo kuririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana. Aba nabo biyongereye ku rutonde rw'abahanzi bashya muri Gospel nyarwanda bakwiye guhozwaho ijisho.

Kuva batangira kuririmba mu ntangiro z'uyu mwaka, bafite indirimbo ebyiri gusa harimo iyo bakoranye na Tresor Zebedayo yitwa 'Amen' hamwe n'iyabo ku giti cyabo yitwa 'Inzira yawe.' Ni abanyempano bidashidikanwaho, bakaba batanga icyizere mu muziki wa Gospel.

8. Rene na Tracy


Couple ya Rene na Tracy, yiyongereye ku yandi ma-couple akomeye muri Gospel nyarwanda mu ntangiro za Nzeri uyu mwaka. Rene Patrick na Tracy Agasaro bafite ubuhamya buryoheye amatwi, kuri ubu ni umugabo n'umugore. Mu minsi ishize, bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise 'Jehovah,' indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi.

9. Maombi Muhoza


Maombi Muhoza watangiye kuririmba akiri umwana muto muri 2005, amaze umwaka urenga abikora nk'umwuga. Uyu muramyi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite indirimbo nshya ikomeje kunyura imitima ya benhi yise 'Amakamba,' yaje ikurikira izo yari asanganwe zirimo 'Humura' yahereyeho, 'Uhoraho', 'Iby'Imana Ikora' yafatanije na Bigizi Gentil n'izindi.

10. David Kega


David Kega, ni umwe mu baririmbyi bamenyekanye cyane muri korali ya El Shaddai. Yafashe umwanzuro wo kuririmba ku giti cye muri Gicurasi uyu mwaka. David ubusanzwe, asengera mu rusengero rwitwa Isoko Ibohora ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu, uyu muhanzi amaze gusana imitima ya benshi yifashishije indirimbo ze eshatu maze gushyira hanze zirimo Akabando, Yarabisohoje, na 'Aransanga' imaze amezi abiri isohotse. Aherutse gutangariza InyaRwanda ko ari gukora kuri album ye ya mbere yitwa 'Izuba Rya Nijoro,' izaba iriho indirimbo zibarirwa hagati za zirindwi n'umunani.

11. Celine Uwase


Umuramyi Celine Uwase ubarizwa mu Karere ka Rubavu. Ni impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba amaze gukora indirimbo zirimo 'Umugambi', 'Hana', 'Inzira', n'izndi. Uyu muhanzikazi utanga icyizere cy'ejo heza mu muziki wa Gospel, abarizwa mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi akaba aherutse gusoza Kaminuza muri ULK.

12. Musinga Joe


Ni umunyempano udasanzwe mu njyana Gakondo. Yerekanye ubuhanga bwe mu gitaramo 'Tujyane Mwami Live Concert' cyabereye kuri Dove Hotel. Indirimbo ye "Tujyane" yanyuze abitabiriye ik gitaramo cyaranzwe n'udushya, ashimangira ko ari uwo guhangwa amaso na cyane ko afite imishinga mishya yiteguye kugeza ku bakunzi ba Gospel.

Musinga asanzwe akora indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba azwi cyane mu ndirimbo yise "Mwakire Indabo" imaze kureba n'abarenga ibihumbi 72, "Umutima ukomeretse", "Mbwira" n'izindi. Uburyo aririmba mu ijwi rigororotse anicurangira gitari, bihamya ejo heza he.

13. Ella


Ella Stella Kacukuzi niyo mazina ye asanzwe, gusa yahisemo gukoresha Ella mu ruhando rw'umuziki. Ni umukobwa uri kuminuza mu bijyanye n'ubukerarugendo (Travel and Tourism Management), akaba asengera muri Sons of Korah Ministries [Bene Korah].

"Warankijije" ni yo ndirimbo ya mbere ya Ella, ikaba yaragizwemo urahare n'abanyamuziki b'abahanga basanzwe bafasha ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Avuga ko yamuhenze cyane bitewe n'uko yayikoze mu buryo bugezweho bwa Live Recording.

Mu buzima butari umuziki, Ella ni umunyeshuri, akaba anafitiye urukundo rwinshi ibijyanye n'Imideli (Imyambarire no kurimba). Avuga ko abikurikiranira hafi cyane. Yifuza kuzashinga kompanyi icuruza imibavu (Parfum), akambika n'abantu "kuko nkunda kubona abantu basa neza banahumura".

14. Louise wa Gatonda


Manishimwe Louise benshi uzwi nka Louise wa Gatonda, ni umwe mu mpano nshya zo guhangwa amaso mu muziki nyarwanda. Amaze gukora indirimbo zirimo “Sinjye uriho”, "Waduhetse ku mugongo" n'izindi. Atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari umwe mu bari gukorana imbaraga nyinshi mu muziki wa Gospel kabone n'ubwo awufatanya n'ishuri.

15. Rinic Jemimah


Rinic Jemimah ni impano idasanzwe mu muziki wa Gospel. Se ni umunyarwanda witwa Apostle Kyambadde Eric Ngoboka, naho nyina ni umunya-Uganda-kazi witwa Ayinebyona Doreen. Yabonye izuba tariki 23.09.2011, ibisobanuye ko afite imyaka 12 y'amavuko. Yavukiye i Makindye mri Kampala mu bitaro bya Nsambya Hospital.

Ni umukristo, umuramyi, umubyinnyi, umucuranzi wa gitari akaba n'umuhanzikazi umaze kwegukana ibikombe binyuranye muri Uganda. Yiga mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza muri Gombe Junior School. Umuziki yawutangiriye muri 'Sunday school'.

Amaze kugaragara kuri stage zikomeye i Kampala aho twavugamo igitaramo yahuriyemo na Adda wo muri Nigeria. Yakoranye indirimbo na Levixone bise "Lift Him High", ikaba yarakunzwe cyane ndetse igaragaza ko ari umuhanzikazi wo kwitega muri Gospel mu Karere kose.

Uyu mwana Rinic Jemimah uherutse mu Rwanda muri Media Tour, atuye muri Kampala hamwe n'umuryango we, akaba afite ubwenegihgu bw'u Rwanda na cyane ko Se ari umunyarwanda. Mu rugendo rwe rw'umuziki, amaze gukora indirimbo 8 zikozwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho. Mu Rwanda ntabwo azwi cyane, ariko ni umuhanga cyane, ni uwo guhangwa amaso.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Wilson 10 months ago
    Duha agaciro cyane inkuru mukora God bless you





Inyarwanda BACKGROUND