Abanyamuziki batandukanye barangajwe imbere na rurangiranwa mu muziki, David Adedeji Adeleke OON [Davido], bamaze kugera i Kigali mu Rwanda, aho bitabiriye itangwa ry’ibihembo by’umuziki bya Trace Awards bizaba ku wa 20-22 Ukwakira 2023.
InyaRwanda ifite amakuru
yizewe avuga ko Davido yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira
2023. Ni mu gihe umunyamuziki Jux ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo ‘Enjoy’
yakoranye na Diamond yageze i Kigali saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa
Kane tariki 19 Ukwakira 2023.
Umuhanzikazi Nomcebo
wamamaye mu ndirimbo ‘Jerusalema’ yakoranye na Master KG wo muri Afurika y’Epfo,
nawe yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu.
Nomcebo yifashishije
konti ye ya Instagram yagaragaje amashusho ari muri BK Arena, ari mu myitozo asubiramo
zimwe mu ndirimbo ze. Ni imyiteguro yahuriyemo n’umuhanzikazi Viviane Chidid
ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo ziirmo nka ‘Par Force’, ‘K.P.C’ n’izindi.
Umunyamideli wo muri
Angola, Maria Borges uzafatanya na D’Banj kuyobora ibirori byo gutanga ibi
bihembo, nawe yageze i Kigali ku wa Gatatu, kandi yatangiye ibikorwa bijyanye
no kwitegura kuyobora ibi birori.
Uyu mukobwa yavukiye
kandi akurira mu Mujyi wa Luanda muri Angola. Impano ye yigaragaje cyane kuva
mu mwaka wa 2010 ubwo yegukanaga umwanya wa kabiri mu birori by’imideli bya
Elite Model Look byabereye muri Angola.
Mu 2012 yasinye mu inzu
ifasha abanyamideli ya Supreme Agency, nyuma y’icyumweru kimwe ategura ibirori
by’imideli yakoranyemo n’abanyamideli 17.
Umuhanzikazi Saraï
D'hologne wo muri Côte d'Ivoire nawe yageze i Kigali. Mu mashusho yasohoye,
yagaragaje ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali yanyuzemo, agaragaza ko
yanogewe no kuba ari mu Rwanda.
Abandi bahanzi bamaze
kugera mu Rwanda barimo kandi Goulam, Sega'el ndetse Mikl. Mu kiganiro yahaye
Kiss Fm, Sega'El ukomoka muri Réunion yavuze ko anejejwe no kuba ari umwe mu bahataniye
ibihembo bya Trace Awards. Yumvikanisha ko afite inzozi z’uko umuziki wo mu
gihugu cy’iwabo uzagera ku rwego Mpuzamahanga.
Trace Africa ivuga ko
itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards bizaririmbamo abahanzi 50 barimo Yemi
Alade (Nigeria, Mr Eazi (Nigeria), Azawi (Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh
(Ghana), Danni Gatto (Cape Verde), DJ Illans (Reunion), Donovan BTS (Mauritius),
Emma’a (Gabon);
Fireboy DML (Nigeria),
GAEI (Madagascar), Gerilson Insrael (Angola), Ghetto Kids (Uganda), Goulam (The
Comores), Juls (Ghana), Kader Japonais (Algeria), Kalash (Martinique), Krys M
(Cameroon), KO (South Africa);
Hari kandi KS Bloom
(Ivory Coast), Levixone (Uganda), Locko (Cameroon), MIKL (Réunion), Moses Bliss
(Nigeria), Musa Keys (South Africa) Nadia Mukami (Kenya), Olamide (Nigeria),
Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Show dem Camp wo muri
Nigeria.
Kuri uru rutonde kandi
harimo Mr Eazi, umunyamuziki w’inshuti y’u Rwanda wanashoye imari mu bikorwa
bitandukanye. Yaherukaga kuririmbira i Kigali mu bitaramo bya Chop Life, kandi
azahurira ku rubyiniro n’umuhanzi wo mu Rwanda, Chriss Eazy.
Chriss wamenyekanye cyane
mu ndirimbo zirimo ‘Inana’ ari no ku rutonde rw’abahanzi bo mu Rwanda bahatanye
muri ibi bihembo aho ahatanye na Bruce Melodie, Ariel Wayz, Bwiza ndetse na
Kenny Sol.
Kwinjira mu muhango wo
gutanga ibi bihembo bizasaba kwishyura ibihumbi 20 Frw, kandi ibi bihembo
bizabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, ku wa 20 Ukwakira 2023.
Urutonde rwa mbere
rw’abahanzi bari batangajwe ruriho Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby
(French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie (South
Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct
(Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kizz Daniel (Nigeria);
Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terrell Elymoor (Mayotte), The Compozers (Ghana) ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal.
Ibi bihembo bigiye
gutangwa Trace Africa yizihiza imyaka 20 ishize igira uruhare mu guteza imbere
abanyamuziki bo muri Afurika binyuze mu kubafasha gusakaza ibihangano by’abo.
Umunyamuziki Davido
yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu. Yaherukaga mu birori by’iserukiramuco rya
Giants of Africa
Umuhanzikazi Nomcebo yamaze kugera i Kigali, kandi yatangiye imyiteguro irimo gusubiramo indirimbo ‘Jerusalum’ yamamaye
Jux ukukirikirwa n’abantu barenga Miliyoni 6.3 kuri Instagram yageze i Kigali ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane
Umunyamideli Maria Borges
uzayobora ibirori bya Trace Awards yamaze kugera i Kigali
Goulam, Sega'el na Mikl bamaze kugera i Kigali
Jux yageze i Kigali kuri uyu wa Kane
TANGA IGITECYEREZO