Umunyamuziki w’umunya-Canada, Shawn Peter Raul Mendes wamamaye mu muziki nka Shawn Mendes ari mu Rwanda mu rugendo rugamije gusura ibyiza nyaburanga bitandukanye.
Ku mugoroba wo kuri uyu
wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023, The Ben usanzwe ari umufana we bahuriye i
Musanze mu kigo cyita ku ngagi cya Elen De Genres.
Mu butumwa bwo kuri
Instagram, The Ben yagaragaje ko yanogewe no guhura n’uyu muhanzi wamamaye mu
ndirimbo zirimo ‘Señorita’ yakoranye na Camila Cabello nawe uheruka mu Rwanda.
The Ben yanditse avuga ko
ari umufana w’uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko kuva cyera, kandi amushimira
umwanya yamuhaye bakaganira. Mu mashusho, Shawn yumvikana asuhuza Uwicyeza
Pamella, umukunzi wa The Ben bitegura kurushinga.
Shawn yavutse ku wa 8
Nzeri 1998. Ni umunya-Canada w’umwanditsi w’indirimbo, wagiye agira uruhare
muri filime zitandukanye.
Izina rye ryatangiye
guhangwa amaso mu mwaka wa 2013 ubwo yashyiraga ku rubuga rwa Youtube amashusho
y’iminota 10 aririmba uruhererekane rw’indirimbo zitandukanye kandi z’abahanzi
banyuranye mu cyo yise ‘Vine’.
Ni umuhanzi w’umuhanga
ugerageza injyana zinyuranye, kandi asubiramo indirimbo z’abahanzi benshi
barimo abakomeye ku Isi nka Justin Bieber, Ed Sheeran n’abandi.
Akimara gusubiramo ziriya
ndirimbo, Andrew Gertler usanzwe ari umujyanama w’abahanzi baraganiriye
amwinjiza mu inzu ifasha abahanzi ya Island Records
Mu 2014, uyu musore
yasohoye EP ye ya mbere, nyuma mu 2015 asohora album. Indirimbo ze zagiye zica
uduhigo kenshi zikaboneka ku rutonde rwa Billboard.
Yigeze kuba umwe mu bahanzi batanu bashya baciye agahigo kuri Billboard bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko. Indirimbo ye yise ‘Stitches’ iba iya mbere ku rutonde rw’indirimbo zari zikunzwe mu Bwongereza, Amerika ndetse na Canada.
Album ye ya kabiri yise ‘Illuminate’ yasohoye mu 2016 yabaye iya mbere yumviswe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iriho indirimbo nka "Treat You Better", "There's Nothing Holdin' Me Back" n’izindi.
Mu 2018 yasohoye album ye
ya gatatu iriho indirimbo yakunzwe yise ‘In My Blood’, byatumye aba umuhanzi wa
gatatu ukiri muto wumviswe cyane muri Amerika.
Mu 2019 yahinduye umuvuno mu muziki akora indirimbo nka "If I Can't Have You" ndetse na "Señorita" yakoranye na Camila Cabello, kuva ubwo ashinga imiziki mu muziki we.
Mu 2020
yasohoye album ye ya kane, bituma aba umuhanzi muto ubashije kubigeraho mu
mateka y’umuziki kandi wumviswe cyane kuri Billboard 200.
Shawn Mendes avuka kuri
Nyina Karen ufite inkomoko mu Bwongereza na Se Manuel Mendes wo muri Portugal
Shawn Mendes yigeze
kuvuga ko yamenye gucuranga gitari yifashishije urubuga rwa Youtube ubwo yari
afite imyaka 13 mu 2012
Nyuma y’uko mu 2017,
asohoye album ‘Illuminate’ yakoreye ibitaramo mu Mujyi itandukanye nka Los
Angeles, I London muri O2 Arena, hose amatike yabaga yashize
Muri Nyakanga 2019,
Mendes yavuzwe mu rukundo na Camila Cabello baje gukorana indirimbo bise Señorita
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO SENORITA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘THER’S NOTHING HOLDIN’ ME BACK
TANGA IGITECYEREZO