RFL
Kigali

SKOL Brewery Ltd yishyuriye amafaranga y’ishuri abanyeshuri 58

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/10/2023 13:59
0


Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd rwishyuriye amafaranga y’ishuri abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye 58, mu mwaka w’amashuri wa 2023/24, bihamya intego bihaye yo gukomeza gushyigikira no guteza imbere uburezi bw’urubyiruko nyarwanda.



SKOL Brewery Ltd yihaye intego yo gufasha urubyiruko mu Rwanda kubona uburezi bufite ireme, binyuze mu kubishyurira haba mu mashuri yisumbuye yigisha ubumenyi rusange cyangwa imyuga ndetse na Kaminuza.

Abanyeshuri 58 bishyuriwe amafaranga y’ishuri muri uyu mwaka w’amashuri bari mu mashuri yisumbuye, ndetse bagize icyiciro cya gatatu cy’iyi gahunda yatangijwe bwa mbere muri 2021.

Aba bana bishyurirwa amafaranga y’ishuri ni abo mu miryango y’abakozi b’uru ruganda. Bishyurirwa ku bufatanye n’umwe mu batangije uru ruganda, Maïté Relecom.

Iyi gahunda igaragaza uburyo uru ruganda ruhora rwiteguye gushora imari mu iterambere ry’urubyiruko nyarwanda by’umwihariko abakomoka mu miryango y’abakozi barwo, bafashwa kugera ku burezi n’ibisabwa byose ngo bube bwuzuye, kandi barusheho gutera imbere mu bumenyi.

Maïté Relecom nk’umuterankunga yagize uruhare rukomeye mu gutuma iyi ntego igerwaho.

Mu myaka itatu iyi gahunda imaze, yatanze umusaruro ushimishije kuko abana 187 b’abakozi bakora mu ruganda rwa Skol bishyuriwe amashuri yisumbuye, mu gihe abandi 18 bishyuriwe amashuri mu cyiciro cya mbere cya kaminuza.

Ubuyobozi bwa Skol na Maïté Relecom bagaragaje ko bashimishijwe cyane n’uburyo iyi gahunda igira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abagenerwabikorwa no ku muryango mugari.

Bahamya ko uko iyi gahunda ikomeza kwaguka, na SKOL Brewery Ltd ikomeje intego yayo yo gufasha mu burezi urubyiruko rw’ubu n’uruzaza, ibaha ubushobozi bubafasha kugera ku nzozi zabo kandi bakazagirira umuryango mugari akamaro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND