Yaririye mu Rwambariro! Ibitaravuzwe kuri Meddy wakuwe ku rubyiniro agasimbuzwa Ne-yo

Imyidagaduro - 18/10/2023 4:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Yaririye mu Rwambariro! Ibitaravuzwe kuri Meddy wakuwe ku rubyiniro agasimbuzwa Ne-yo

Burya ngo agahinda ntikica kagira mubi, ndetse ishyamba bigaterwa n’icyo urihuriyemo naryo.Abantu benshi bongeye guhaguruka basaba ko umuziki nyarwanda wahabwa agaciro nyuma y’uko bongeye kugaragaza agahinda batewe nyuma y’imyaka ine.

Ni byinshi bitavugwa rimwe na rimwe mu muziki nyarwanda ndetse bikarenzwa ingohe  bitewe n’abawureberera.

Kuri iyi nshuro reka tugaruke ku makuru ari kuvugisha abantu ku muhanzi Meddy binavugwa ko yazinutswe umuziki usanzwe  akigira mu wo  guhimbaza Imana.

Mu mwaka wa 2019 ubwo habaga ibitaramo biherekeza Kwita Izina muri Arena, hari hatumiwemo icyamamare mu muziki Ne-yo ndetse na Meddy.

Meddy wari waturutse muri Amerika akigera ku rubyiniro, yahise arukurwaho ataramara n’iminota ibiri.


Meddy yazinutswe umuziki w’Isi

Ku mpamvu Meddy yarukuweho ngo ni uko icyamamare Ne-yo yari agiye kuririmba umwanya munini ndetse agahabwa n’umwanya w’abacuranzi be bagacomeka ibyuma.

Kuri Meddy wagiye adataramiye abantu nyuma y’urugendo rwose yaririye mu Rwambariro yicuza impamvu yaje.


Si uko kurira gusa kuko byanamuteye igihombo kinini kuko atabonetse i Burundi aho yagombaga kujya gutaramira ndetse n’indirimbo yakoranye ba Sat B amashusho yayo ntiyakorwa. Hagashyirwa mu majwi RDB.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...