Kigali

Trace Awards: Izakurikirwa n'abarenga Miliyoni 500 ku Isi, iririmbemo ibyamamare 50

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/10/2023 11:51
0


Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez; yatangaje ko kuva u Rwanda rwakwemererwa kwakira itangwa ry’ibihembo bya Trace&Festival rumaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga bifite agaciro k’amadorali Miliyoni 56$ [Bingana na 68,200,000,000 Frw].



Olivier yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri BK Arena, yahuriyemo n’Umuyobozi mukuru w'ishami ry'ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RwandAir, Haba Adijah Kamwesiga n’Umuyobozi w’ikigo Q&A Solutions, Kyle Schofield.

Ibi birori byo gutanga ibi bihembo bizahuriza i Kigali, abanyamuziki mu ngeri zinyuranye, abashoramari, abikorera, abo mu nzego za Leta n'abandi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Ni ibirori bizamara iminsi itatu kuva ku wa 20 Ukwakira kugeza ku wa 23 Ukwakira 2023. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, hazaba ibirori byo gufungura ku mugaragaro itangwa ry'ibi bihembo n'iserukiramuco, aho hazatangwa n’ibiganiro binyuranye bizagaruka ku muziki.

Olivier yasobanuye ko bitari byoroshye gutegura itangwa ry'ibi bihembo, ariko ko hamwe n'abaterankunga 'byarashobotse'. Avuga ko abahanzi bazaririmba muri ibi bihembo barimo abo mu Mujyi nka Lagos, Paris, Johannesburg n'ahandi batangira kugera mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatatu.

Ati "Icya mbere na mbere rwari urugendo rutoroshye gutegura igikorwa nk'iki ariko turashimira abafatanyabikorwa, twarabikoze."

Bamwe mu bahanzi bazagera mu Rwanda bifashishije indege zabo bwite, abandi bazakoresha indege za RwandAir. Yavuze ko abahanzi barenga 60 ari bo bazitabira, ariko abazaririmba bararenga 50.

Kandi byateguwe ku buryo abahanzi bazaririmba mu matsinda, nibura babiri babiri mu gihe cy’iminota 12, harebwa indirimbo bahuriyeho cyangwa ikindi.

Olivier yavuze ko imyaka ibiri yari ishize bakorana n'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) mu gutegura ibi bihembo, aho bazaba bizihiza imyaka 20 ishize Trace Africa igira uruhare mu kuzamura abahanzi.

Yavuze ko bageze kuri 98% bitegura itangwa ry'ibi bihembo, kandi bari gukorana n'abantu barenga 200 mu gutegura iki gikorwa kugira ngo kizagende neza.

Olivier yavuze ko abariyemo ibimaze gukorwa birimo kumenyekanisha iki gikorwa mu itangazamakuru Mpuzamahanga, ibigo bitandukanye bari gukorana n’ibindi u Rwanda rumaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga ku gaciro k’angana n’amadorali Miliyoni 58 [68,200,000,000 Frw].

Ati "Igihugu cyanyu kiramenyekana ku rwego rw'Isi binyuze muri aka gaciro k'amafaranga Miliyari 68 Frw..."

Yavuze ko bari mu murongo mwiza wo kuzagira ibirori byiza, kandi ko muri uyu mwaka bahisemo gushora mu gutegura iki gikorwa. Anavuga ko iyo baza guhitamo kwishyura abahanzi, iki gikorwa cyari kuba kibarirwa nibura Miliyari 100 Frw.

Ibi bihembo bigiye gutangirwa i Kigali ku bufatanye n’ibigo birimo wanda Convention Bureau (RCB), Visit Rwanda, RwandAir, RBA, the BK Arena, Kiss FM, VW Move, the Kigali Conference & Exhibition Village (KCEV), Alpha Entertainment, Shoplife, Betpawa ndetse n’uruganda rwa Bralirwa.

Bizatangwa ku wa 20-22 Ukwakira 2023 muri BK Arena no muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo bizatambuka imbona nkubone ku nyakira-mashusho za Trace Africa, kuri Radio zitandukanye, kuri shene za Youtube, ku buryo abantu bo ku Mugabane w’u Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazabasha kubireba.

Imibare igaragaza ko ibi birori bizarebwa n’abantu barenga Miliyoni 500 mu bihugu 190 byo ku Isi.

Trace Awards& Festival izaririmbamo abarimo Ish Kevin, Kenny K-Shot, Bruce Melodie, Sema Sole, Angell Mutoni, Boy Chopper, Mike Kayihura n’abandi.

Mu birori byo kwerekana imyambaro yahanzwe, inzu z’imideli zirimo Sonia Mugabo, Inzuki, KT'SOBtE, Maison Munezero, Uzi Collection, Rwanda Clothing, N'intoki, Ki-pepeo Kids, Wearfragile, Bibi Creations, Kalunza, Gahaya Links, Irebe, Mwinda, Tugirimana, Art Rwanda Ubuhanzi, KomezArt, Wood Habitat, Lisa Marler, Laini, In Wo bazagaragaza ibyo bahanze.

Itangwa ry'ibi bihembo rizaba ku wa 20 Ukwakira 2023 guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba muri BK Arena, kandi bizatangira guca kuri Televiziyo guhera Saa mbili z'ijoro.

Olivier avuga ko umuhango wo gutanga ibi bihembo uzamara amasaha ane kubera abahanzi benshi bazaririmba. Ibi bihembo bihataniwe mu byiciro 26, kandi hari abahanzi bahatanye mu byiciro birenze bine.

Ibi birori bizaririmbamo abahanzi barimo Bruce Melodie, Sema Sole, Kivumbi King, Angell Mutoni, Chriss Eazy, Bwiza, Boy Chopper, Mike Kayihura, Soweto Gospel Choir, Janet Otieno wo muri Kenya, umuramyi Levixone wo muri Uganda, Benjamin Dube wo muri Afurika y’Epfo;

Nomcebo wamamye mu ndirimbo ‘Jerusalema’, Roselyne Layo, Gerilson Insrael, Soraia Ramos, Lisandro Cuxi, Azawi, Donovan BTS, Terell Elymoor, Gaei, MIKL, Segael, Goulam, DJ Illans, Davido, Yemi Alade, Rema n’abandi.

Abahanzi bose batangajwe bazaririmba mu gutanga ibi bihembo ku wa 20 Ukwakira 2023, ndetse bamwe muri bo bazaririmba mu birori by’imideli bizahera.


Olivier Laouchez uyobora Trace Group yatangaje ko u Rwanda rumaze kungukira Miliyari 68 Frw muri Trace Awards- Ni agaciro k’ibimaze gukorwa mu kumenyekanisha u Rwanda ko ariho hazatangirwa ibihembo

 

Umuyobozi mukuru w'ishami ry'ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, yasabye abanyarwanda kubyaza amahirwe atangwa n’ibikorwa mpuzamahanga u Rwanda rwakira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND