Umuyobozi mukuru w'ishami ry'ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, yatangaje ko ubufatanye bwa Visit Rwanda na Trace Group itegura ibihembo bya Trace Awards, bisasiye ku murongo w’amahirwe yo kugaragara ku ruhando Mpuzamahanga kw'igihugu nk'u Rwanda n'Abanyarwanda muri rusange.
Kageruka yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 17
Ukwakira 2023 mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri BK Arena, yahuriyemo
n’Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez; Umuyobozi Mukuru wa BK
Arena, Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RwandAir, Haba Adijah
Kamwesiga ndetse n’Umuyobozi w’ikigo Q&A Solutions, Kyle Schofield.
Kageruka avuga ko
ushingiye aho umuziki ugeze, abahanzi b'abanyafurika bamaze kugera ku rwego
mpuzamahanga, bityo ibyo bakora bitarebwa gusa n'abatuye Afurika, ahubwo
byarenze imipaka.
Yasobanuye ko kuba
abahanzi nyarwanda nabo bari ku rwego mpuzamahanga atari igitangaza, kuko 'tuzi
ko abahanzi bacu barashoboye'.
Kageruka yavuze ko buri
uko u Rwanda rugize amahirwe yo kwakira ibikorwa nka Trace Awards n'ibindi, nk'Ikigo
cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), bakora uko bashoboye inyungu ikagera ku banyarwanda.
Ati "Amahirwe u
Rwanda ruzana buri gihe habaye ibikorwa nk'ibi ngibi cyangwa se ibitaramo
nk'ibi tugiramo uruhare mu kuzana mu Rwanda bigomba kugirira akamaro mbere na mbere
abanyarwanda."
Yavuze ko mu ntangiriro
yo kwemeza ko ibi bihembo bizatangirwa mu Rwanda, abahanzi nyarwanda
baganirijwe harebwa icyo bifuza. Biri mu byatumye Trace Africa ikora uko
ishoboye kugirango abanyarwanda bazagaragare mu itangwa ry'ibi bihembo birimo
no gushyiraho icyiciro cyihariye ku bahanzi nyarwanda gusa.
Kageruka avuga ko uruganda rw'ubuhanzi rukorana cyane bya hafi n'ubukerarugendo, bigatuma umubare w'abakerarugendo uzamuka. Ati "Ntabwo ubukerarugendo bwakunda habateho ibitaramo bizana abantu batandukanye bavuye mu bihugu bitandukanye."
Yatanze urugero avuga ko
kuba ibihumbi by'abantu mu bihugu bitandukanye byo ku Isi barimo abahanzi
barenga 60 bagiye kwitabira Trace Awards baremeje kuzaba bari i Kigali ari
'ibintu by'ingirakamaro' ku gihugu.
Ati "Aho niho
ubukerarugendo bwungukira. Iyo abantu baza mu Rwanda [...] Tubonereho n'umwanya
wo kugirango dushimire Abanyarwanda ndetse n'abikorera ku giti cyabo, byumwihariko
no kubategura ko buri gihe u Rwanda ruzajya rwakira ibi bikorwa
mpuzamahanga."
Kageruka yavuze ko
abanyarwanda bakwiye guhora biteguye kwakira ibikorwa mpuzamahanga, bitanga
inyungu ku byiciro bitandukanye by'ubuzima, yaba afite za hoteli, abahanzi,
ibigo by'ubucuruzi, mu ngendo n'abandi.
Yagaragaje ko uruganda
rw'inganda ndangamuco mu Rwanda ruzisanga muri ibi bihembo, yaba mu gihe cyo
kubitanga, iserukiramuco rizabiherekeza n’ibindi.
Ati "Iki ni ikintu
cy'ingirakamaro, abantu bikorera mu nganda ndangamuco bazabasha kubona amahirwe
y'ubucuruzi."
Kageruka yavuze ko iyo u
Rwanda rwakiriye inama Mpuzamahanga inyungu ya mbere atari amafaranga, ahubwo
kumenya ku rwego rw'Isi ariyo ntambwe baba bashaka gutegura.
Yavuze ati
"Kumenyekana ku rwego rw'Isi ko twakira, dufite BK Arena, dufite indege, dufite
Abanyarwanda bashoboye ku rwego rw'Isi ko babimenya ni ibintu udashobora kugura
amafaranga wabona…Ibyo ni ibintu udashobora kugura ahubwo ubona kubera ko hari
ibikorwa wakoze byivugira
Kageruka yasabye
Abanyarwanda guhanira iryo shema, kandi bagaharanira ko buri mushoramari wese
ahora yifuza kugaruka mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kane tariki
21 Nzeri 2023, Trace Africa yasohoye urutonde rwa nyuma rw’abahanzi bazaririmba
muri ibi bihembo bigamije guteza imbere abakorera umuziki muri Afurika mu
kurushaho gusakaza ibihangano byabo hifashishijwe inyakiramashusho zitandukanye
z’iri Televiziyo.
Ni urutonde rugaragaraho
amazina y’abahanzi bakomeye bagiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya mbere , nka Yemi Alade (Nigeria, Mr Eazi
(Nigeria), Azawi (Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh (Ghana), Danni Gatto (Cape
Verde), DJ Illans (Reunion), Donovan BTS (Mauritius), Emma’a (Gabon);
Fireboy DML (Nigeria),
GAEI (Madagascar), Gerilson Insrael (Angola), Ghetto Kids (Uganda), Goulam (The
Comores), Juls (Ghana), Kader Japonais (Algeria), Kalash (Martinique), Krys M
(Cameroon), KO (South Africa);
Hari kandi KS Bloom
(Ivory Coast), Levixone (Uganda), Locko (Cameroon), MIKL (Réunion), Moses Bliss
(Nigeria), Musa Keys (South Africa) Nadia Mukami (Kenya), Olamide (Nigeria),
Pabi Cooper (South Africa), Segael (Réunion) ndetse na Show dem Camp wo muri
Nigeria.
Kuri uru rutonde kandi
harimo Mr Eazi, umunyamuziki w’inshuti y’u Rwanda wanashoye imari mu bikorwa
bitandukanye. Yaherukaga kuririmbira i Kigali mu bitaramo bya Chop Life, kandi
azahurira ku rubyiniro n’umuhanzi wo mu Rwanda, Chriss Eazy.
Chriss wamenyekanye cyane
mu ndirimbo zirimo ‘Inana’ ari no ku rutonde rw’abahanzi bo mu Rwanda bahatanye
muri ibi bihembo aho ahatanye na Bruce Melodie, Ariel Wayz, Bwiza ndetse na
Kenny Sol.
Kwinjira mu muhango wo
gutanga ibi bihembo bizasaba kwishyura ibihumbi 20 Frw, kandi ibi bihembo
bizabera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, ku wa 20 Ukwakira 2023.
Urutonde rwa mbere
rw’abahanzi bari batangajwe ruriho Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby
(French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie
(South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast),
Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kizz Daniel
(Nigeria);
Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terrell Elymoor (Mayotte), The Compozers (Ghana) ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal.
Umuyobozi mukuru w'ishami
ry'ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella yavuze
ko abahanzi nyarwanda bakwiye kubyaza amahirwe ibi bihembo
Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez
yavuze ko imyaka ibiri yari ishize bakorana na RDB umunsi ku munsi mu gutegura
itangwa ry’ibi bihembo
Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RwandAir, Haba Adijah Kamwesiga, yavuze ko biyemeje gukorana Trace Group kubera ko ari ikigo kimaze imyaka myinshi mu guteza imbere abatuye Afurika
Umuyobozi w’ikigo Q&A Solutions, Kyle Schofield, yagaragaje ko ari iby’igiciro kinini kuba ibihembo bya Trace Awards bigiye gutangirwa mu Rwanda
Kanda hano urebe amafoto menshi ku myiteguro ya Trace Awards
AMAFOTO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO