Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman ni umwe mu bahanzi bamaze iminsi bazenguruka igihugu bashimisha abanyarwanda mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival. Yavuze ko ibi bitaramo, byongeye kugaragaza imbaraga z’injyana ya Rap.
Umwe mu baraperi
bakomeye mu Rwanda, Riderman umaze iminsi ataramira abantu mu bitaramo biri
kugana ku musozo bya MTN Iwacu Muzika Festival. Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda Tv, Riderman yavuze ko iyi ‘Festival’ muri rusange yagenze neza kuko abantu bari
bakumbuye ibitaramo binini nka biriya.
Yasobanuye ko
kimwe mu bigaragaza ko aho bigeze bimeze neza ari ubwitabire buri hejuru
bukomeje kugaragara mu bitaramo, hatirengagijwe ko byamamajwe mu gihe gito
cyane kitageze no ku kwezi. Yatanze urugero ku Karere ka Ngomba, avuga ko
abantu buzuye ahari hateganijwe bakagera no mu muhanda.
Akomoza ku mbogamizi yabonye zabangamiye ibi
bitaramo, yagize ati: ‘‘Muri rusange byagenze neza, gusa amasaha yo
gusorezaho yatumaga performances tuzikora abashinzwe umutekano baduhagaze
iruhande badusaba gufunga kare.’’
Uyu muraperi wongeye kwishimirwa ku rwego rwo
hejuru, yashimiye inzego z’umutekano zabanye nabo, zigatuma ibitaramo byose by’iyi
festival bimaze kuba biba mu mutekano wuzuye. Yaboneyeho no kubasaba ko
bishobotse, babongerera amasaha bakajya basoza kuririmba saa tatu z’ijoro.
Riderman yavuze ko byari ibyishimo bikomeye kongera
guhura n’abafana babo, cyane cyane ko hari hashize imyaka isaga ine badakora
ibitaramo binini mu ntara kubera Covid-19.
Avuga ko icyamushimishije cyane ari ukubona abafana baririmbana nawe ijambo ku rindi indirimbo za Hip Hop. Ati: ‘‘Nishimiye kubona abafana baririmbana natwe indirimbo za hip hop nyamara usanga akenshi ziba zidakinwa ku maradiyo bumva nk'izindi njyana.
Bigaragaza ko ukuri n'iyo wagufungirana gute,
ko kwishakira inzira kukagera hanze. Muri ibi bitaramo RAP yongeye kugaragaza
imbaraga zayo.’’
Kuwa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023 ni bwo ibi bitaramo byatewe inkunga na MTN byatangiriye mu Majyaruguru mu Karere ka Burera, aho abahanzi batanu aribo: Bushali, Chriss Easy, Bwiza, Afrique na Niyo Bosco bataramiraga imbaga y’abantu yari ihateraniye.
Ku wa 23 Nzeri 2023 nibwo abarimo Riderman, Bruce Melodie, Chriss Eazy, Bwiza, Alyn Sano, Niyo Bosco, Bushali na Afrique bakomereje i Musanze. Nyuma ya Musanze kuri 30 Nzeri 2023, aba bahanzi bose uko ari umunani bataramiye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Tariki 07 Ukwakira, aba bahanzi basigiye ibyishimo bisendereye
abaturage b’i Ngoma. Ku ya 14 Ukwakira, ab’i Rubavu nibo bari batahiwe
gususurutwa n’abahanzi 8 bahawe akazi mu bitaramo bya Iwacu Muzika.
Ibi bitaramo byari bimaze igihe bitaba kubera
ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, bitegenijwe ko bizasorezwa i Kigali muri BK
Arena kuwa 25 Ugushyingo 2023.
Umuraperi Riderman ahamya ko ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byaje bikumbuwe na benshi
Yavuze ko ibi bitaramo byongeye kugaragaza imbaraga za Rap
Kanda hano urebe uko Riderman yiyambaje Karigombe maze bagasusurutsa ab'i Rubavu
TANGA IGITECYEREZO