Umwe mu bahanzi bakizamuka mu gihugu cy’u Burundi, Flo yavuze ko zimwe mu mbogamizi abahanzi bakizamuka bahura nazo ari ubushobozi buke, gucibwa intege n’abakabafashije, n’ibindi.
Ubusanzwe, yitwa
Niyongabo Floribert ariko mu muziki azwi nka Flo. Ni umuhanzi w’i Burundi wamenyekanye
mu ndirimbo ‘Akadawa,’ ukirwana no kumenyekanisha ibikorwa bye cyane ko ubu
akirwanaho ku giti cye kuko nta ‘management’ arabona.
Aganira na Inyarwanda, Flo
yavuze ko nta yindi mpamvu adahatana nk’abandi ku isoko ry’umuziki, ahubwo
aruko umuziki usaba ibintu byinshi haba ubushobozi, ubwenge bwinshi,
kuwumenyekanisha, kugira abantu bagufasha kuwugeza kure, n’ibindi.
Flo kandi yavuze ko
abahanzi bakirwana no kugaragaza impano zabo bahura n’imbogamizi nyinshi harimo
gukora indirimbo ntibone aho isohokera ngo abantu bayimenye.
Yagize ati: ‘‘Ushobora
gushyira indirimbo kuri Youtube ariko ntubone ubushobozi bwo kuyamamaza,
cyangwa se ukayijyana ahantu bashobora kuyicuranga ariko ntibayicurange, mbese
usanga ari ibintu byinshi bica intege umuntu ugitangira kuririmba.’’
Flo kurubu utunzwe n’umuziki
gusa, yavuze ko nyuma y’izo mbogamizi zose umuhanzi aba atagomba gucika intege,
ahubwo akwiye guhaguruka agashaka ubufasha.
Yavuze ko nk’abahanzi b’abarundi
bishimira aho umuziki wabo ugeze, kuko usigaye warambutse imipaka ukaba ubasha
kumvwa mu bihugu bitandukanye bigize Afurika y’i Burasirazuba. Nubwo bimeze
bityo ariko, haracyakenewe uruhare rwa buri muhanzi mu kwamamaza ibikorwa bye
kugira ngo umuziki w’i Burundi ubashe kugera kure hashoboka.
Uyu muhanzi yasoje
asaba abantu by’umwihariko abashoramari kumushyigikira bagashora amafaranga
yabo mu muziki, bagakunda ibyo akora, cyane ko nyuma y’indirimbo ye ‘Akadawa,’ yahise ashyira hanze indi ndirimbo nshya yise 'Talalala.' Yabasezeranije kandi gukomeza
gukora cyane no kubaha indirimbo nyinshi kandi ku gihe.
Umuhanzi ukizamuka i Burundi, Flo yagaragaje ko nubwo umuziki wabo uri gutera imbere hagikenewemo imbaraga nyinshi
Yasabye abashoramari gushora mu muziki mu rwego rwo kurushaho kuwumenyekanisha
Nyuma ya 'Akadawa' yamaze gushyira hanze indi ndirimbo ye nshya 'Talalala
Reba hano ikiganiro Inyarwanda yagiranye na Flo
">">Kanda hano urebe indirimbo 'Akadawa' ya Flo w'i Burundi
">
TANGA IGITECYEREZO