Umuhanzi akaba n'umuganga Muyombo Thomasn uzwi nka Tom Close yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Niyo Ikamena" yakoranye n'umuraperi Fireman, niyo ndirimbo ya mbere aba bombi bakoranye nyuma y'imyaka irenga 15 bombi bari mu muziki.
Iyi ndirimbo yasohotse
kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, yakozwe mu buryo bw'amajwi (Audio) na
Izzo Pro naho amashusho (Video) yakozwe na Gad umaze gukora nyinshi mu
ndiirmbo za Tom Close.
Ni ubwa mbere aba bahanzi
bombi bakoranye indirimbo. Tom Close yabwiye InyaRwanda ko gukorana indirimbo
na Fireman byaturutse ku kuba ari umuraperi w'umuhanga, kandi yari akeneye
umuntu uhuza neza n'ubutumwa yaririmbye muri iyi ndirimbo.
Yavuze ko atatinze
gukorana indirimbo na Fireman ashingiye ku gihe bombi bamaze mu muziki, ahubwo
avuga ko igihe cyari iki.
Ati " Fireman
ni umuhanzi w’umuhanga nashakaga gukorana nawe kuva kera ariko bikaba
bitarigeze biba. Ubu rero ni cyo gihe.”
Tom Close yavuze ko iyi
ndirimbo ari imwe mu zibanziriza isohoka ry'indirimbo zigize album ye ya
cyenda. Ati “Iyi ni imwe mu ndirimbo zibanziriza album yanye ya cyenda (9).
Ariko ntabwo iri kuri album.”
Muri rusange, Tom Close
avuga ko yanditse iyi ndirimbo ashaka kumvikanisha uburyo abantu muri iki gihe
bahinduka, aho usanga uwari inshuti yawe agahinduka akaba umwanzi wawe.
Uyu muhanzi aherutse
gushyira ku isoko album ya Munani yise 'Essence' iriho indirimbo nka 'A voice
note' yakoranye na Bull Dogg, 'Finally' yakoranye na Wezi wo muri Zambia, 'Fly
away', 'Inside', 'Kampala' yakoranye na A Pass wo muri Uganda, 'Superwoman' yakoranye
na Sat-B wo mu Burundi;
'Be my teacher', 'The One', 'Party', 'Feelings' yahuriyemo na B-Threy, 'My Number One' yakoranye an Nel Ngabo na Riderman, 'Don't worry' ndetse na 'Mariwe'.
Producer Knoxbeat niwe
wakoze iyi album. Ariko muri rusange yagizweho uruhare n’abarimo Ishimwe Karake
Clement wa Kina Music, Bob Pro, Zizou Al Pacino, Kenny Vibz ndetse na Dj
Bisoso.
Iyi album irihariye kuko
indirimbo hafi ya zose ziriho zikoze mu rurimi rw’Icyongereza mu rwego rwo
kwagura urugendo rw’umuziki rw’uyu muhanzi.
Tom Close aherutse
kubwira InyaRwanda ko buri muhanzi yatekereje kwifashisha kuri iyi album
‘Essence’ yari amwitezeho kuyishyiraho umutima.
Avuga ko mu bahanzi
yifuzaga gukorana n’abo harimo na Big Fizzo wo mu Burundi, ariko yasanze ari mu
bitaramo mu Burayi ku buryo bitari kumukundira ko bakorana indirimbo.
Uyu munyamuziki avuga ko
imyaka 15 ishize ari mu muziki, ibihangano bye byubakiye ku butumwa bw’igihe
kirekire no ‘kugerageza kujyana n’igihe’.
Biri mu byatumye izi
ndirimbo ziri kuri album yaragerageje kujyanya n’ibigezweho. Avuga ko buri
ndirimbo iri kuri album ifite ‘umwihariko wayo’.
Tom Close yatangaje ko mu
bihe bitandukanye yagiye agerageza gukorana indirimbo na Fireman ariko
ntibikunde
Umuraperi Fireman
aririmba yumvikanisha uburyo uwari inshuti yawe aguhinduka akaba umwanzi
Tom Close yavuze ko iyi
ndirimbo ibanjirije isohoka ry’indirimbo zigize album ye ya cyenda
KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIYO IKAMENA’ YA TOM CLOSE
TANGA IGITECYEREZO