RFL
Kigali

Ibitaravuzwe kuri rutahizamu w'imyaka 20 waje aje gusinyira Rayon Sports akayisiga mu gihombo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/10/2023 8:00
0


Biravugwa ko Rutahizamu ukomoka muri Cote D'Ivoire, Gnamien Mohaye Yvan waje mu Rwanda aje gukinira Rayon Sports avuga ko afite imyaka 20 yaje gusezererwa mu ibanga rikomeye nyuma y'uko iyi kipe isanze yarabeshye imyaka ndetse n'imikinire ye iri ku rwego rwo hasi.



Mu mpeshyi y'uyu mwaka ikipe ya Rayon Sports ikina shampiyona y'Icyiciro cya mbere mu Rwanda ikaba inafite abafana benshi, yagerageje kwiyubaka igura abakinnyi b'Abanyamahanga nubwo kugeza ubu nta musaruro ufatika barayiha. 

Bamwe muri abo bakinnyi bashya yazanye harimo Umunya-Sudani Eid Mugadam Abakar, Umunya-Maroc Youssef Rharb, Abagande 2 Charles Bbale na Simon Tamake ndetse n'Abarundi 2, Mvuyekure Emmanuel ndetse na Arunna Mussa Madjaliwa kongeraho n'undi yahise itandukana nawe hakiri kare ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ifunga Ifasso.

Dusubiye inyuma gato mu gitondo cyo ku wa 18 Kanama 2023,  ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yari yatangaje ko rutahizamu ukomoka muri Cote d'Ivoire w'imyaka 20 yageze mu Rwanda aje kuyisinyira. 

Mu kiganiro Gnamien Mohaye Yvan yari yagiranye n'iyi kipe yambara ubururu n'umweru, yari yavuze ko agifite icyizere cyo gukinira ikipe y'igihugu ya Cote d'Ivoire ndetse uwo afatiraho icyizere ari Didier Drogba. Yari yijeje abafana ba Rayon Sports ko bazagera kure nibafatanya.

Mu by'ukuri duhereye ku cy'imyaka, ntabwo uyu mukinnyi yari afite imyaka 20 kuko amakuru yerekanaga ko yatangiye gukina umupira nk'uwabigize umwuga muri 2009 ahereye mu ikipe y'iwabo yitwa Sporting Club De Gagnoa. Nyuma muri 2013 yakinnye mu yitwa Academy de Foot Amadou Diallo akinana n'Umurundi nawe wanyuze muri Rayon Sports ariwe Kwizera Pierro. 

Ubwo uramutse ubaze neza usanga uyu mukinnyi yari afite imyaka 35.

Ku makuru InyaRwanda yamenye ni uko usibye kuba Gnamien Mohaye Yvan yari afite imyaka iri hejuru ndetse yari anafite urwego rw'imikinire ruri hasi cyane. Ibi n ibyo byatumye Rayon Sports isanga yarabeshywe n'abamubarangiye, iza gutandukana nawe byihuse mu ibanga ubwo ibyo yari imaze kumutangaho birimo itike y'indege n'ibindi iba irabihombye.


Mohaye Yvan wari waratangiye imyitozo muri Rayon Sports ariko nyuma akaza gusezerwa nubwo ikipe itegeze inabitangaza 


Ubwo rutahizamu ukomoka muri Cote d'Ivoire wari uje gukinira Rayon Sports yageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND