RFL
Kigali

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yafunzwe

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:16/10/2023 22:18
1


Umunyamakuru wigenga Jean Paul Nkundineza yafunzwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho ibyaha birimo gutukana mu ruhame.



Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha "RIB" rubinyujije ku rukuta rwa X, rwatangaje ko Umunyamakuru wigenga (Freelance) Jean Paul Nkundineza yafunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

Ibyaha Nkundineza Jean Paul acyekwaho yabikoreye ku murongo wa YouTube. Akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nk'uko biteganywa n'amategeko.

Nkundineza Jean Paul aherutse kumvikana kuri Youtube avuga ko Miss Mutesi Jolly akwiriye kwigurira kamwe agakoresha ibirori, akishimira ko Prince Kid yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu n'Urukiko Rukuru. Yakoresheje amagambo ataravuzweho rumwe mu gutangaza ibyo.

Gutukana mu ruhame ni icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda. Nkundineza aramutse ahamwe n'icyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi 100.000 Frw ariko atarenze ibihumbi 200.000 Frw; imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Gutukana bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni ikimenyetso, imigenzereze, ijambo cyangwa inyandiko bigambiriye gukomeretsa umuntu ku bushake kandi ku buryo butaziguye.


RIB yatangaje ko yataye muri yombi umunyamakuru Jean Paul Nkundineza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elias Lee11 months ago
    Rib ige ikomeza kugenzura abakoresha imbuga nkoranyaMbag kuko hari benshi bameze gutyo pe! Anyway Ubizi yanyibwirira ibisabwa kugirango Umuntu abona license imwemerera kuba umunyamakuru wigenga.





Inyarwanda BACKGROUND