Mu nzu Mberabyombi ya Intare Conference Arena iherereye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, niho hahembewe abanyeshuri basaga 11 biga mu Mashuri Makuru na za Kaminuza zo mu Rwanda bari bamaze iminsi bari mu irushanwa ryo gusoma no kwandika ibitabo.
Ayo marushanwa yitabiriwe n'abanyeshuri benshi aho
buri Kaminuza yahagararirwaga n'abanyeshuri 11, hanyuma bose baza guhatana ku
rwego rw'Igihugu. Ni Amarushanwa yakoranywe umurava n'umuhate kuko abayitabiriye
batangaje ko banejejwe nayo.
Ababaye Indashyikirwa muri ayo marushanwa uko ari
cumi n'umwe, bahawe ibihembo bihindura ubuzima bwabo kurushaho kuba bwiza haba
mu gukomeza kwiyungura ubumenyi no kubona ibibafasha mu masomo yabo ya buri
munsi.
Umuhango wo guhemba aba banyeshuri, wahujwe n’uwo
kumurika igitabo kigaragaza amateka ya Nyakubahwa Dr. Tito Rutaremara ku ya 30
Nzeri 2023, hagamijwe ko abanyeshuri biga uko bamurika ibitabo nabyo bikababera
isomo.
Uwo muhango witabiriwe n'abantu batandukanye
b'inararibonye barimo n'Umuyobozi Mukuru wa HEC (High Education Council) Dr Rose
Mukankomeje, Hon.Amb.Muligande Charles, Hon.Dr.Tito Rutaremara, Hon.Amb.Sheihk
Harelimana Abdul Karim, abahagarariye Amashuri Makuru na za Kaminuza nka Prof.
Kabera Callixte uhagarariye East Africa University -Rwanda n'abandi benshi.
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje
Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rse Mukankomeje, yashimiye
abana b'u Rwanda bitabiriye amarushanwa yo Gusoma no Kwandika ibitabo
by'umwihariko ashimira abahize abandi, yongeyeho ko igikorwa nk’iki ari cyiza,
bityo ko gikwiriye kuba ngaruka mwaka.
Dr. Rose Mukankomeje yashimiye Kaminuza zitabiriye
aya marushanwa anasaba ko n’abandi batitabiriye bazaganirizwa ubutaha bakajya
bitabira amarushanwa nk’ariya cyane ko atoza abana b'u Rwanda gukunda gusoma
ibitabo cyane cyane byanditswe mu rurimi rw'Ikinyarwanda ndetse n'izindi ndimi.
Yahamije ko kandi urubyiruko rw'u Rwanda nirwimakaza
uyu muco mwiza wo Gusoma no Kwandika ibitabo, bizafasha kwihutisha iterambere
ry'igihugu, nkuko byanditswe muri gahunda zitandukanye za Leta haba mu cyerekezo 2030, 2050, ndetse na gahunda 2063
y'Umuryango w'ubumwe bw'Afurika aho ubukungu bwaba ubw'u Rwanda ndetse n'ubw'Afurika
bugomba kuba bushingiye ku bumenyi kandi ibitabo niyo sooko y'ubwo bumenyi.
Hategekimana Richard uyobora Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda rwateguye aya marushanwa rukanagurira abanyeshuri ibitabo byabafashije kuyitabira, yashimiye Amashuri Makuru na za Kaminuza muri rusange ku bw'ishyaka ryabaranze bakitabira ku kigero gishimishije.
Yakomeje avuga ko gusoma no
kwandika ibitabo ari umuco uzafasha abana b'u Rwanda kuzajya banandika amateka
y'ibyiza by'u Rwanda nk’uko bikorwa ahandi.
Hategekimana asaba ko aho byagaragaye ko bafotoje
ibitabo by'abanditsi bitazongera, ahubwo Kaminuza yajya igena ingengo y'Imari
yo kugura ibitabo bifasha abanyeshuri nkuko izindi Kaminuza zibigenza.
Ibitabo byifashishijwe mu marushanwa, ni ibitabo
bitoza abanyeshuri Indangagaciro y'urukundo rw'Igihugu, ubutwari,
ubunyangamugayo, gukunda umurimo no kuwunoza n'izindi ndangagaciro zibereye
Urubyiruko rw'u Rwanda.
Umunyeshuri wabaye uwa mbere ni Isimbi Dusabe Cecile wa Kaminuza ya East African University, ku manota 81.8%, uwa kabiri aba Harerimana Fabien Tumusiifu wa kaminuza ya UNILAK ku manota 81.3%, uwa gatatu aba Cyiza Joseph wa UNILAK n’amanota 79.1%;
Uwa kane aba Nzabahuza Moise wa UNILAK n’amanota 77.5%, uwa gatanu aba Uwamahoro Sandrine wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare n’amanota 76.8%, Igihozo Noella wa East African University aba uwa gatandatu n’amanota 76.6%, Gakuru Theoneste wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare aba uwa karindwi n’amanota 75.6%;
Mutoni Happy wa
East African University aba uwa munani n’amanota 73.2%, Mwizera Happy Divine wa
UNILAK aba uwa cyenda n’amanota 69.8%, Kazeneza Gentil wa UNILAK aba uwa cumi n’amanota
69.7%, mu gihe uwa 11 yabaye Singirankabo Rogatien wa Kaminuza y’u Rwanda
ishami rya Nyagatare n’amanota 69.1%.
Umunyeshuri wahize abandi yahembwe Miliyoni y'Amafaranga y'u Rwanda, Abandi bahabwa Mudasobwa (Computer), amagare, Imidari y'Ishimwe, ibyemezo by'Ishimwe, ibitabo, imyenda ya siporo n'ibindi.
Mu bahembwe
nanone harimo abanyeshuri bagaragaje ishyaka ryo kwigurira ibitabo cyane cyane
abiga muri Kaminuza y'u Rwanda kuko kubera ingengo y'Imari, Kaminuza ntiyabashije
kubagurira ibitabo byanditswe mu rurimi rw'Ikinyarwanda.
Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda rwatangaje ko muri
uku kwezi kw'Ukwakira ari ko kuzatangazwamo gahunda y’amarushanwa yo Gusoma no
Kwandika ibitabo ku nshuro ya kabiri muri za Kaminuza, aho abanyeshuri bafite
amezi 4 yo kwitegura.
Amarushanwa nyirizina azaba mu kwezi kwa Werurwe
2024, aho abanyeshuri bazatsinda bazahembwa mu kwezi kwa Gicurasi 2024,
bahemberwe muri Kigali Convention Center.
Kaminuza zabashije kwitabira harimo kaminuza ya UNILAK,
East Africa University Rwanda, Vatel, ULK, University of Kigali, University of
Rwanda Students, IPRC Kigali, Kibogora Polytechnic.
Izindi Kaminuza zananiwe kugurira abanyeshuri
ibitabo harimo na Kaminuza y'u Rwanda, aho usanga bamwe babyangira ko
byanditswe mu rurimi rw'Ikinyarwanda, nk’uko umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi
mu Rwanda, Hategekimana Richard yabitangarije Inyarwanda.
Umunyeshuri wa mbere mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo yegukanye miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda
Abaje muri 11 ba mbere ku rwego rw'igihugu bose batahanye ibihembo
Abatsinze bafata ifoto y'urwibutso
Abayobozi ba Kaminuza zashoboye kwitabira bashyikirijwe ibikombe by'ishimwe
Hon. Muligande Charles ageza ijambo ku bitabiriye
Perezida w'akanama nkemurampaka, Bwana Epimaque Twagirimana akaba na Visi Perezida w'Umuryango Panafrican Movement
Uyu munsi wanahujwe n'umuhango wo kumurika igitabo kigaragaza amateka ya Nyakubahwa Dr. Tito Rutaremara
TANGA IGITECYEREZO