Chorale de Kigali ifatwa nka nimero ya mbere muri Kiliziya Gatolika, yatangaje ko ku wa 17 Ukuboza 2023 izakora igitaramo gikomeye, mu rwego rwo gufasha Abakristu kwinjira mu byishimo by’Umunsi Mukuru wa Noheli bitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2024.
“Christmas Carols
Concert" ni kimwe mu bitaramo bikomeye biba bitegerejwe n’Abakristu benshi
cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika mu mpera z’umwaka, biturutse ku kuba
abaririmbyi b’iyi korali bafasha abantu gusoza neza umwaka begerana n’Imana.
Chorale de Kigali ivuga
ko izakorera iki gitaramo mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, kandi
bizahuzwa no kwizihiza imyaka 10 ishize bategura igitaramo nk’iki.
Mu bihe bitandukanye
igitaramo nk’iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and
Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by’abantu byagiye
byitabira, bagataha banyuzwe n’ubuhanga bw’abaririmbyi bagize iyi korali.
Nko mu 2019, iki gitaramo
cyabereye muri Camp Kigali, biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko
imyanya yari yateguwe yari yuzuye.
Perezida wa Chorale de
Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, yabwiye InyaRwanda ko bagiye gukora iki
gitaramo bishimira imyaka 10 ishize bahuriza hamwe Abanyarwanda n’abandi mu
busabane n’Imana, kandi avuga ko buri mwaka wabaga ufite umwihariko wawo mu
mitegurire n’imiririmbire.
Yavuze ko n’ubwo Isi
yahuye n’amakuba arimo n’icyorezo cya Covid-19, ariko bishimira ko nta mwaka n’umwe
bigeze basimbuka mu gukora iki gitaramo kuva mu 2013.
Hodari ati “Kuba
tutarigeze dusimbuka umwaka n'umwe tudakoze Christmas Carols Concert kuva 2013
no mu bihe bya Covid-19 bigakunda; ni ibyo kwishimira.”
Akomeza ati “Kuba buri
mwaka byarabaga byiza kurusha umwaka wabanje haba mu mitegurire no mu buhanga
bwo kuririmba, kandi ababyitabira bagakomeza kwiyongera; nabyo ni ibyo
kwishimira.”
Hodari Jean Claude avuga
ko bafite ishimwe rikomeye ku muterankunga Mukuru, Sanlam bagendanye urugendo
rukomeye kuva mu 2013 bahuriza abakristu mu byishimo bya Noheli buri mwaka.
Akomez ati “Kuba
umuterankunga witwa Sanlam twaratangiranye muri 2013 akaba atarasibye kubana
natwe n'umwaka n'umwe no mu gihe cya Covid-19 kandi ubu abaterankunga bakaba
batarahwemye kwiyongera.”
Uyu muyobozi avuga ko iki
gitaramo bategura buri mwaka cyatinyuye andi makorali abona ko bishoboka
gutegura ibitaramo nk’ibi byagutse birenze kuba baririmba mu rusengero.
Yavuze ati “Kuba hari
ayandi makorari aririmba neza yaboneyeho gutinyuka gutegura ibitaramo bya buri
mwaka bigafasha igihugu muri rusange gususuruka mu mpera za buri mwaka (nabyo
ni ibyo kwishimira).”
Hodari yavuze ko muri iki
gitaramo bazakora ku wa 17 Ukuboza 2023, abazakitabira bakwiye kwitega kuzabona imbuto z’imyaka 10 bamaze bakora ‘ibi bitaramo harimo ubuhanga mu kuririmba no
gucuranga bwiyongereye’.
Kandi avuga ko bazahitamo
indirimbo bazaririmba bashingiye ‘ku byo twabonye bikenewe n'abantu benshi
harimo n'indirimbo nshya’.
Uyu muyobozi yavuze ko
bahisemo gukorera igitaramo muri BK Arena mu rwo gufasha abantu kubona ahantu
hagari ho gushimira Imana, kandi mu biciro biboneye buri wese. Yungamo ati “Ibindi
bisigaye ni agaseke gapfundikiye ntitwabivuga byose.”
Chorale de Kigali
yashinzwe mu 1966 imaze kuba ikimenyabose mu Rwanda ndetse no mu mahanga kubera
indirimbo zihimbanywe kandi zikaririmbanwa ubuhanga igenda igeza ku bakunzi
bayo haba mu bitaramo, muri gahunda zitandukanye iririmbamo ndeste n’izo
ibagezaho kuri shene yabo ya Youtube.
Intego yabo nyamukuru (RGB),
ni uguteza imbere umuziki wanditse ku rwego mpuzamahanga.
Chorale de Kigali yagiye
ikora ibitaramo byinshi mu Rwanda no hanze, harimo Misa zisanzwe, amasengesho,
ibitaramo ndetse n’ibindi birori byinshi by’umuco mu gihugu.
Iyi korali yamye ifite
umubare munini w’abatunganya n'abahimbyi b'umuziki wa chorale mu Rwanda.
Abamenyekanye cyane muri bo ni Saulve Iyamuremye, Apollinaire Habyarimana Dr.
Jean Claude Byiringiro, Dr. Alfred Ngirababyeyi, Pacifique Tunezerwe n’abandi.
Chorale de Kigali yakunze gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Ijuru n’Isi nibirangurure’, Comme un enfant, Fernando, Tubifurije Noheli Nziza, Ma Vie c’est le Christ, Indabo za Mariya, ‘Reçois l’adoration’, Adeste Fideles, ‘Ab’ijuru baririmba’, Kleinzac, n’izindi. Chorale de Kigali yatangaje ko ku wa 17 Ukuboza 2023 izakorera igitaramo muri BK Arena bise "Christmas Carols Concert"
Chorale de Kigali igiye
gukora iki gitaramo yizihiza imyaka 10 ishize igitegura
Chorale de Kigali ivuga
ko ifite byinshi byo kwishimira muri iyi myaka 10 ishize bafasha abakristu
kwinjira mu byishimo bya Noheli
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'NDARATA UMWAMI' YA CHORALE DE KIGALI
TANGA IGITECYEREZO