Kigali

InyaRwanda Music Top 10: Dany Nanone ayoboye urutonde rw'indirimbo 10 zikunzwe

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:15/10/2023 16:11
1


Umuhanzi Dany Nanone ugezweho muri iyi minsi, ayoboye urutonde rw'indirimbo zikunzwe cyane kurusha izindi hano mu Rwanda.



InyaRwanda.com buri Kwezi ibagezaho urutonde rw'indirimbo 10 ziba zikunzwe  cyane kurusha izindi, ariko ziba zarasohotse muri uko Kwezi tuba turimo cyangwa se dusoje.

Ni indirimbo zitorwa n'abakunzi ba muzika baba bari mu ngeri zitandukanye, bitewe n'uburyo bumva indirimbo yabanyuze. Indirimbo zitorerwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda.com harimo Facebook, Instagram, X( yahoze ari Twitter), hose ugiyeyo ukandika InyaRwanda.com, ukabasha gutora indirimbo iba iri kukunyura muri iyo minsi.

1. Confirm by Dany Nanone

Umuhanzi Dany Nanone nyuma yo kumara igihe atagaragara mu muziki bitewe n'impamvu y'uko yari yaragiye kwiga umuziki ahahoze hitwa ku Nyundo, yagarukanye imbaraga zidasanzwe ndetse yongera no kwiyibutsa abantu n'ubundi ko akiri Dany wa kera. Uyu muhanzi buri ndirimbo yose ashyize hanze ikundwa  bidasanzwe kugeza naho na Confirm imaze igihe gito, ihise iyobora izindi ndirimbo mu gukundwa cyane.

Confirm ni indirimbo yakorewe muri Studio ya Country Records, ikorwa mu buryo bw'amajwi na Prince Kiiz, hanyuma mu buryo bw'amashusho ikorwa na Fayzo Pro.


2. Papa w'Ibyiza by Aline Gahongayire

Papa w'Ibyiza ni indirimbo yagiye hanze  tariki 26 Nzeri 2023,  nyuma y’iminsi yari ishize ayiteguje abafana be n’abakunzi b’umuziki. Ikaba ari imwe mu ndirimbo zigize album ye ya karindwi amaze igihe ari gutegura.

Aline umaze igihe kitari gito mu muziki, avuga ko iyi ndirimbo yayikoze nk’isengesho buri wese yakoresha asenga asaba  kandi ashima Imana.

Yavuze kandi ko yagereranyije Imana na Papa w'Ibyiza muri iyi ndirimbo, kubera ubuhamya bw’ubuzima yanyuzemo atekereza ko asangiye n’abandi.

Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yakozwe na Julesce hanyuma mu buryo bw'amashusho ikorwa na Meddy Saleh

3. Njyenyine by Yverry ft Butera Knowless

Njyenyine ni indirimbo yasohotse tariki ya 4 Ukwakira 2023, amashusho  yayo  yafashwe mu gihe cy’umunsi umwe kuri Class Lodge yo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Ni indirimbo yuje amagambo y'urukundo cyane ko aba bahanzi bombi basanzwe baririmba urukundo.

Ni indirimbo iri gufata imitima y'abatari bake bigendanye n'uko n'ubundi aba bahanzi ubwabo ari abahanga bose ndetse bakaba banafite abakunzi benshi.

Iyi ndirimbo kandi Yverry avuga ko yayiteguye igihe kirekire gishize, gusa ariko ikaba yari ikiri muri Studio itarabasha gusohoka bitewe na gahunda aba bombi baba barimo zitandukanye.


4. Ndagutinya by Li John

Li John usanzwe ari umwanditsi, umuririmbyi ndetse  n'umuhanga mu gutunganya indirimbo aherutse nawe gushyira hanze indirimbo yise" Ndagutinya", Ni indirimbo avuga ko yakoze yerekana uburyo abahungu bamwe babona abakobwa bakumva ubushagarira mu mubiri ariko bakaba batinya kuba babakoraho.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Country Records, mu buryo bw'amajwi ikorwa na Pakkage naho mu buryo bw'amashusho ikorwa na Ninjye Director.

5. Mu bigori by Papa Cyangwe

Ku mwanya wa 5 hari indirimbo "Mu bigori" ya Papa Cyangwe mu ndirimbo zikunzwe cyane.

Ni indirimbo yavugishije abatari bake bitewe n'abantu uyu muhanzi yagarukagaho, bamwe babifashe nk'ubushotoranyi. Muri iyi ndirimbo aba avugamo uburyo ki Rocky Kirabiranya wamuzamuye mu mwuga wa muzika ari mu bigori ndetse akanavugamo uburyo imiziki ya Yago iri mu bigori.

Mu buryo bw'amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Yeweeh, mu gihe amashusho yakozwe na Oskados Oscar

6. Wallah by Okkama

Osama Massoud Khaled ukoresha izina rya Okkama mu muziki, indirimbo ye " Wallah" iri ku mwanya wa 6 mu ndirimbo zikunzwe cyane.

Iyi ndirimbo ya Okkama avuga ko yayanditse kera akiri ku ishuri rya Nyundo. Nk'ibisanzwe n'ubundi nk'uko uyu muhanzi atajya atandukira urukundo, iyi ndirimbo nayo irimo ubutumwa bw'urukundo.

Amajwi yayo yatunganijwe na Producer  Element( Eleee), hanyuma amashusho yayo atunganywa na  Director Joma.

7. Ubanguke by King James

Ku mwanya wa 7 w'indirimbo zikunwe cyane, hari Ubanguke ya King James. Iyi ndirimbo King James avuga ko hashize imyaka ibiri  ayikoze, kuko yayikoze mu mwaka wa 2021 ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni indirimbo igaraharamo Muchomante n'umugabo we  Kevin Sevan we batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Knox na Junior Multisystem mu gihe amashusho yafashwe na Cedru.

8. Positive by Alyn Sano

Iyi ndirimbo iri kuri Album uyu muhanzikazi yise" Rumuri", ikaba ari indirimbo ya kabiri ashyiriye hanze amashusho nyuma ya" Sakwe Sakwe".

Ni indirimbo yashyize hanze ubwo yari ku munsi we w'amavuko, akaba yarifuje kuyishyira hanze kuri uwo munsi nk'impano yageneye abakunzi be.

Ni indirimbo mu buryo bw'amajwi yatunganijwe na Devy Denko afatanije na Kevin Klein, naho amashusho afatwa na David Fernandez.

9. Yego by Alto

Muri iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Yego’, Alto aririmba yishyize mu mwanya w’umusore wakunze umukobwa kugeza ubwo yirengagiza ibivugwa n’abantu batandukanye, ahubwo akiyemeza kuzabana nawe ubuzima bwe bwose.

10. My Love by Yago

Indirimbo iri ku mwanya wa 10 mu zikunzwe cyane, ni " My Love" ya Yago. Ni indirimbo irimo ubutumwa bw'urukundo nk'uko bisanzwe n'ubundi Yago nizo ndirimbo akunda kwiririmbira.

Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yatunganijwe na Chrisy Neat, mu gihe mu buryo bw'amashusho yatunganijwe na John Elarts


INDIRIMBO IYOBOYE IZINDI 

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maniriho fabien1 year ago
    Umuziki nyarwanda umaze gutera imbere cyane danny ari hejuru cyane. Ni fabian mu Gakenke amajyaruguru y'u Rwanda



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND