Umutoza wa Kiyovu Sports,Petros Koukouras yatangaje ko nubwo abakinnyi be batsinze babayeho nabi ndetse yewe ngo badafite n'aho kuba.
Ku munsi w'ejo kuwa 6 tariki 14 Ukwakira 2023 nibwo imikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yo ku munsi wa 7 yakomezaga.
Saa Kumi n'Ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Marine FC ndetse inayitsinda ibitego 2-1.Ibi bitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Mugunga Yves ndetse na Brian Kalumba naho igitego cya Marine FC gitsindwa na Mbonyumwami Thaiba.
Nubwo Kiyovu Sports yatsinze ariko ubwo umutoza wayo Petros Koukouras yaganiraga n'itangazamakuru nyuma y'umukino yivugiye ko muri iyi kipe ibintu bimeze nabi abakinnyi batagihembwa ndetse ko badafite naho kuba.
Yagize ati " Ntabwo nyuzwe,ntabwo nishimye kubera ibihe ikipe irimo , abakinnyi banjye ni intwari uyu munsi kubera ko turi kubaho mu buryo ntigeze mbonaho mu buzima bwanjye. Kuribo kuza hano bagakina umukino umeze gutya ni igitangaza ndashaka kubashimira byimazeyo n'umutima wanjye wose kuko ibyo turikunyuramo buri munsi bitakomeye cyane".
"Hari ibibazo byinshi, abakinnyi ntabwo bafite amazu yo kubamo,ntabwo bafite imishahara y'ukwezi ndetse nta n'uduhimbaza mushyi kuko nako kuri Gorilla ntabwo bari bagatanga. Ntabwo dufite igihe gihagije cyo kwitoza,mu mpera z'icyumweru ntabwo tuyikora ..."
"Ndamutse mvuze ibibazo twazabirangiza ejo. Abayobozi turavugana bakaha icyizere buri munsi ,ndashimira imbaraga zabo ariko turi gusigara inyuma ,ngerageza gushyira imbaraga mu bakinnyi...Ariko ntabwo nziko twakomeza ibintu bimeze gutyo kuko birakomeye".
Ibi mu ikipe ya Kiyovu Sports biri kuba nyuma y'uko ikuwe mu maboko ya Kiyovu Company LTD iyobowe na Mvukiyehe Juvenal igashyirwa mu biganza bya Kiyovu Sports Association iyoborwa na Ndorimana Jean François Regis 'General'.
Kanda hano urebe ikiganiro cyose cy'umutoza wa Kiyovu Sports
Umutoza wa Kiyovu Sports watangaje abakinnyi be babayeho nabi
Petros Koukouras watabarije abakinnyi be avuga ko badahembwa
TANGA IGITECYEREZO