Kigali

Ngoma: Abakozi 2 b'Akarere batawe muri yombi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:14/10/2023 23:41
0


Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Akarere ka Ngoma n'umukozi ishami ry'imicungire n'ubutaka n'ibikorwa remezo.



Mu Itangazo urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwashyize ahagaragara rubinyujije ku rubuga rwa x rwahoze Twitter, rivuga ko Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Akarere ka Ngoma ndetse n'umukozi uyobora ishami ry'imicungire y'ubutaka n'ibikorwa remezo (One stop center) ko bombi batawe muri yombi bakekwaho kwakira ruswa.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwemeje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Ngoma Mutembe Tom ndetse na  Mutabazi CĂ©lestin, Umuyobozi ushinzwe ishami ry'ibikorwaremezo n'ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) bombi bafatiwe  mu cyuho bakira ruswa ya 5,000,000 Frw  kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka. 

Aba bayobozi bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera n'iya Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yakomeje isaba abaturarwanda kwitandukanya n'ingeso ya ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND