Ku wa Kabiri tariki 4 Mutarama 2022, nibwo The Ben ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond Platunmz] wo muri Tanzania basohoye amashusho y’indirimbo ‘Why’ bakoranye, yari imaze igihe itegerejwe.
The Ben ni we muhanzi wa
kabiri wo mu Rwanda ukoranye indirimbo na Diamond nyuma y’umuhanzi Mico The
Best bakoranye indirimbo "Sinakwibagiwe."
The Ben na Diamond
babanje gusohora iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi ariko bateguza amashusho yayo
yasohotse uyu munsi.
Mu buryo bw’amajwi ‘Why’
yakozwe na ba Producer babiri Madebeat wo mu Rwanda na Iraju Hamisi Mjege
[Lizer] wo muri Tanzania ukorera muri Wasafi Records.
Uyu musore Lizer
yatunganyije nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye aho izina rye ‘Ayo
Lizer’ uzaryumva mu ntangiriro y’indirimbo.
Ubuhanga afite mu
gutunganya indirimbo bwatumye akorana n’irushanwa rya Coke Studio ubwo ryabaga
ku nshuro ya gatandatu.
Mu 2019, Producer Lizer
yabwiye ikinyamakuru The Standard ko yabanje kuba umuhanzi mbere y’uko yinjira
mu byo gutunganya indirimbo.
Akavuga ko yatangiye
‘Production’ mu rwego rwo kwimara amatsiko no gushaka kujya yikorera indirimbo
ku buryo bumworoheye.
Ni we warambitse ikiganza
ku ndirimbo nka Sikomi, Eneka, Hallelujah, Waka, Kijuso, Kwangwaru, Show Me,
Tuachane, Zilipendwa, Jibebe n’izindi z’abahanzi bo muri WCB. Ndetse yakoze
Album ‘A Boy from Tandale’ ya Diamond Platnumz.
Mu buryo bw’amashusho iyi
ndirimbo ‘Why’ yakozwe na Julien ndetse na Producer Hascana. The Ben avuga ko
Hascana yakoze akazi gakomeye mu ikorwa ry’iyi ndirimbo. Ati “Warakoze
muvandimwe.
Uyu muhanzi avuga ko
umushinga w’iyi ndirimbo wakozweho n’abantu benshi atapfa kurondora,
by’umwihariko umuhanzikazi Hena Beybae [Shena Skies] wanditse iyi ndirimbo.
Mu kiganiro na Radio
Rwanda, The Ben yavuze ko Diamond ari umwe bahuye yumva aranezerewe, kandi
ashimira buri wese wabigizemo uruhare kugirango ikorwa ry’indirimbo bakoranye
rishoboke.
Yasobanuye ko umuhanzi
agera ku rwego mpuzamahanga biturutse ku biganza by’abantu yanyuzemo n’abo
yamenye.
Avuga ko biri mu
byafashije Diamond. Ati “Diamond ni umuntu twahuye numva ndanezerewe, nshimira
n’abantu babigizemo uruhare […] Umuntu ajya kuba igihangange hari ibintu
byinshi yanyuzemo cyangwa yamenye.”
The Ben yavuze ko Diamond
hari byinshi yamwigiyeho abikubira mu ngingo eshatu zirimo kutavugavuga,
kwitonda ndetse no kudahubuka. Yavuze ko baganiriye ibyinshi, kandi ko kuba ari
inshuti ye ya hafi abifata ‘nk’ibintu byiza’.
Ubwo yari mu
iserukiramuco ‘Giants of Africa’ i Kigali, Diamond yaririmbye iyi ndirimbo. The
Ben avuga ko azirikana ko kuva iyi ndirimbo yasohoka yafashije benshi.
Ayifata nk’indirimbo nini
cyane, ku buryo iruta izindi zakuriweho n’abahanzi mu myaka ishize. Ati “Ni ‘Collabo’
nini. Ishobora kuba ariyo ‘Collabo’ dufite mu Rwanda ngirango mu myaka nk’ingahe
ishize. Ni ikintu cyiza cyane.”
Iyi ndirimbo ni imwe mu
mishinga The Ben yari afitanye na Coach Gael ariko baza gutandukana batabashije
kugera ku ntego bari bihaye.
The Ben Coach Gael bari bemeranyije
ibikorwa by’umuziki bahuriye bipima za Miliyari, ariko bashwaniye muri
Tanzania, kuva icyo gihe inzigo itangira ubwo.
Coach Gael yahisemo
gukorana na Bruce Melodie, The Ben nawe akomeza ibikorwa by’umuziki we.
Kuva icyo gihe mu
itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ntihasiba kumvikana ko Coach Gael
akora uko ashoboye ngo abangamire ibikorwa bya The Ben.
Iyi myambaro ya The Ben
igaragara mu mashusho y’indirimbo yayambitswe n’iduka ry’imyambaro ryitwa ‘Bbp
Brand’
The Ben yavuze ko yigiye kuri Diamond kudahubuka no kwitonda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND
TANGA IGITECYEREZO