Mugisha Benjamim wamamaye mu muziki nka The Ben, yatangaje ko urukundo yeretswe mu bitaramo bibiri yakoreye mu gihugu cy’u Burundi, ari byo byamusunikiye gufata icyemezo cyo gushyira hanze indirimbo nyuma y’imyaka itatu yari ishize abafana n’abakunzi b’umuziki bamutegereje.
Ku wa 31 Nzeri 2023 no ku
wa 1 Ukwakira 2023, uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’
yataramiye bwa mbere mu gihugu cy’u Burundi, ku butumire bwa Sosiyete yitwa Now
Now Company, cyabereye mu kigo cya Gisirikare.
Ibihumbi by’abarundi ndetse n’Abanyarwanda bakiriye neza The Ben kugeza ubwo asutse amarira y’ibyishimo yishimira uburyo ashyigikiwe n’abaturanyi b’ibihugu byombi.
Hari amakuru avuga ko ari bwo bwa mbere mu mibanire y'ibihugu byombi, umubare munini w'abanyarwanda winjiye mu Burundi
The Ben yabwiye Radio
Rwanda, ko ishusho y’ubwitabire mu
Burundi n’uburyo indirimbo ze zacengeye byatumye abona ko igihe kigeze kugirango
yongere gusohora indirimbo.
Yavuze ati “[…] Naragiye
numva birandenze. Wibuke ko maze igihe ntasohora indirimbo igihe kinini cyane
ariko uburyo baje mu mibare idasanzwe byatumye numva ko ngomba gusohora
indirimbo nkaha abantu ibintu byabo. Bisa n’aho ariyo nyiturano nabaha, kuko
ntabwo najya inzu kuyindi ngo nyishimire ngo mbabwire ngo murakoze ku bw’urukundo
mutwereka.”
The Ben avuga ko
yatahanye umukoro wo gushaka icyo akora kugirango akomeze gutanga
ibyishimo ku bafana n’abakunzi be b’umuziki. Yasobanuye ko amarira yasutse mu
gitaramo cye, ari ay’ibyishimo nyuma y’ibyo yari amaze kubona, birenze
uko yari abyiteguye.
Yavuze ko nyuma yo
gukorera igitaramo mu Burundi, yabonye ubutumire mu gitaramo kizabera mu gihugu
cya Uganda muri sitade, ku munsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’ tariki
14 Gashyantare 2024.
Mugisha yavuze ko mbere y’uko
ajya gutamira muri Uganda, afite gahunda yo gushyira hanze indirimbo
zinyuranye zirimo izihimbaza Imana n’iz’urukundo.
The Ben yavuze ko hejuru yo kuba ari umuhanzi asanzwe afite n’ibikorwa by’ubuzima bwe akora bijyanye n’ubushabitsi akorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bituma abiharira igice kinini cy’ubuzima bwe ugasanga atinze gushyira hanze indirimbo.
Ati “Hari igihe biguhuza.
Ugahugira muri ibyo ngibyo, kandi nabyo n’ingombwa….”
Yasobanuye ko kudasohora
indirimbo byanashingiye ku kuba muri we yari afite icyizere cy’uko indirimbo
yashyize hanze mu myaka ishize zigifasha abakunzi be.
Yakomeje avuga ko
igitaramo cyo mu Burundi cyamwibukije ko indirimbo ‘twakoze imyaka myinshi
ishize ni indirimbo zikora ku bugingo, zikora ku mutima w’umuntu ku buryo
zidashobora gusaza.’
Akomeza ati “Nicyo kintu
rero cyatumye numva ko ndamutse nitaye ku byo ngomba kwitaho n’ibindi by’ubuzima
bwanjye nabikora ariko nkaba nazaza mu by’ukuri nkaha abantu ibintu byabo, nta
gikuba cyacitse.”
Yavuze ko ubushabitsi
akorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimufasha gukora umuziki mwiza.
Uyu muhanzi aherutse
gusaba abakunzi be guhitamo indirimbo azashyira hanze hagati y’indirimbo
ihimbaza Imana n’indi y’urukundo. Avuga ko ikusanya y’ibitekerezo ry’ibyo
yakiriye rigaragaza ko abantu bahisemo indirimbo ya ‘Gospel’.
Yavuze ko imizi ye mu
muziki ishingiye ku ndirimbo zihimbaza Imana, ahanini biturutse ku kuba
yarakuriye mu muryango ukikijwe kandi umubyeyi we akaba ari Pasiteri. Ati “Imizi
yanjye ishinze muri ‘Gospel’ cyanjye kurusha ibindi…”
The Ben avuga ko rimwe na
rimwe iyo agiye gusenga anyuzamo agafatanya na korali. Ibi ariko binashingira
ku kuba azirikana ko Imana ari urukundo.
Yavuze ko mu gihe cya
vuba ari bwo azashyira hanze ziriya ndirimbo, kuko agiye gutangira ibikorwa byo
gufata amashusho yayo, kandi zizasohoka mbere y’ubukwe.
Uyu munyamuziki yavuze ko
umuvuduko we mu gusohora indirimbo utandukanye kure n’uw’abandi, kuko akunda
gukora ibintu ‘uko mbyumva’. Kandi yita cyane ku ireme kurusha ubwinshi bw’ibintu.
Ati “Nkunda ireme ry’ibintu
kurusha ubwinshi by’ibintu. Nasohora indirimbo eshatu, enye mu mwaka aho
kugirango nsohore indirimbo 50 zitameze neza.”
Ku wa 26 Nzeri 2015, nibwo
The Ben yatangiye gushyira hanze indirimbo ushingiye ku byo shene ye ya Youtube
igaragaza, ibihangano bye bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 31.
Mu myaka itatu ishize
nibwo yagaragaje kudashyira imbaraga mu gushyira hanze ibihangano, bituma abato
kuri we 'bamwurira' bamutamiraho, bitangira kurakaza abafana bibaza impamvu
adashyira hanze indirimbo.
Yaherukaga gusohora
indirimbo ye bwite yise ‘Suko' yasohotse ku wa 19 Ukuboza 2019, yabanjirijwe
n'indirimbo zirimo 'Can't get enough', 'Vazi' n'izindi.
Ariko ku wa 4 Mutarama
2022 yanyujijemo asohora indirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond Platnumz, iri
kuri shene y’uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania.
Kudasohora indirimbo kwa
The Ben, kwagiye gutuma Bruce Melodie yumvikana ashinja ‘bakuru be’ mu muziki
ubunebwe, ariko abafana ba Ben ntibamwihanganiye, kuko bazamuye ijwi kenshi
bavuga ko uko byagenda kose bategereje umuntu wabo.
The Ben yatangaje ko
ibitaramo bibiri yakoreye mu Burundi bwamuhaye impamvu zikomeye zo gusohora
indirimbo
The Ben yavuze ko
adakorera ku muvuduko umwe n’abandi bahanzi, kuko yita cyane ku ireme ry’ibyo
akora
The Ben yavuze ko kuri ‘Saint
Valentin’ azakorera igitaramo muri Uganda
TANGA IGITECYEREZO