RFL
Kigali

The Ben yavuze impamvu atasohoraga indirimbo n’igitaramo ategerejwemo muri Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/10/2023 22:31
0


Mugisha Benjamim wamamaye mu muziki nka The Ben, yatangaje ko urukundo yeretswe mu bitaramo bibiri yakoreye mu gihugu cy’u Burundi, ari byo byamusunikiye gufata icyemezo cyo gushyira hanze indirimbo nyuma y’imyaka itatu yari ishize abafana n’abakunzi b’umuziki bamutegereje.



Ku wa 31 Nzeri 2023 no ku wa 1 Ukwakira 2023, uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Habibi’ yataramiye bwa mbere mu gihugu cy’u Burundi, ku butumire bwa Sosiyete yitwa Now Now Company, cyabereye mu kigo cya Gisirikare.

Ibihumbi by’abarundi ndetse n’Abanyarwanda bakiriye neza The Ben kugeza ubwo asutse amarira y’ibyishimo yishimira uburyo ashyigikiwe n’abaturanyi b’ibihugu byombi.

Hari amakuru avuga ko ari bwo bwa mbere mu mibanire y'ibihugu byombi, umubare munini w'abanyarwanda winjiye mu Burundi

The Ben yabwiye Radio Rwanda, ko ishusho y’ubwitabire mu Burundi n’uburyo indirimbo ze zacengeye byatumye abona ko igihe kigeze kugirango yongere gusohora indirimbo.

Yavuze ati “[…] Naragiye numva birandenze. Wibuke ko maze igihe ntasohora indirimbo igihe kinini cyane ariko uburyo baje mu mibare idasanzwe byatumye numva ko ngomba gusohora indirimbo nkaha abantu ibintu byabo. Bisa n’aho ariyo nyiturano nabaha, kuko ntabwo najya inzu kuyindi ngo nyishimire ngo mbabwire ngo murakoze ku bw’urukundo mutwereka.”

The Ben avuga ko yatahanye umukoro wo gushaka icyo akora kugirango akomeze gutanga ibyishimo ku bafana n’abakunzi be b’umuziki. Yasobanuye ko amarira yasutse mu gitaramo cye, ari ay’ibyishimo nyuma y’ibyo yari amaze kubona, birenze uko yari abyiteguye.

Yavuze ko nyuma yo gukorera igitaramo mu Burundi, yabonye ubutumire mu gitaramo kizabera mu gihugu cya Uganda muri sitade, ku munsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’ tariki 14 Gashyantare 2024.

Mugisha yavuze ko mbere y’uko ajya gutamira muri Uganda, afite gahunda yo gushyira hanze indirimbo zinyuranye zirimo izihimbaza Imana n’iz’urukundo.

The Ben yavuze ko hejuru yo kuba ari umuhanzi asanzwe afite n’ibikorwa by’ubuzima bwe akora bijyanye n’ubushabitsi akorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bituma abiharira igice kinini cy’ubuzima bwe ugasanga atinze gushyira hanze indirimbo. 

Ati “Hari igihe biguhuza. Ugahugira muri ibyo ngibyo, kandi nabyo n’ingombwa….”

Yasobanuye ko kudasohora indirimbo byanashingiye ku kuba muri we yari afite icyizere cy’uko indirimbo yashyize hanze mu myaka ishize zigifasha abakunzi be.

Yakomeje avuga ko igitaramo cyo mu Burundi cyamwibukije ko indirimbo ‘twakoze imyaka myinshi ishize ni indirimbo zikora ku bugingo, zikora ku mutima w’umuntu ku buryo zidashobora gusaza.’

Akomeza ati “Nicyo kintu rero cyatumye numva ko ndamutse nitaye ku byo ngomba kwitaho n’ibindi by’ubuzima bwanjye nabikora ariko nkaba nazaza mu by’ukuri nkaha abantu ibintu byabo, nta gikuba cyacitse.”

Yavuze ko ubushabitsi akorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimufasha gukora umuziki mwiza.

Uyu muhanzi aherutse gusaba abakunzi be guhitamo indirimbo azashyira hanze hagati y’indirimbo ihimbaza Imana n’indi y’urukundo. Avuga ko ikusanya y’ibitekerezo ry’ibyo yakiriye rigaragaza ko abantu bahisemo indirimbo ya ‘Gospel’.

Yavuze ko imizi ye mu muziki ishingiye ku ndirimbo zihimbaza Imana, ahanini biturutse ku kuba yarakuriye mu muryango ukikijwe kandi umubyeyi we akaba ari Pasiteri. Ati “Imizi yanjye ishinze muri ‘Gospel’ cyanjye kurusha ibindi…”

The Ben avuga ko rimwe na rimwe iyo agiye gusenga anyuzamo agafatanya na korali. Ibi ariko binashingira ku kuba azirikana ko Imana ari urukundo.

Yavuze ko mu gihe cya vuba ari bwo azashyira hanze ziriya ndirimbo, kuko agiye gutangira ibikorwa byo gufata amashusho yayo, kandi zizasohoka mbere y’ubukwe.

Uyu munyamuziki yavuze ko umuvuduko we mu gusohora indirimbo utandukanye kure n’uw’abandi, kuko akunda gukora ibintu ‘uko mbyumva’. Kandi yita cyane ku ireme kurusha ubwinshi bw’ibintu.

Ati “Nkunda ireme ry’ibintu kurusha ubwinshi by’ibintu. Nasohora indirimbo eshatu, enye mu mwaka aho kugirango nsohore indirimbo 50 zitameze neza.”

Ku wa 26 Nzeri 2015, nibwo The Ben yatangiye gushyira hanze indirimbo ushingiye ku byo shene ye ya Youtube igaragaza, ibihangano bye bimaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 31.

Mu myaka itatu ishize nibwo yagaragaje kudashyira imbaraga mu gushyira hanze ibihangano, bituma abato kuri we 'bamwurira' bamutamiraho, bitangira kurakaza abafana bibaza impamvu adashyira hanze indirimbo.

Yaherukaga gusohora indirimbo ye bwite yise ‘Suko' yasohotse ku wa 19 Ukuboza 2019, yabanjirijwe n'indirimbo zirimo 'Can't get enough', 'Vazi' n'izindi.

Ariko ku wa 4 Mutarama 2022 yanyujijemo asohora indirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond Platnumz, iri kuri shene y’uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania.

Kudasohora indirimbo kwa The Ben, kwagiye gutuma Bruce Melodie yumvikana ashinja ‘bakuru be’ mu muziki ubunebwe, ariko abafana ba Ben ntibamwihanganiye, kuko bazamuye ijwi kenshi bavuga ko uko byagenda kose bategereje umuntu wabo.

 

The Ben yatangaje ko ibitaramo bibiri yakoreye mu Burundi bwamuhaye impamvu zikomeye zo gusohora indirimbo


The Ben yavuze ko adakorera ku muvuduko umwe n’abandi bahanzi, kuko yita cyane ku ireme ry’ibyo akora


The Ben yavuze ko kuri ‘Saint Valentin’ azakorera igitaramo muri Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND