Kigali

Amagaju FC anize Gasogi United yisubirira mu Bufundu - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/10/2023 18:39
1


Amagaju FC yatsinze Gasogi United igitego kimwe ku busa ihita yuzuza amanota 13.



Wari umukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona, aho Gasogi United yari yakiriye Amagaju FC. Gasogi United yari yakoze impinduka aho nka Malipangu Theodore umukinnyi uhagaze neza muri Gasogi United yari yabanje ku ntebe. 

Izi mpinduka zatumye Amagaju FC mu gice cya mbere yoroherwa n'umukino, birangira ku munota wa 45 ibonye n'igitego kuri Kufura yatewe na Rukundo Abdoulhiman. Igice cya mbere cyarangiye Amagaju FC ayoboye n'igitego kimwe ku busa bwa Gasogi United.

Mu gice cya kabiri, Gasogi United yatangiye kwikamata, ndetse ikina ishaka kwishyura, ariko igitego kirabura Malipangu Theodore yaje kwinjira mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United gusa uburyo bw'igitego bukomeza kwanga.

Umukino waje kurangira Amagaju FC agifite igitego kimwe ku busa bwa Gasogi United. Amagaju FC yahise agira amanota 13 inganya na Musanze FC iri ku mwanya wa kabiri.



Amars Niyongabo umutoza wa mukuru wa Amagaju FC 


KNC uyobora Gasogi United ntabwo yari yishimiye imikinire y'ikipe ye









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kunda1 year ago
    Amagaju oyeee!



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND