Kigali

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byasusurukije abatuye i Rubavu - AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:14/10/2023 22:39
0


Mbere y'uko ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2023 bigana ku musozo mu gitaramo kizabera i Kigali, Akarere ka Rubavu niko kari gatahiwe mu kugerwaho n'ibi birori byari bimaze igihe bitaba kubera zimwe mu mpamvu zirimo ingaruka z'icyorezo cya Coronavirus.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2023, mu karere ka Rubavu habereye ibirori bya MTN Iwacu Muzika Festival 2023 nyuma y'uko ibi bitaramo byari bimaze kuzenguruka uturere tw'igihugu dutandukanye turimo Burera, Musanze, Huye, Ngoma na Nyabihu.

Iwacu Muzika Festival yatangiye mu mwaka wa 2019. Mu mwaka wa 2020 yahise ikomwa mu nkokora n'icyorezo cya Corona Virus ikajya inyura kuri Televiziyo y'u Rwanda. Ibi bitaramo byaciye kuri televiziyo mu mwaka wa 2020 na 2021 naho mu mwaka wa 2022 ntabwo byigeze biba.

Nyuma y'umwaka bitaba, muri uyu mwaka bazanye imbaraga zidasanzwe ndetse MTN yiyemeza kuba umufatanya bikorwa mukuru mu myaka 5, bituma ibi bitaramo bihindurirwa izina byitwa MTN Iwacu Muzika Festival.

Ku ikubitiro ibi bitaramo byahereye mu Ntara y'Amajyaruguru hakurikiraho Amajyepfo bikomereza mu Ntara y'Iburasirazuba. Hatahiwe intara y'Iburengerazuba aho ku itariki 13 Ukwakira 2023  abahanzi 8 barimo bazenguruka u Rwanda bahaye ibyishimo abatuye mu karere ka Nyabihu.

Uyu munsi abahanzi 8 barimo Bruce Melodie, Bushali, Riderman, Bwiza, Chris Easy, Alyn Sano, Niyo Bosco ndetse na Afrique bahuriye mu gitaramo MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye mu Karere ka Rubavu kuri Sitade ya Nengo hafi y'ikiyaga cya Kivu.

Umuhanzi Afrique niwe wabaye uwa mbere yinjira ku rubyiniro atangira kuryohereza abitabiriye ibi bitaramo bari bahageze ku bwinshi bategereje koza amaso yabo. Yahise ahera ku ndirimbo Akanyenga akomereza kuri My Boo ari nako abafana be bakomeza kwinjira neza mu mujyo w'igitaramo.

Afrique wari ufite ababyinnyi babiri bamufashaga gususurutsa abitabiriye iki gitaramo, yasoreje ku ndirimbo yatumye amenyekana hose yise 'Agatunda' yatangiye kuririmba ahagana saa 15;12 ubona ko abantu bayishimiye cyane dore ko uko yaririmbaga yajyanaga n'abafana be ijambo ku rindi.

Nyuma ya Afrique, Niyo Bosco na gitari ye yahise yinjira ku rubyiniro agaragiwe n'abakobwa b'ababyinnyi ndetse n'awo bafatanya kuririmba bahita bahera ku ndirimbo Buriyana imaze umwaka igiye hanze akaba ari nayo ndirimbo Niyo Bosco aherutse gusohora.

Nyuma y'uko Niyo Bosco avuye ku rubyiniro amaze kuririmba indirimbo ye Seka, Bwiza yahamagawe ku rubyiniro aza azanye n'abasore bari bafite umuriro mu kanwa no mu ntoki nk'uko yabigenje ubwo yari mu gitaramo aherutse gukorera i Huye.

Bwiza yahise ahera ku ndirimbo ye Rumours ibyinitse akabifashwamo n'abasor be babyina yari yazanye bikongera morale mu bafana nabo bakiterera mu birere bararyoherwa cyane. Indirimbo Do me niyo yaririmbye mbere yo gusimbukana n'abafana be hanyuma agahita ava ku rubyiniro.

Nyuma y'umuhanzikazi Bwiza, yusta Band yarimo icuranga yahise icumbikira aho hanyuma Symphony Bnad imwe mu zikunzwe mu Rwanda mu gucuranga, yahise yerekeza ku rubyiniro itangira gucuranga banyuzamo banaririmba zimwe mu ndirimbo zabo.

Chris Easy yahise aza akurikiye Bwiza yinjirira ku ndirimbo Edeni abantu bamwereka urukundo rwinshi dore ko bari bakiri mu mujyo Bwiza yabasizemo. Ubu nibwo igitaramo cyari cyigeze mu mahina n'uwaje afashe ukuboko umukunzi we yamaze kukurekura arimo asimbuka.

Chriss Easy wari wihagije utazanye ababyinnyi, nyuma yo kuririmba Stop yahise akomerezaho Inana abantu bakomeza kujya mu bicu ari nabwo yahitaga ava ku rubyiniro akurirwa mu ngata na Alyn sano winjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo Urumuri yanifashishije itorero rubyina kinyarwanda.

Yifashishije zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye yise 'Urumuri', AlynSano wari wambaye mu buryo gugezweho yashimiye abantu bitabiriye iki gitaramo kubera urukundo bamweretse mu ndirimbo zose yaririmbye wabonaga ko bamufasha kandi bari bizihiwe.

Nyuma ya Afrique, Niyo Bosco, Bwiza, Chris Easy na Alyn Sano, hari hasigaye abahanzi batatu ari nabo bari mu bategerejwe cyane muri iki gitaramo. Muri abo batatu bahise babimburirwa na Bushali winjiriye ku ndirimbo ye 'Ku gasima'.

Uretse kuba afite indirimbo zo mu njyana ya Kinyatrap zibyinitse, Bushali yasanze n'abafana be hanyuma bamwereka urukundo rwinshi ari na ko babyina cyane. Bamwe mu bafana ba Bushali bari bazanye ibyapa byanditseho amazina ye uko yaririmbaga ari nako abafana be bazamura ibyapa.

Kubera ko hari hamaze kwira, Bushali yasabye abafana be gucana amatara ya telephone zabo hanyuma bafata ifoto. Bakimara gufata ifoto, Bushali yabisikanye na Riderman nta mwanya uciyeho dore ko bwari bwatangiye kwira kandi hari bamwe bari butahe kure kuko umubare w'abantu bari bahari batari baturutse mu mujyi wa Rubavu gusa.

Riderman yahereye ku ndirimbo ye Cugusa imaze imyaka 9 igiye hanze ariko ikaba icyumvikana nk'aho ari nshya mu matwi y'abafana be. Nyuma yo kuririmba indirimbo ye 'Abanyakirori' bashimiye abitabiriye igitaramo cye mu karere ka Rubavu hanyuma ahabwa impano y'inkoni n'umwe mu bafana be.

Mbere yo kwakira ku rubyiniro Bruce Melodie, MC Buryohe na Bianca bashimiye Muyango, Dj Briane na Coach Gael bari baitabiriye iki gitaramo cyabereye mu karere ka Rubavu. Mu gihe abantu bari bagikoma mu mashyi yo gushimira ibyo byamamare, Bruce Melodie yahise yinjira ku rubyiniro aririmba indirimbo 'Ndumiwe'.

Kuva ku ndirimbo Ndumiwe, Funga macho, a laise, ikinya, ikinyafu, saa moya, akinyuma, ndakwanga, Bruce Melodie yatanze ibyishimo ku bakunzi be mu karere ka Rubavu hanyuma Dj Pius ahita yinjira ku rubyiniro mu buryo butunguranye baririmbana indirimbo bise 'Ubushyuhe'.


Bwiza yatanze ibyishimo ku baturage mu karere ka Rubavu



Afrique niwe winjiye ku rubyiniro bwa mbere



Niyo Bosco yinjiranye ku rubyiniro na Guitar ye akora ibyo abanyaRubavu bamwifuzagaho



Chris Easy yanejeje abafana be i Rubavu

Riderman ntiyatengushye abafana be mu karere ka Rubavu


Bushali akomeje guca impaka!


Abafana bitwaje icyapa cyanditseho Bushali


Alyn Sano yaserutse aririmba indirimbo Urumuri yitiriye album ye


Bruce Melodie yaraje neza abafana be mu karere ka Rubavu

REBA UKO AFRIKA YASAJIJE ABAKOBWA B'I RUBAVU



BYARI BISHYUSHYE, NIYO BOSCO YARIRIMBYE ANICURANGIRA


BWIZA YAKOREYE IBITANGAZA I RUBAVU MURI MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL


UBWO MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL YARI IGIYE GUTANGIRA I RUBAVU


VIDEO: Dieudonne Murenzi - inyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND