Uwimana Jeannette uri mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, yagizwe Ambasaderi w’umuryango Handicap International (HI), mu bukangurambaga batangiye bwo kurengera abafite ubumuga.
Uwimana Jeannette
azakorana n’uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe nk’uko byatangajwe kuri uyu wa
Gatanu tariki 14 Ukwakira 2023.
Ku myaka 26 y’amavuko, Uwimana
Jeannette ni we mukobwa wa mbere ufite ubumuga wateye
intambwe yitabira Miss Rwanda. Yize amashuri yisumbuye mu kigo gifasha abafite
ubumuga cya HVP-Gatagara.
HI bagiye gukorana ni
umuryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu, ukora ibikorwa by’ubutabazi n’iby’iterambere
mu bihugu birenga mirongo itandatu ku isi.
Mu bihe byashize, uyu
muryango wakomeje kwagura ibikorwa byawo, nko guteza imbere imishinga yo
gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu buryo bwo kubungabunga
ubuzima bwo mu mutwe bishingiye ku mbaraga z’abaturage, guteza imbere uburezi
budaheza, kurinda abana ihohoterwa, kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe no kwita
kubafite ubumuga mu nkambi z’impunzi ziri mu Rwanda.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Uwimana Jeannette yavuze ko yishimiye kuba agiye gukorana n’uyu
muryango mu bukangurambaga bugamije gukuraho inzitizi abafite ubumuga bagihura
nazo.
Yavuze ko umushinga we
yatanze muri Miss Rwanda atari wo azashyira imbere mu gihe agiye kumara akorana
n’uyu muryango. Ati “Umushinga wanjye n’uwa HI ntaho bihuriye. Hari umushinga
wa HI wo gukora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga kugirango bazajye bigirira
icyizere n’umushinga wanjye bwite ntaho bihuriye.”
Akomeza ati “Nzafata
gahunda nzajye nkora ku mushinga wanjye, hanyuma ngire n’ibikorwa bya HI
nkoraho.”
Uwimana yavuze ko
azakorana n’uyu muryango mu gukorera ubuvugizi abafite ubumuga mu bijyanye na
serivizi bakenera, no kugirango bagire ubuzima bwiza.
Mu gihe cy’umwaka umwe,
avuga ko azifashisha imbuga nkoranyambaga ze, kandi azakorana na HI mu
bukangurambaga bw’ubuvugizi ku bafite ubumuga.
Ati “Ubu twasinye
amasezerano y’umwaka umwe na HI yo kuba Ambasaderi wayo ariko bizaterwa,
tuzareba umwaka umwe nturangira ese tuzaba tugeze he? Nshobora njyewe gusa
kongerwa ayo masezerano kugirango niba hari ibyo tuzaba tutagezeho ijana ku
ijana noneho tubigereho ijana ku ijana.”
Uwimana Jeannette avuga
ko kwemeza ururimi rw’amarenga mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda, ari imwe mu
ntambwe yatuma abantu bashishikarira kwiga ururimi rw’amarenga.
Yavuze ko ururimi
rw’amarenga rwemejwe, byatangira kwigishwa mu mashuri, ku buryo umubare munini
wamenya ururimi rukifashishwa cyane muri sosiyete.
Mu kiganiro n’itangazamakuru,
Umuyobozi wa HI mu Rwanda, Mélanie Geiser, yavuze ko gukorana na Miss Jeannette
ari ibyo kwishimira kuko bahuje intumbero yo kurengera abafite ubumuga.
Yavuze ati “Gukorana na
Miss Jeannette ni iby'agaciro kuri twe kuko twasanze duhuje intumbero
n'indangagaciro mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw'abafite ubumuga.”
Akomeza ati “Koko rero
indangagaciro yacu yo kugira ubumuntu (Humanity) no guharanira ko buri muntu
wese yagira uburenganzira kuri serivisi zose zitangwa nta numwe uhejwe
(Inclusion) nizo ngingo zibanze ibikorwa byacu byose bishingiyeho, zikaba
n'inkingi ya gahunda y'ubuvugizi tuzafatanya na Miss Jeannette kugirango
ntihagire umuntu n'umwe usigara inyuma mu nzego zose z'ubuzima, haba mu burezi,
iterambere n'imibereho myiza muri rusange.”
Kuva mu 1996, igihugu cyagize ibihe by’imibereho myiza, politiki ndetse n’ubuyobozi. Kuva icyo gihe HI yagize uruhare mu iterambere ry’igihugu igamije kuzamura imibereho y’abatishoboye - cyane cyane abafite ubumuga.
Miss Uwimana Jeannette
ashyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe n’umuyobozi wa HI, Mélanie Geiser
mu rugendo rw’ubukangurambaga bwo kurengera abafite ubumuga
Uwimana yavuze ko mu gihe
cy’umwaka umwe azakoresha ijwi rye mu kumvisha sosiyete kwita ku bafite ubumuga
no kumenya ururimi rw’amarenga
Jeannete Uwimana niwe mukobwa
wa mbere ufite ubwo bumuga watinyutse kujya mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss
Rwanda
Uwimana asanzwe afite
ikamba rya Miss Innovation yatsindiye muri Miss Rwanda 2022, byamuhesheje ku
gukora ku mushinga w’ubworozi bw’ingurube
TANGA IGITECYEREZO